Mbarushimana wari kuvuga kuri burundu yasabiwe, ati “ma vie est en danger”
*Ngo amaze ukwezi n’iminsi 7 agerageza kuvugisha abavoka byaranze,
*Avuga ko badaharanira inyungu ze,
*Abavoka bo bavuga ko uregwa ari we wabananije…
Mbarushimana Emmanuel ukekwaho ibyaha bya Jenoside kuri uyu wa 10 Gicurasi yagombaga gutangira gutanga imyanzuro ye ya nyuma no kuvuga ku gifungo cya burundu yasabiwe n’Ubushinjacyaha gusa avuga ko abafatwa nk’abunganizi be (ntabemera) badaharanira inyungu ze ndetse ko byashimangiwe n’umushinjacyaha mukuru wabashimiye ubwo yatangaga imyanzuro y’Ubushinjacyaha. Mbarushimana ati “ Ma vie est en danger.”
Avuga ko kuva bava mu iburanisha riheruka ku itariki ya 03 Mata ubwo yasabirwaga igihano cyo gufungwa burundu atigeze yongera guhura n’abahagarariye inyungu z’ubutabera (abavoka bamwuganira ariko atemera).
Avuga ko yagerageje kubavugisha kuri telephone inshuro zirenga 10 kugira ngo baze bategure imyanzuro y’uruhande rw’uregwa ariko ntiyababona. Ati “ Narategereje ndaheba.”
Mbarushimana avuga ko umwe muri bo yigeze kumwitaba kuri telephone akamubwira ko yaje kumureba aho afungiye akamutegereza akamubura.
Uyu mugabo uregwa kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi 50 bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye mu cyari Perefegitura ya Butare avuga ko atatunguwe no kuba aba bamwunganiraga bataraje kumufasha gutegura urubanza.
Ati “ Na procureur national (Umushinjacyaha mukuru/ari mu bagize inteko y’Ubushinjacyaha) yarabashimiye ko bakoze akazi keza.” (Icyo gihe Umushinjacyaha yabashimiye ubunyamwuga kuko bakoze inshingano zabo n’ubwo uwo bunganiraga atabemera).
Mbarushimana utemera aba bavoka yagenewe, avuga ko batari bahagarariye inyungu ze nk’uregwa kuko atabihitiyemo. Ati “ Uyu munsi sinzi icyo navuga…ma vie est en danger (ubuzima bwanjye buri mu kaga). »
Uyu mugabo avuga ko nawe ubwe yagerageje gutekereza uko yagira icyo yavuga mu iburanisha ry’uyu munsi ariko ko bitamworoheye kubera ko urubanza rugeze mu mahina.
Ati « Burundu bansabiye ntabwo ari ibintu nasubiza uko niboneye. »
Yahise asaba urukiko gusubika urubanza mu gihe kitazwi rukanahagarika aba banyamategeko bahagarariye inyungu z’ubutabera muri uru rubanza ahubwo agashakirwa abandi bavoka bazamufasha gutegura imyanzuro.
Abunganira uregwa bahise basaba ijambo bavuga ko bafite icyo bifuza gushyikiriza urukiko ariko bakabikora abakurikiye iburanisha (barimo n’itangazamakuru) babanje guhezwa.
Umucamanza watanze umurongo ku byifuzo by’uruhande rw’uregwa (birimo n’icy’abavoka batanze mu muhezo) yanzuye ko ibisabwa n’uregwa bidafite ishingiro kuko byafashweho icyemezo ndakuka.
Umucamanza avuga ko aba bavoka n’ubundi bari muri uru rubanza mu nyungu z’ubutabera bityo ko uregwa yabemera cyangwa ntabemere bagomba gukora akazi bashinzwe.
Ku kutumvikana kuri hagati y’uregwa n’abahagarariye inyungu z’ubutabera byari byavuzwe n’aba banyamategeko batunze agatoki uregwa ko ari we ahubwo wakomeje kwanga ko babona, Umucamanza yavuze ko bitagomba kugira ingaruka ku migendekere y’urubanza ruri mu isoza.
Umucamanza yahise ategeka ko mu iburanisha ritaha uruhande rw’uregwa rutegetswe kuzatangira gutanga umwanzuro warwo uzanagaruka ku gifungo cya burundu cyasabiwe Mbarushimana Emmanuel alias Kunda.
Yavuze ko mu gihe uregwa yaba adashoboye gutanga imyanzuro, abanyamategeko bahagarariye inyungu z’ububera (ni abavoka be ariko yarabanze) bagomba kuzayitanga bagendeye ku byo bumvise muri uru rubanza.
Umucamanza yavuze ko nta zindi mbogamizi zikwiye kugaragara muri uru rubanza mbere y’uko uruhande rw’uregwa rutanga imyanzuro yarwo.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW