Digiqole ad

Gasabo: Abagororwa barinubira ko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko

 Gasabo: Abagororwa barinubira ko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Ubwo Ministre w’umutekano mu gihugu Shekh Musa Fazil Harerimana yasuraga Gereza ya Gasabo iri Kimironko,  bamwe mu bagororwa n’imfungwa bamusabye ko yabakorera ubuvugizi bagafungurwa kuko bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko. Bamwe muri aba bavuga ko bagombaga gufungwa by’agateganyo mu gihe kingana n’iminsi mirongo itatu(iminsi 30) ariko ubu bakaba bamaze mo igihe kirenze umwaka kandi nta dossiers barakorerwa.

Ministre Fazil Harerimana yijeje abagororwa n'imfungwa zo muri Gereza ya Kimironko muri Gasabo
Ministre Fazil Harerimana yijeje abagororwa n’imfungwa zo muri Gereza ya Kimironko muri Gasabo ko ibibazo byabo bizakemurwa 

Iki kibazo cy’uko hari bamwe bamaze umwaka urenga bafunze kandi ubusanzwe bari bumare mo iminsi 30 kireba abagororwa n’imfungwa bagera kuri 814.

Muri iyi gereza kandi harimo abagororwa n’imfungwa batatu bamaze imyaka icumi( imyaka 10) bafunze kandi bataragezwa imbere y’ubutabera.

Mbere y’uko bimurirwa muri iriya gereza, bamwe muribo ngo babanje gufungirwa muri za Kasho za Komini.

Abo barimo abagororwa 814 bamaze umwaka bafunze baragombaga gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Harimo n’abandi 3 bafunzwe imyaka 10 bataraburanishwa, n’abavuga ko barengeje igihano bakatiwe n’inkiko, bahereye ku gihe ngo babanje gufungirwa muri casho za Komine.

Aba ngo basanga bararengeje imyaka y’igifungo ariko bakagira impungenge z’uko  nta nyandiko zibigaragaza zihari.

Ministre Sheikh Musa Fazil Harerimana  yabwiye aba bagororwa n’imfungwa ko ibi bibazo bigiye gukemuka binyuze ku bufatanye bw’inzego zirebwa n’iki kibazo.

Ku kibazo cy’abadafite inyandiko zerekana igihe bafungiwe, Ministre Fazil Harerimana avuga ko abafite icyo kibazo bashobora kugana inkiko kigakemuka.

Yagize ati: “ Inyandiko y’Urukiko niyo Gereza igenderaho. Niba hari umuntu ubona ko yafunzwe mbere y’icyo gihe, ajya mu rukiko rukamuha inyandiko isimbura iyo Gereza ifite. Mu gihe nta nyandiko iyisimbura, Gereza igendera kuzo ifite” 

Ubwo Ministre yabazaga inzego za Gereza za Kimironko ku bijyanye n’ikibazo cy’abafunze barengeje igihe gitegenywa n’amategeko kandi ntibaburanishwe, Superintendent Murara John uyobora iyi gereza yavuze ko bohereje dossiers zabo mu nkiko ngo bakaba batarahabwa amatariki yo kuburanishwa.

Mu gihe kandi byagaragajwe ko bimwe muri ibyo bibazo bishobora guterwa n’ibyemezo bica mu nzira ndende, Ministre Musa  Fazil Harerimana yasabye inzego bireba kurushaho gukorana neza bityo dossiers z’abagororwa n’imfungwa zikihuta, bakaburanishwa.

Yagize ati “ Hari igihe umuntu ajya kuburana bakamugira umwere ariko icyemezo kimugira umwere kikagera kuri gereza gitinze. Tuzabivuganaho turebe ukuntu twajya dukoresha inyandiko z’ikoranabuhanga zihuse mu gihe tutarabona izindi.”

Ministre w’umutekano kandi yabwiye ubuyobozi bwa Gereza ya Gasabo ko nk’uko baha agaciro impapuro z’Inkiko bajya gufanga umuntu, bakwiye no kuziha agaciro bakamufungura batarengeje igihe yakatiwe.

 Alain Joseph Mbarushimana

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Iki kibazo Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yagombye kuba yaragikemuye!
    Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko bagombye kuba bazi iki kibazo ndetse bakamenya n’impamvu yacyo ari nako gishakirwa igisubizo.
    Ubu burangare nibwo butuma bamwe mu banzi b’u Rwanda batujomba ibikwasi kandi tuzira amakosa ya bamwe mu bakozi ba Leta batuzuza neza inshingano zabo.
    Abo bakozi bajye begura cyangwa beguzwe kuko basebya igihugu cyacu.

    • Ibyo Bazumvaryari avuze ni ukuri rwose, Gusa birababaje pe ,10 ans !!! nako niyo yaba ukwezi kumwe!!

  • Ni hatari. 10 ans utaragezwa imbere y’urukiko ko ari ikibazo?

  • Iki nicyo kikubwira muri Afurika! Ngaho mbwira nkuwo muntu ufunze iyo myaka aramuste aburanye bagasanga ari umwere!? Ubundi ngo akunde igihugu cye!? Kuko cyamurengeye!? Niyo mpamvu uwabona uko yigira aho amategeko yubahwa yajya yigirayo!

Comments are closed.

en_USEnglish