Digiqole ad

Kubaka ikiraro hagati ya Bwishyura na Rubengera bimaze umwaka ntagihinduka

 Kubaka ikiraro hagati ya Bwishyura na Rubengera bimaze umwaka ntagihinduka

Karongi – Hashize umwaka n’igice imirimo yo kubaka ikiraro ku mugezi wa Mushogoro ihagaze, abaturage bo mu mirenge ya Rubengera na Rubengera cyane cyane abaca mu tugari twa Burunga na Kibirizi binubira uburyo bambuka uyu mugezi kuko hari n’umwe umaze kuhasiga ubuzima nk’uko abaturage babivuga.

Abaturage bakomeje gutegereza ko ikiraro cyuzuzwa hashize umwaka n'igice
Abaturage bakomeje gutegereza ko ikiraro cyuzuzwa hashize umwaka n’igice

Ubuhahirane ntabwo bukorwa uko babyifuza, ubu bamukira ku gateme gato k’ibiti bitatu kuko ngo bakunze guhora bategereje ko iki kiraro kirangizwa.

Inzira yindi nziza ibashobokera iri mu rugendo rw’iminota 45 uvuye aha kuri iki kiraro, bahitamo gukoresha akararo gashaje bavuga ko kajya kabateza ibyago bya hato na hato.

Abaturiye aha bavuga ko mu mwaka wa 2014 haguyemo abantu bagera ku 10, muri bo babiri baguyemo kuri Noheli umwe muri bo ahasiga ubuzima.

Umwe mu baguyemo witwa Niyongamije Emmanuel w’imyaka 55 yabwiye Umuseke ko yaguyemo ari nijoro ataha maze ageze mu mugezi igihimba gifatirwa mu byatsi.

Ati “Ku bw’amahirwe umutwe wagumye hejuru ariko kubera intege nke naraye mu mugezi bantabara bucyeye.”

Emmanuel Mutuyimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuernge wa Rubengera yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko impavu imirimo yo kubaka iki kiraro yahagaze uko cyubakwaga n’amafaranga y’Ubudehe akaza gushira kituzuye, avuga ariko ko bagiye gushaka uburyo baba bashyizeho ibiti bikomeye abaturage bazajya bifashisha.

Avuga kandi ko bakomeje kwaka inkunga ubuyobozi bw’Akarere kugira ngo basubukure imirimo yo ku cyubaka.

Mu majyaruguru y'uburengerazuba bwa Karongi
Mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Karongi
Hagati y'imirenge ya Bwishyura na Rubengera uciye mu tugari twa Burunga na Kibirizi imigenderanire iragoye kubera iki kiraro
Hagati y’imirenge ya Bwishyura na Rubengera uciye mu tugari twa Burunga na Kibirizi imigenderanire iragoye kubera iki kiraro
Bamwe bamaze kwitura muri uyu mugezi wiroha mu Kivu bambukira kuri aka gateme
Bamwe bamaze kwitura muri uyu mugezi wiroha mu Kivu bambukira kuri aka gateme
Umwe amaze kuhasiga ubuzima
Umwe amaze kuhasiga ubuzima

 

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

5 Comments

  • Nkuyu ninde wubaka ibi mwiki kinyejana tugeze mo ???

    Uyu akwiye no guhanywa sinzi iba yarigiye imilimo akora !!!!
    Design ni mbi cyane.
    Durette ntayo.
    Price urahenze.
    Timing izatinda bikabije.

    Soooo yahisemo ubu buryo ashingiye kuki ???

    Ikiraro gito nkiki mbona gifite umurambararo utari muremure ubu ibigezwe ho cyubakishwa Ibyuma inoxydable birebire barambi hejuru.
    Bitwara time ntoya.
    Birahendutse.
    Design nziza.

    Hazakenerwa ni vugururwa nko kucyojyera ubunini bigakorwa mu buryo bwiza.

    Soooo urimo kucyubaka yirukanywe aryozwe nubuswa bwe.
    Nta mari Leta igifite yi mfabusa kubera abaswa.

    • Ese nkubwo ubuswa umwitirira aho si ubwo wifitiye ubwawe? Ese uranenga uwacyubakishije ngo nta disign nziza gifite, uranenga durette ese uyipimye ute ra? Aliko sha ibyo byo kunenga kwanyu kurashaje. Ubwo se utanze iyihe nama ra ko numva ibyawe ali ukunenga. Dusabe Imana ijye ibabarira abantu nkamwe nahubundi u Rwanda rwacu ntirwatezwa imbere no kuba negativiste ahubwo dukosore ibitagenda gutyo twubakane tunubaka urwatubyaye. Mukomeze rata murebe ko abo ba nyaburunga n’abanyakibilizi mwarushaho ubuhahirane mutunda irya Kibirizi nanjye nararitundaga. Thx.

  • Ahaaa!!!! njye mperutse gutaha ubukwe mbona nicyo tunyuraho nkuramo inkweto nkambakamba nk’ umwana da! sinzongera kuhatekereza bataracyubaka nubwo mfiteyo famille rwose.
    ahubwo batabare kuko giteye ubwoba cyane.

  • Oya sha Kagarara, ubuswa nk’ubu nibwo butuma ingomero zubakwa nyuma y’amezi atandatu zigacwekera boshye utudodowa! iki kintu urabona ari ikiraro!??
    Plz inzego zibishinzw nimujye muturinda kwangiza umutungo w’igihugu. Ubu se Engeneer ushinzwe surveillance azagenda ngo yakiriye ikiraro???
    Quand meme!

  • Iryo teme ry’ibiti ko nduzi rimeze nabi kurigenderaho ari ukugendera hejuru y’urupfu ! cyakora ibibi birarutana riraruta ubwato bw’umuvure w’ibiti.

Comments are closed.

en_USEnglish