Digiqole ad

Rwamagana: Umugabo yatoraguwe mu musarani amaze icyumweru yishwe

 Rwamagana: Umugabo yatoraguwe mu musarani amaze icyumweru yishwe

Amakuru UM– USEKE ukesha umwe mu baturage bari aho umurambo w’uyu mugabo watoraguwe aravuga ko uyu mugabo yishwe mu minsi irindwi ishize akajugunywa mu musarani bari baraviduye uherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Nzige, Akagali ka Akanzu mu Mudugugu wa Kiyovu.

Akarere ka Rwamagana mu Murenge wa Nzige aho  bivugwa ko uriya mugabo
Akarere ka Rwamagana mu Murenge wa Nzige aho bivugwa ko uriya mugabo

Uyu mugabo waduhaye amakuru ariko utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko uwo murambo basanze waratangiye kubora ku buryo ntawari kumenya isura ye. Uyu murambo watoraguwe kuri uyu wa Kabiri, umunsi harema isoko muri uriya murenge.

Yongeyeho ko abamwishe bamwambuye imyenda ye yose n’ibimuranga ku buryo ntawabashije kumenya umwirondoro we mu bari baje kurema isoko.

Yavuze ko nubwo kugeza ubu ipepereza rigikomeje, hakekwa nyir’inzu uriya musarane uherereyeho kuko ngo basanze hari ibiti biwutwikiriye byavanyweho  kandi bitavunitse cyangwa ngo bibe biboze hanyuma bikekweko nyakwigendera yakandagiye hejuru y’ibiti bikavunika.

Twahamagaye kuri Police i Rwamagana ngo tubabaze icyo bavuga kuri iyi nkuru batubwira ko bagiye kuyikurikirana bakaza kutubwira.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish