Mugabekazi Nusra na Murangwa Hussein bafunzwe bakekwaho gucuruza abantu
Nk’uko Polisi y’igihugu ibivuga Mugabekazi Solange Nusra ukomoka mu karere ka Kayonza ariko akaba aba mu gihugu cya Kenya na Murangwa Hussein bafungiwe ku cyicaro cya Polisi ya Kicukiro bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abantu.
Mugabekazi yafashwe tariki 8 Muratama, akaba yaratangaje ko yagiranye inama n’abakobwa batatu yari yamaze kubona bo kujyana gucuruza.
Yavuze ko muri iyo nama yababwiye ko bazajya gukora imirimo yo mu ngo no gucuruza mu maduka muri bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Aziya, akaba yari yabijeje ko bazajya bahabwa umushahara ungana n’amadorari ya Amerika hagati 450 na 550 (Frw 315,000 na 385,000) ku kwezi.
Mugabekazi yavuze ko yabwiye aba bakobwa ko bazanyura muri kimwe mu buhugu byo muri aka karere aho bagombaga kubanza gushyirwa ahantu batemerewe gusohoka mu gihe bari gutegurirwa gahunda yo kubagemura.
Yagize ati “Nababwiye ko bakiri aho hantu bazabakoresha imyitozo yo kureba uko bitwara no kureba ko bazi akazi, kandi ko bazahapimirwa agakoko gatera SIDA, igituntu ndetse n’umwijima.”
Yavuze kandi ko yababwiye ko agomba koherereza abazabaha akazi amafoto yabo akoresheje ikoranabuhanga kugira ngo bareba uko basa.
Uyu Mugabekazi Nusra Solange ubusanzwe ngo akomoka mu karere ka Kayonza ariko yavuze ko aba mu gihugu cya Kenya.
Yabwiye itangazamakuru ko uruhare rwa Murangwa Hussein rwari urwo kumushakira abakobwa nibura 10 bari hejuri y’imyaka 18 bo kujya gucuruza.
Murangwa na we yasabye undi muntu (na n’ubu aracyashakishwa na Polisi) kumufasha kubashaka, maze bamaze kubona batatu, babahuje na Mugabekazi ku munsi abo bose bafatiweho tariki ya 8 Mutarama 2015.
Umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda, ACP Tony Kuramba yavuze ko ibikorwa bihuriweho na Polisi mpuzamahanga na Polisi zo mu karere byatumye abakobwa batanu bari barajyanywe gucuruzwa mu bihugu bitandukanye bagaruzwa mu mezi abiri ashize kandi ko hagishakishwa niba hari n’abandi ngo na bo bagaruzwe.
Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku bafite uruhare mu icuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha ndengamipaka ndetse asaba by’umwihariko urubyiruko kwirinda ababizeza akazi hanze.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa, yavuze ko ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu mu karere bimaze gufata indi ntera bityo asaba buri wese kubirwanya no gutangira amakuru ku gihe ku babikora.
Icyaha cy’iciruzwa ry’abantu cyiri mu byaha bitanu, inzego z’ubutabera mu Rwanda zatanzaje ko zizaha zihanukiriye bitewe n’uko bibangamiye umuryango nyarwanda. Ibindi bikaba birimo icyo kunyereza umutungo wa Leta, ibyaha bya ruswa, ndetse no gusambanya abana.
RNP
UM– USEKE.RW
2 Comments
Reta ifatire ibihano abantu nkaba nabandi bitwa abanfyubuzi Bari gusenya ingo zabantu kuko abana nibo babigwamo babifatire ingamba pe
nibabaze uwo mugore aho abandi batwaye baherereye kuko ndabaona ako kazi akamenyereye. Gupima SIDA, Igituntu, Umwijima….ahaaaa uwo n’inzobere pe! N’abaganga babibafashamo abavuge. Plz, ntimumurekure ayo makuru yose atayatanze. murakoze.
Comments are closed.