Digiqole ad

Ban Ki-moon yahamagaye Kabila bavuga kubya FDLR

 Ban Ki-moon yahamagaye Kabila bavuga kubya FDLR

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moon urubuga rwe rwatangaje kuri uyu wa gatatu ko yavuganye na Perezida Joseph Kabila wa Congo Kinshasa kuri Telephone uko ibintu bihagaze muri Congo n’ikibazo cya FDLR.

Ban Ki-moon ngo kenshi yicara mu biro bye agahamagara abayozi ku Isi bakavugana ku bibazo runaka
Ban Ki-moon ngo kenshi yicara mu biro bye agahamagara abayobozi ku Isi bakavugana ku bibazo runaka

Ban Ki-moon ngo yongeye gushimangira ko FDLR yananiwe gushyira intwaro hasi kugeza ku itariki ya kabiri Mutarama 2015 yari yahawe bityo ahamagarira gukoresha ibikorwa bakarwanya uwo mutwe.

Ban Ki-moon akaba ngo yishimiye ikizere yahawe na Perezida Kabila wamubwiye ko Guverinoma ye yiteguye gushyira mu bikorwa ibyemejwe ndetse n’ingabo za MONUSCO ngo ziteguye gufatanya na FARDC kubikora.

Abarwanyi ba FDLR bavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda kandi bashaka kugirana ibiganiro nayo, Umuryango w’Abibumbye na Sosiyete sivile muri Congo bibashinja gukora ibyaha birimo kwica, gusahura, gufata ku ngufu n’ibindi ku butaka bwa Congo aho bamaze imyaka hafi 20.

Leta y’u Rwanda ishinja umutwe wa FDLR ibikorwa by’iterabwoba, birimo gutera za grenade biheruka mu Rwanda, kuba bamwe mu bagize uwo mutwe ari abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse no kuba abawugize bose barakwijwemo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Aba barwanyi babarirwa hagati ya 1500 na 3000 bafite ahantu hatandukanye bari mu burasirazuba bwa Congo, ndetse bakagira n’agace kitwa Buleusa muri Kivu ya ruguru gafatwa nk’ibirindiro bikuru byabo.

Raporo izasohoka mu minsi iri imbere y’abitwa ‘Impuguke’ za UN, Radio mpuzamahanga y’abafaransa RFI ivuga ko iyo raporo igaragaza ubufatanye buri hagati y’ingabo za Congo FARDC n’aba barwanyi, biri mu mpamvu ngo bigoranye kubambura intwaro, ngo banagura n’ingabo za Leta.

Amahanga na cyane cyane u Rwanda bakomeje gutegereza igihe ibikorwa byo kwambura intwaro abo barwanyi ku ngufu bizatangirira. Nubwo Leta y’u Rwanda mu ijwi rya Minisitiri Louise Mushikiwabo yatangaje ko nta bushake bufatika babona Umuryango mpuzamahanga ufite mu kwambura intwaro FDLR, ndetse ko itariki bari bazihaye yagombaga kugaragaza ubeshya.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Muvane kutubeshyaho ninde wumviriza Cga Ufite ububasha bwo kumva ibyo Ban ki moon avugira kuri Phone Cga muziko turi injiji muzabeshyae abandi.

  • rega nibyo igihe kirageze ngo kabila yemereko FDLR igomba kuraswa igatsindwa kugirango akarere kabone amahoro

    • Mwabuze amata nne murifuza amaraso?

  • Kano kagabo nako kararuma gahuha !!

  • Kano kagabo nako karuma gahuha

  • Kabila Nibakoko Yemeyeko Barwanya FDLR yaba akoze kuko impunzi,za ba congolais ziheze kumisozi,yo mu RWANDA yenda zakira,agahinda zifite zigataha iwabo.

  • Turashimye Kumwanya BAN KI-MOON yafashe akavuga kuri FDLR,

  • ko fdrl muyitinya mubamutubwiriki buriya amagambo gisa

  • ubwo ban ki moon yateyemo muraje murebe uko barasa aabasenzi maze inkuru mbi igataha kubabashyigikiye. nta mahoro abanzi b’u Rwanda bazagira habe na gato

Comments are closed.

en_USEnglish