IPRC-West mu gahindura imibereho y’abaturage bayegereye
Mu kiganiro umuyobozi w’Ishuri IPRC-West cyahoze ari ETO Kibuye, yagiranye n’Umuseke yadutangarije ko ishuri ayoboye rifite gahunda ndende yo guhindura imibereho y’abaturage bayituriye, bikazakorwa binyuze mu bikorwa bifatika no mu bumenyi iri shuri ritanga.
Eng. Mugiraneza Jean Bosco, umuyobozi wa IPRC-West avuga ko ikigo ayoboye gifite gahunda yo kubaka inzu enye mu gihe cya vuba zizahabwa abatishoboye basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi kandi zizaba zifite ibikenwe byose nk’igikoni, ubwiherero n’ikiraro cy’inka ndetse ngo uyu mwaka urajya kurangira hari iyatangiye kubakwa.
Mu bindi bintu bifatika IPRC-West ikora bijyanye no guhindura imibereho myiza no kubana neza n’abatuye impande zayo, hari ukuba nyuma y’aho Sitade Gatwaro isenyukiye ngo ubu ibibuga bya IPRC-West ari byo abaturage ba Korongi bifashisha.
Iri shuri rya IPRC-West kandi ngo rirashaka guhindura imibereho y’abarituriye binyuze mu bumenyi ritanga.
Mugiraneza avuga ko ibi byanatangiye kuko abanyeshuri baryo bakoze uburyo bwo gutabaza abashinzwe umutekano wo mu mazi mu gihe haba hari ubwato buri mu Kivu bukoze impanuka. Iyo hari ikibaye impuruza ihita itanga ikimenyetso ku bashinzwe umutekano ko hari ikintu kidasanzwe kibaye mu mazi.
Hari kandi n’ibikoresho byifashishwa mu buhinzi nk’imashini zihura umuceri, izikata ubwatsi n’izihungura ibigore zakozwe n’abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro muri IPRC-West, ngo igisigaye ni ukuzitunganya neza zikajya ku isoko gufasha abaturiye iki kigo n’Abanyarwanda muri rusange.
Eng Mugiraneza yagize ati “Turashaka gukorana n’inganda zadukorera neza izo mashini (gushyiraho umwambaro w’inyuma ‘housing’), icyo dushaka ni uko ibitwakoze byava mu kuba iby’ishuri bikajya gupiganwa ku isoko.”
Ishuri IPRC-West kandi nk’uko Umuyobozi waryo abivuga ngo bafata urubyiruko rubishoboye bakaruha amasomo y’igihe gito ajyanye n’imyuga bakishyura amafaranga y’u Rwanda 30 000, mu gihe abandi bishyura amafaranga y’u Rwanda 60 000 ku gihembwe.
Iki kigo kandi buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi gikorana umuganda n’abaturage, ibi ngo bigatuma bakomeza kwiyumvanamo, kandi ngo kuba ikigo kiri kwaguka kikaba kinini n’ibikorwa gikorana n’abaturage bizakomeza kwiyongera kandi n’abaturage babyungukiremo kuko giha akazi abatari bacye.
Kuba Leta y’u Rwanda ishyigikiye imyuga n’ubumenyingiro ikanabikangurira urubyiruko ngo rubyige, Eng. Mugiraneza asaba ababyeyi ko bagira ianama abana babo yo kwiga imyuga.
Yagize ati “Ababyeyi nabakangurira kubwira abana babo kwiga imyuga kuko Leta yayishyizemo imbaraga nka kimwe mu bisubizo by’ubukene. Uwize imyuga yabasha kwirwanaho agahanga imirimo.”
Kuri iyi ngingo ngo abana b’abakobwa baracyari bacye mu kwitabira amashuri y’imyuga, bityo ngo Eng. Mugiraneza asaba abakobwa gutinyuka kwiga imyuga ubundi bita ko ari iya basaza babo.
Yongeyeho ati “Kwiga imyuga bitanga icyizere dukurikije urugero rwo muri Aziya.”
Banki y’Isi itanga urugero rw’uko mu myaka ya 1959 ubukungu bwa Ghana (yo muri Afurika) na Malaysia (yo muri Aziya) byanganyaga ubukungu. Nyuma Malaysia yagiye mu byo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro ubukungu bwayo burazamuka cyane, Ghana yigumira uko yari imeze.
Bityo ati “Natwe iby’abandi bakoze bikabahira, natwe tubishyizemo imbaraga byashoboka.”
Ku munsi wo kwibuka abari abakozi n’abanyeshuri ba IPRC West bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tariki ya 6 Kamena 2014, iki kigo cyatanze inka y’inzungu ku bana b’imfubyi za Jenoside bibana ahitwa Twumba (Gisovu).
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
duharanire guhindura isi nziza kurusha uko twayisanze kandi duhereye aho dutuye abadukikije, ndizerako irishuri abarituriye ndetzze nabaryigamo bazaryungukiramo byinshi, dukore cyane twiteze imbere ndetse ni gihugu cyacu, dukore igihugu dushaka
Comments are closed.