Nyabugogo: Ubujura bukomeje kwibasira abagore
Nyabugogo niho buri kuvugwa cyane, aho abasore b’abajura bari kwitwikira akagoroba bagashikuza abagore n’abakobwa abashakoshi na za telephoni ngendanwa bakiruka. Bene ubu bu bujura bumaze iminsi buvugwa no mu bice bya Remera mu mujyi wa Kigali.
Umunyamakuru w’Umuseke ubwo yari Nyabugogo ku muhanda wa ‘poids lourd’ urenze gato ahitwa ku magare, avuga ko yabonye umusore aturutse ruguru agashikuza abagore babiri umwe ishakoshi undi telephone ngendanwa agahita afumyamo (yiruka cyane).
Umwe mu bari aba bagore bari bamaze kwamburwa telephone n’akababaro kenshi ati “ Aba bantu si ubwa mbere banyambuye, n’ubushize banyambuye indi, ubu nyine baratubonye abagore ko tutabasha kubirukankana. Kandi barabizi ko nta handi twanyura dutashye.”
Byatumye dukurikirana iby’ubu bujura tumenya ko aho Nyabugogo ugana Gatsata naho ku muhanda hari ahandi hantu abambuzi nk’aba bategera kenshi abagore bakabashikuza amashakoshi bakiruka.
Usibye aha mu Gatsata na Nyabugogo, i Remera mu bice bya Giporoso no ku Gisimenti aho hafi naho havugwa abasore b’abajura bashikuza abagore n’abakobwa cyangwa n’abasore ibikapu, za telephone n’ibindi bakiruka bagana mu gice cya Kicukiro ahitwa Sahara no mu kabande gahari.
Icyo abibwa bahuriraho ni uko gukurikirana ibintu byabo bigoye cyane kuko Polisi akenshi itamenya irengero ry’aba bantu no kubakurikirana batazi abo ari bo bikagorana.
Polisi y’u Rwanda mu gihe gishize yavuze ko igenda irushaho gukaza umutekano no gushakisha abantu nk’aba bambura abantu ibyabo ku ngufu.
Hari bamwe mu bibwe kandi baganiriye n’Umuseke ko aba bajura noneho hariho n’abaza bateze moto bagashikuza ikintu nyiracyo uri kugenda n’amaguru moto igakomeza ikigendera.
Nsengiyumva Faustin
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
kwiba ababyeyi koko? ni agahoma munwa nukuri hagakwiye gufatwa ingamba ariko kuko abajuru binyabugogo bameze nabi kabisa, birumvikana iyo bageze kubagore basya batanzitse
Comments are closed.