Abaturage bo mu kagari ka Kagasa, Umurenge wa Nyamugari, ho mu Karere ka Kirehe baravuga ko bugarijwe n’indwara ziterwa no kunywa amazi mabi yo mugishanga, nyamara bari bafite amazi meza ariko imyaka ikaba ibaye ibiri yarapfuye. Umunyamakuru w’Umuseke yasanze abaturage mu gishanga cya Kagasa bavoma hagati y’imirenzo y’ibijumba. Baravoma amazi ubusanzwe bakoresha buhira imyaka yabo ihinze muri […]Irambuye
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwagize umwere Nshimiyumuremyi Eric wari Perezida wa Koperative COTRAVEMOMU (Cooperative de Transport de Vélo moteur de Muhanga) wakekwagaho kunyereza 8 000 000 Frw z’abanyamuryango b’iyi koperative ruhita runategeka ko afungurwa. Abamotari bavuga batamenye imikirize y’urubanza ndetse ko bagiye kubona bakabona uyu waregwaga yidegembya hanze. Mu mwaka ushize wa 2016 ikigo cy’igihugu […]Irambuye
Akarere ka Nyaruguru kafashe ingamba zizafasha abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wa 2017-2018 kurusha uko byagenze muri uyu mwaka wa mituelle ugana ku musozo, aho kari ku mwanya wa nyuma mu gihugu hose n’ubwitabire bwa 74,9%. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko buzabigeraho binyuze mu gushyira imbaraga mu kunoza ibyo bise amasibo ya mituelle. Ibi […]Irambuye
Musoni Protais uyobora Umuryango uharanira agaciro k’Abanyafurika mu Rwanda (Pan African Movement Rwanda) avuga ko hari byinshi bikiboshye Abanyafurika birimo kwibwa umutungo w’umugabane wabo n’imyumvire igicagase kuri bamwe, akavuga ko Abanyafurika ubwabo ari bo bazigobotora ibi bikibabuza gutera imbere kugira ngo babone ubwigenge bwuzuye. Mu kiganiro n’Abanyamakuru gitegura umuhango wo kwizihiza umunsi wo kwibohora kw’Afurika […]Irambuye
Update 11.10′: Ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa kane bamwe mu bakoresha WhatsApp mu Rwanda batangiye kuyibona nanone ku murongo. Ubutumwa bwahise butangira gucicikana, abantu bamwe byagaragaye ko batari bamenye ibyabaye bazi ko ari telephone zabo zari zagize ibibazo. Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu abantu batangiye kubura WhatsApp kuri telephone […]Irambuye
Imiryango irindwi mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi yorojwe inka muri gahunda yo korozanya, borojwe n’imiryango yahawe inka mbere muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. Kuba mu bwigunge n’ubukene ni byo aba bahawe inka bavuga, ngo izi nka zigiye kubakuramo. Bari baramaze kwiheba bazi ko batazigera bahabwa inka kuko ngo kwiteza imbere byari bigoye […]Irambuye
*Ngo nticyakemuka abantu bataracengerwa no kuringaniza urubyaro, *Abitwaza ko abana ari umugisha bakabyara abo badashoboye baranengwa… Kominisiyo y’igihugu y’abana na bamwe mu bita ku bana bavuga ko ikibazo cy’abana b’inzererezi gikwiye kureberwa mu ndorerwamo y’ubumenyi bwa bamwe mu babyeyi bakomeje kubyara abo batabasha kurera aho kukirebera mu kunanirana kw’abana. Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibijyanye no gushakira […]Irambuye
Kuva kuri uyu gatatu, i Kigali hari kubera inama Nyafurika yiga ku birebana no gukoresha ikoranabuhanga muri Serivise z’imari “Dot Finance”. U Rwanda ngo rurigira muri iyi nama ikoranabuhanga rigezweho muri Serivise z’imari. Ibigo binyuranye, ariko bikorera cyane cyane mu Burayi, America, Asia, no mu bihugu bicye bya Afrika byamuritse ikaranabuhanga bakoresha, uyu munsi rifasha […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye Dr Théoneste Niyitegeka uregwa ibyaha bya Jenoside yabwiye ubucamanza ko ingingo urukiko Gacaca rwagendeyeho rumufunga itabaho, ko afunzwe binyuranije n’amategeko. Umuganga Dr Niyitegeka avuga ko ingingo urukiko Gacaca rwa Gihuma rwahereyeho rumuha igihano cy’imyaka 15 itabaho kuko ngo ingingo ya kane igika cyayo cya mbere kitagena […]Irambuye
Mu biganiro Abasenateri bakomeje mu mashuri makuru na Kaminuza basobanura amahame remezo atandatu u Rwanda rugenderaho kandi ari mu Itegeko Nshinga, abanyeshuri bo muri IPRC-South bavuze ko bashingiye ku ihame rya gatanu rijyanye no “kubaka Leta igendeye ku mibereho myiza y’abaturage” basaba ko amafaranga ya Bourse bahabwa yakongerwa kuko basanga ari make bakurikije uko ibiciro […]Irambuye