Digiqole ad

i Nyarutarama kuki hari aho bita ‘BANNYAHE’? Abaho babayeho bate?

 i Nyarutarama kuki hari aho bita ‘BANNYAHE’? Abaho babayeho bate?

Ababyeyi batuye aha ngo bahangayikishijwe n’uburere bw’abana bahakurira

*Iryo zina ni irya kera rikava ku bahaturiye bari babuze ubwiherero
*Abahatuye ubu bugarijwe n’ibiyobyabwenge, urugomo n’ubujura
*Bafite kandi ikibazo cy’ubwiherero kuko batacukura, munsi ngo hari amazi
*Habayo cyangwa hagacumbika benshi mu nsoresore zikora ubujura gusa
*Leta ihafitiye gahunda yihariye nubwo abahatuye batazimurwa…..

 

Ni agace gaherereye mu murenge wa Remera mu kagari ka Nyarutarama umudugudu wa Kangondo ya kabiri muri Gasabo. Gakora ku gishanga kigabanya Nyarutarama na Kibagabaga. Hatuye abaturage babarirwa ku bihumbi bine biganjemo abakora imirimo iciriritse cyane kandi bose ngo ni abaje bahimukira baje gushaka ubuzima i Kigali.

hakurya ni kuri banyaheHazwi cyane ku izina rya ‘Bannyahe’, uri kuhagendagenda uhabona utubari twinshi duto, amazu akodeshwa mato kandi ya macye aho ushobora kubona inzu y’icyumba kimwe ukodesha ku bihumbi bitandatu (6000Rwf) gusa ku kwezi, amazu mato cyane y’ubucuruzi, abana bato benshi n’urubyiruko, urujya n’uruza rw’abantu ku manywa na nijoro…..ntabwo hatuje.

Abahatuye iyo muganira bavuga ko ari abakene, nta kazi bagira ariko ugasanga bafite utuntu dutandukanye tubatunze batabasha kukubwira uburyo tubinjiriza.

Abahatuye bakuru bavuga ko bugarijwe cyane n’ibiyobyabwenge, indaya, ubusinzi bukabije, urugomo rwa buri munsi….abahaturiye bo bakavuga ko bugarijwe cyane n’ubujura bw’insoresore ziva Bannyahe nubwo ngo naho ubwaho zidatinya kwiba abahaba.

 Abakuru bahatuye kandi bavuga ko bahangayikishwa no kuba ubu hari umubare utari muto w’abana batiga, abava mu ishuri bakishora mu bikorwa by’ubucuruzi buto, ubujura, mu buraya ndetse n’abo batera inda….abakiri bato cyane nabo ngo izi ngeso nizo bari gukura bafata.

Umwe mu bahatuye ati “dutewe impungenge n’imikurire y’abana ba hano, imico mibi niyo bari gufata benshi bagenda bareka ishuri, bakananira ababyeyi, bakaba indaya n’abajura, twe nk’ababyeyi tubona ntacyo twabikoraho kuko ushatse no kugira icyo ubwira umwana wa hano umaze gusoreka yakwirenza.”

Vedaste Nsabimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera yabwiye Umuseke ko mu gihe gito amaze ayobora uyu murenge aha ‘Bannyahe’ hari mu hantu yasuye bwa mbere kureba imibereho y’abahatuye n’ibihavugwa.

Avuga ko yasanze ibihavugwa byinshi ari byo ariko ubu nabo bashyizeho gahunda y’ubukangurambaha igenewe aha hantu mu rwego rwo guhashya uburaya, ibiyobyabwenge n’andi mabi.

Ati “Turi kuhashyira gahunda yihariye y’umugorba w’ababyeyi kuko muri yo niho duteze igisubizo kirambye. Ababyeyi bagakangurirwa kwita ku burezi bw’abana babo kurushaho.”

Uyu muyobozi avuga ko ikibazo cy’ubujura n’ibiyobyabwenge kihavugwa nacyo bagihagurukiye bafatanyije na Polisi kuko ngo hari na benshi baheruka kuhafatirwa mu mukwabu wahakozwe wo kubahiga.

Nsabimana akavuga ko bari no gukoresha cyane Inkeragutabara mu kurara amarondo hano muri iyi ‘quartier’ mu rwego rwo kurinda ibikorwa by’urugomo n’ubujura kuko ngo usibye abajura bahaba hari n’abandi benshi baza kuhacumbika.

Uyu muyobozi akavuga ko abahatuye batazimurwa ko ahubwo ubu hari gahunda zihari zitandukanye zitanga ikizere ko ubuzima bw’abatuye aha hantu bita ‘Bannyahe’ buhinduka. Muri zo harimo n’iyo gushishikariza urubyiruko ruhatuye kwishyira mu mashyirahamwe y’ibikorwa bitandukanye  bigamije inyungu bagafashwa kubigeraho bityo ntibabone umwanya wo kwishora mu biyobyabwenge n’uburaya.

Hahora urunyurane rw'abantu bose n'abana, aha ni mu nzira nini imwe gusa yinjira Bannyahe
Hahora urunyurane rw’abantu bose n’abana, aha ni mu nzira nini imwe gusa yinjira Bannyahe

 

Abahatuye bavuga ko nta kazi bafite ariko ibyashara byaho biba bihinda
Abahatuye bavuga ko nta kazi bafite ariko ibyashara byaho biba bihinda

 Izina BANNYAHE ubundi ryavuye he?

Ubusanzwe aha hari ikibazo cy’imisarani kuko hari n’aho usanga inzu bakodesha mu gipangu gito ariko zidafite ubwiherero. Impamvu ngo ni uko iyo ugerageje gucukura umusarani ukimanuka uhita ugera ku mazi yo mu gishanga. Gusa siyo mpamvu hitwa gutyo uyu munsi, ahubwo izina ngo ni irya kera.

Straton Karasira, ni umusaza w’imyaka 80 ashobora kuba ari we muntu mukuru uba aha Bannyahe, avuga ko yatuye muri aka gace kuva afite imyaka 15, avuga ko bakiri abana aha hantu hari ibihuru n’ishyamba, ko ntamuntu wari uhatuye. Abantu bari batuye hafi yaho za Nyarutarama kuko nta misarani cyera bagiraga ngo niho bajyaga kwitunganyiriza.

Karasira mu myaka ngo atibuka neza kuko ari kera haje kuza umugabo Nyakabuga atema ibihuru n’ishyamba maze atangira kuhihingira.

Aba bantu bajyaga baza kuhikiriza umwanda rero abantu batangira kujya babakwena ngo bazajya bajya kubikorera he? Nuko aho hantu hahita hafata izina rya ‘Bannyahe’.

Nubwo ibibahangayikishije cyane ari imibereho yaho, uburaya, ubusinzi bukabije, ibiyobyabwenge n’ubujura, abahatuye n’abahaturiye ntibishimira iryo zina nubwo ngo ari rikuru. Ndetse bamwe mu bahatuye bakibyiruka usanga bahita ngo ni i MANCHESTER cyangwa BITMAH (Bitumahe?)

Hano aba bazanye kugirisha intebe zabo kuri 'occasion'
Hano aba bazanye kugirisha intebe zabo kuri ‘occasion’
Ababyeyi batuye aha ngo bahangayikishijwe n'uburere bw'abana bahakurira
Ababyeyi batuye aha ngo bahangayikishijwe n’uburere bw’abana bahakurira
Aha bakora business yo gucuruza ibishyimbobitetse
Aha bakora business yo gucuruza ibishyimbobitetse
Hari abahafite uturimo tubabeshejeho neza
Hari abahafite uturimo tubabeshejeho neza
Uyu muhungu nawe yasigariyeho Papa we, aragenda nawe yiga gukanika
Uyu muhungu nawe yasigariyeho Papa we, aragenda nawe yiga gukanika
Hagati y'amazu n'andi muri Bannyahe
Hagati y’amazu n’andi muri Bannyahe
Urubyiruko rutuye aha ruba ruvuga ngo nta kazi, abakuru bavuga ko rwugarijwe n'ibiyobyabwenge n'uburaya
Urubyiruko rutuye aha ruba ruvuga ngo nta kazi, abakuru bavuga ko rwugarijwe n’ibiyobyabwenge n’uburaya
Amanukanye imbuto Bannyahe ngo bagure
Amanukanye imbuto Bannyahe ngo bagure
bamwe bacururiza ibigori
Hafi aho baba bacuruje ibigori ku mbabura

 

Salon de coiffure z'abagore ziciriritse
Salon de coiffure z’abagore ziciriritse
Muri Quartier hagati
Muri Quartier hagati
Ubwiherero buri hacye cyane
Ubwiherero buri hacye cyane
ngo nta misarani bagira abenshi gahunda bahakorera aho hafi
Hari ikibazo gikomeye cy’imisarane,

 

Bifitiye 'Kazi ni Kazi' yabo
Bifitiye ‘Kazi ni Kazi’ yabo
Aha muri Bannyahe hari agace bita 'Mukidelenka' haba indaya cyane n'urugomo ngo rudasiba
Aha muri Bannyahe hari agace bita ‘Mukidelenka’ haba indaya cyane n’urugomo ngo rudasiba
Avuga ko yaje hano ari umwangavu, ubu afite umwana nubwo nta mugabo agira, acuruza inyanya
Avuga ko yaje hano ari umwangavu, ubu afite umwana nubwo nta mugabo agira, acuruza inyanya
Niho hantu ushobora gukodesha inzu ku bihumbi bitandatu ku kwezi
Niho hantu ushobora gukodesha inzu ku bihumbi bitandatu ku kwezi
Bafite ivuriro hafi cyane yabo
Bafite ivuriro hafi cyane yabo
Ni ahantu h'imiturire icucikiranye cyane
Ni ahantu h’imiturire icucikiranye cyane
Bahita Bannyahe, Manchester cyangwa Bitmah
Bahita Bannyahe, Manchester cyangwa Bitmah

Photos/ D S Rubangura/UM– USEKE

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • ko mutavuga abashinzwe umutekano Daso baho bahohotera Abantu?barampohoteye muye kukazi kub’usecurite bagirango ncuruza 4ne mbasobanuriye banga kunyumva none banyangije mumatwi.mpengeka umutwe amaraso akava mugutwi.nibirebire gusa birababaje.

    • POLE SANA. BAREGE UREBE KO HAR’UWAKUMVA. IKIBABAJE N’ UKO KUR’UBU HAR’AHO UJYA KUVUGA IKIBAZO WAGIZ’UGAFATWA NK’UMUSAZI

  • IYI KARTIER IRAKABIJE MUBUJURA HABA NABATEKAMUTWE BENSHI CYANE BABAFATIRE INGAMBA ZIKAZE.

  • Hatunze rubanda ruciriritse benshi. Kandi umuntu abaho uko intege nke ze zingana! 4000 ni abantu benshi!

  • Ku nyungu za benshi iyi quartier ikwiye kuvanwaho nk’uko Kimicanga yakuweho. Niba mwemeza ko benshi ari indaya n’abajura nta mpamvu yo kugumana umwanda nk’uyu mu mujyi rwagati. Leta ibatunganyirize nka site y’umudugudu ahandi hantu hari umwuka, ibakure muri kiriya gishanga.

  • Ko nabonye icyo bise ivuriro ! Hari umuvuzi cyangwa imiti ibarizwa hariya hantu? Ese abana ba ho n’abaibishaka biga he? Byari ngombwa ko hakorwa ibarurwa ibyiciro by’abahatuye: abakuze (abubatse n’abatubatse), abana (abiga n’abatiga mu bigero by’imyaka byose), abafite icyo bakora, igihe bahamaze n’aho baje bava, abafite ibyangombwa n’abatabifite. Maze noneho Abayobozi bafatanyije bakareba icyakorwa. No kureka ngo abantu babeho kuriya mu Rwanda tuzi ko ruterimbere ni ikibazo!!

  • Guca nyakatsi nibikomeze,aho si mumujyi kandi

    • Inkuru yawe ni nziza. Mugere n’ahandi nk’aha muri Kigali mutubwire imibereho yabo (Biryogo, Rwarutabura, mu myembe ya Kimihurura, Sodoma, Corridor, n’ahandi)

  • Inkuru yawe ni nziza. Mugere n’ahandi nk’aha muri Kigali mutubwire imibereho yabo (Biryogo, Rwarutabura, mu myembe ya Kimihurura, Sodoma, Corridor, n’ahandi)

  • iryo jambo Bitmah ubanza ahubwo ari “Bitu-máahe” aribyo biva muri bituma he? kuko invugo bannyahe ntabwo ari invugo nziza kandi na bituma he ni ukubitsinda nabyo nyine. Bitu-Máahe oyeeeeeeeeeeeeee!!

Comments are closed.

en_USEnglish