Digiqole ad

Nkumba: Min Gasinzigwa arasaba abagore kuvana amasomo mu Itorero

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango arasaba ba mutima w’urugo barangije Itorero icyiciro cya mbere n’abatangiye icya kabiri kuzabyaza umusaruro amasomo anyuranye bahabwa mu itorero.

Intore ziyemeje kuzashyira mu bikorwa ubwenge zirahura mu itorero
Intore ziyemeje kuzashyira mu bikorwa ubwenge zirahura mu itorero

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Oda Gasinzirwa yabibasabye kuri uyu wa gatandatu ubwo yafunguraga ku mugaragaro Itorero ry’abagore icyiciro cya kabiri mu kigo gitorezwamo Ubutore i Nkumba mu Karere ka Burera.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yavuze ko iri terambere ryose umugore agenda ageraho riva ku buyobozi bwiza bw’igihugu buha agaciro umugore, bwemera ko na we agira uruhare mu iterambere ry’igihugu asaba abagore gukomeza kurigiramo uruhare.

Yibukije abagore bitabiriye Itorero ko na bo bafitiye ideni abagore bahagarariye ryo kubafasha kugira uruhare muri gahunda z’igihugu zigamije iterambere rirambye.

Yagize ati “Dushime igitekerezo n’ubushake bw’ubuyobozi bw’Igihugu cyacu budufasha gutekereza icyo twakora ngo dukomeze dutere imbere…tugomba guhora twibuka ideni dufitiye abadutumye cyane cyane wa mugore ukiri hasi mu iterambere.”

Minisitiri Gasinzigwa kandi yasabye abagore bitabiriye itorero kuzakurikira amasomo bashyizeho umwete kandi bazirikana ko imbaraga ziri gushyirwa mu itorero zitagomba gupfa ubusa.

Yagize ati “Buri muntu amenye ko ahagarariye Abanyarwanda bamutumye kwiga icyatuma batera imbere… iyi minsi 10 tugiye kumara aha ntigomba kudupfira ubusa tugomba kuvana aha ubumenyi budufasha gukomeza kwihutisha iterambere.”

Itorero ry’abagore rikozwe ku nshuro ya kabiri rifite intego nyamukuru yo gukangurira abagore umuco wo gukunda igihugu, gukorera hamwe, kongerera abayobozi b’abagore ubushobozi mu bijyanye n’igenamigambi ndetse no gukangurira abayobozi gukorera ku mihigo hagamijwe iterambere rirambye.

Iri torero ryitabiriwe n’abantu basaga 433 barimo abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) kuva ku rwego rw’Umurenge kugera ku rwego rw’Igihugu, Abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’Abaturage, abashinzwe igenamigambi ku Turere, n’Abadepite ndetse n’Abasenateri.

Minisitiri Gasinzigwa ari kumwe na Mayor wa Burera Sembagare yasabye abagore kutajya basiga amasomo bahabwa aho bicaye
Minisitiri Gasinzigwa ari kumwe na Mayor wa Burera Sembagare yasabye abagore kutajya basiga amasomo bahabwa aho bicaye

Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish