Rubavu: Amadini yasabwe gushishikariza abayoboke gutanga Mutuelle
Mu nama yahuje abanyamadini n’ubuyobozi bwo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanama, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Sebikari M Jean yasabye abanyamadini kurushaho gushishikariza abayoboke babo kwitabira gahunda za Leta zitandukanye harimo no gukomeza gutanga ubwisungane mu kwivuza Mutuelle de Santé.
Ubu bukangurambaga ngo abanyamadini bashobora kubukora babinyujije mu butumwa batanga nyuma yo kwigisha ijambo ry’Imana mu biterane bakoresha kandi ngo ibi byatanze umusaruro mu bihe byashize.
Sebikari Jean avuga ko impamvu bahisemo iyi gahunda ari ukubera ko kenshi abanyamadini baba abafatanyabikorwa beza, babafasha kwumvisha abayoboke babo ibijyanye na gahunda za Leta.
Abajijwe niba iyi gahunda batangije hari umusaruro uri kuboneka kugeza ubu yagize ati: “Nibyo umusaruro uri kuboneka kandi ndabona iyi gahunda tuzayikomeza kuko mu mezi agera kuri atatu tumaze kugera hejuru 70% nkaba mbona byose tubikesha iyi gahunda kandi izanakomeza mu gihe kizaza.”
Umwe mu baturage ba Kanama, Harebamungu Faustin yatangarije UM– USEKE ko kenshi bakangurirwa n’abashumba mu madini yabo kwitabira gahunda ya Mutuelle kuko ari ingenzzi kugira ngo bagire ubuzima bwiza kandi ngo roho nziza iba mu mubiri umeze neza.
Yavuze ko mbere hari bamwe muri bo bangaga kwitabira Mutuelle, bakumva ubwisungane ntacyo bubamariye ngo kuko bashoboraga kumara umwaka wose batarwaye.
Haberamungu ati: “Ariko ubu iyo myumvire yatuvuyemo kuko ubwacu twafashe iya mbere dushyiraho ibimina bizajya bidufasha kubona agafaranga ko kwishyurira imiryango yacu Mutuelle.”
Yanenze abo yise ko bafite imyumvire iri hasi cyane bavuga ko Mutuelle ari ikimenyetso cy’imperuka, yemeza ko Imana itemera abiyahura cyangwa abafatana nabi ubuzima bwabo ngo kuko nacyo ari icyaha.
Sebikari yashoje akangurira n’abandi bayobozi bo mu gihugu gifatanya n’abanyamadini bagakangurira abayoboke babo ari nabo baturage kwitabira gahunda zose za Leta harimo na Mutuelle de Santé.
Maisha Patrick
UM– USEKE.RW