Bombori bombori muri COTRAF-Rwanda
COTRAF Rwanda Impuzamasendika y’abakozi iravugwamo amakimbirane hagati ya bamwe mu bayigize n’umuyobozi wayo ubu Dominic Bicamumpaka. Bamwe mu bayigize bashinja uyu muyobozi kugundira ubuyobozi, nawe akavuga ko aba ari abatazi amategeko n’amateka ya COTRAF bashaka kumuhirika.
Impuzamasendika y’abakozi n’amakoperative COTRAF Rwanda yashinzwe mu mwaka wa 2003 ivuye ku cyahoze kitwa STRIGECOMI (Syndicat des Travailleurs des Industries, Garages, Entreprises de Construction, Mines et Imprimeries) cyari cyarashinzwe mu 1989 kikazima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Alexis Rusine umwe mu bagize amasendika agize COTRAF yatangaje kuri uyu wa 14 Mutarama 2015 ko umuyobozi wabo Dominic Bicamumpaka agundira ubuyobozi, agira irondakarere n’icyenewabo.
Rusine avuga ko Bicamumpaka yitiranya urwego ayoboye n’inzu yiyubakiye kandi nyamara ngo ari urwego rw’abanyamuryango, akavuga ko mandat ya Bicamumpaka yarangiye tariki 15/11/2014 ariko ngo yakomeje kuyobora COTRAF nyamara imyaka itanu yari yahawe yararangiye.
Dominic Bicamumpaka we yabwiye Umuseke ko atagundira ubuyobozi ahubwo ubuyobozi abuvanwaho n’inama rusange ari nayo yabumuhaye.
We avuga ko amakimbirane ari muri COTRAF aturuka ku ishyari ry’uko ngo ari mu bongeye kubyutsa COTRAF akaba ayiyoboye ariko ngo hakaba hari abifuza ko avaho vuba.
Bicamumpaka abajijwe niba azava ku buyozi kuko manda ye yarangiye yasubije ko nabona ari ngombwa kandi inama rusange ikabifatira icyemezo azavaho.
Ati “Ntabwo abantu baza ngo bahirike umuntu batanazi amateka ya CONTRAF, ahubwo nibanyure mu nzira zisanzwe niba nabo bashaka kuyobora.”
Bicamumpaka avuga ko ibindi bamushinja by’imikorere mibi, gutonesha n’irondakarere ibyo byose babivuga ngo bamusebye gusa nta kindi kuko ngo nta kuri kubirimo.
Mu mategeko agena COTRAF-Rwanda avuga ko inama rusange iterana rimwe mu myaka itanu.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
2 Comments
koko muri uru rwanda haracyari abantu bameze gutyo? aho abo banyamuryango ba cotraf bari baratinze gufata ibyemezo. ese ko manda nawe yemera ko yarangiye kuki anangira kuva k’ubuyobozi? ahubwo bamukirikirane ubwo k’umutungo yarayogoje
Wabanje kumenya neza intandaro n`uko byaje ! Uwanenga Bicamumpaka haba hari ikindi agamije.
Comments are closed.