Digiqole ad

Ibitera byatorotse Pariki bibangamiye abatuye Nyagatare

 Ibitera byatorotse Pariki bibangamiye abatuye Nyagatare

Ibitera byavuye muri Pariki y’Akagera kubera izuba ryinshi ryari ryaravuye bibura icyo birya

Abaturage batuye mu mugi wa Nyagatare bavuga ko bahangayikishijwe n’inyamaswa zitwa ibitera zatorotse Pariki y’Akagera ubu zikaba zibera mu mugi wa Nyagatare aho ngo izi nyamaswa  zona imyaka yabo,  zikinjira no mu maduka y’abacuruzi zikangiza  ibicuruzwa.

Ibitera byavuye muri Pariki y’Akagera kubera izuba ryinshi ryari ryaravuye bibura icyo birya

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo RDB buvuga ko bugiye gushaka uko  bwakemura iki  kibazo  ngo  nubwo  bitoroshye.

Abacuruzi mu mugi wa Nyagatare bavuga ko izi nyamaswa zibangiriza ibicuruzwa aho imbuto zabo, ibitera biza bikazibambura bikazirya.

Abahinga mu nkengero z’uyu mugi na bo ngo ntibasarura kubera ibyo bitera, bakavuga ko niba byarananiye ubuyobozi kubisubiza muri pariki, abaturage bashobora kubyica.

Umwe mu baturage Mbabazi Joyce ati “Umuntu ucanyeho nk’ibase y’inyanya bihita bimwirukankana bikazimwambura, waba uri umugore nkanjye byo ni imyaku kuko ntibitinya abagore.”

Murigande Willy ati  “Biraza bikinjira mu iduka bikatwangiriza kandi iki kibazo inzego zose zirakizi. Babifate babitware cyangwa se bareke tubyice kuko biratubangamiye.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushizwe ubukungu n’iterambere ry’akarere Kayitare Didas avuga ko iki kibazo bagiye kugishyikiriza ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo kugira ngo bagishakire umuti, agasaba abaturage kutica ibi bitera byibera mu mujyi wa Nyagatare.

Ati “Ibi bitera byaje igihe habaga ikibazo cy’izuba ryinshi bibuze icyo birya, biza mu mugi ariko turi mu biganiro na RDB ngo hashakwe icyakorwa. Kubyica byo sinabibagiramo inama.”

Mutanganda Egeune umuyobozi muri RDB w’ishami rishinzwe ubukerarugendo, avuga ko iki kibazo bakizi gusa ngo haracyashakwa uburyo haboneka umuti urambye kuko gufata ibitera ukabisubiza muri pariki ngo ntibyoroshye, agasaba abaturage babibona byona kubyirukana.

Ati “Ikibazo turakizi twanakoze inama nyinshi kuri cyo turimo gushaka umuti urambye, gusa mu gihe utaraboneka abaturage baba bihanganye bakajya babyirukana kuko byona ku manywa. Kubifata ngo tubisubize muri pariki ntabwo byoroshye ariko ni ukugisha inama izindi nzego dukorana kugira ngo turebe umuti urambye watuma iki kibazo gikemuka.”

Uretse kuba ibi bitera byona, binurira inzu z’abatuye umugi wa Nyagatare bikangiza amabati, na cyo ni ikindi kibazo gituma abatuarege b’i Nyagatare bavuga ko barambiwe guturana na byo.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/ Nyagatare

3 Comments

  • Harumuntu wavuze ejobundi mu kiganiro ngo ntabwo yumvaga ukuntu Habyarimana avugako ubutako bwo mu Rwanda aributi kandi hari parki mu Kagera na Nyungwe.Izo Nkura, Izo ntare dusigaye tugura ntazo twagiraga? Ese dutanga amadovise mukuzigura?

    • Urashaka kuvuga iki hano ? Niba ari ikibazo cy’ikinyarwanda andika mu rurimi wumva.

  • None se niba bafata intare, ingwe, inkura bakazipakira zikaza mu RWANDA zivuye ikantarange, nigute batubwira ko gufata ibitera ubivana NYAGATARE ubijyane mu bilometro bitageze no kuri 20 ARI IKIBAZO KOKO? Ikorana buhanga? Muzane inzobere niba mu RWANDA aba VETERINAIRE BACU bize ikigoroba ntacyo bashoboye. IBI NI UBUSHAKE BUKE. Kubisinziriza ubundi mukabikangura bigeze mu ishyamba ry’abyo ni ikibazo kweri?

Comments are closed.

en_USEnglish