Digiqole ad

Ngoma: Abarundi bahaba barasabwa gutaha bakazana ibibaranga

Mukarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba haravugwa ubwinshi bw’Abarundi badafite ibyangombwa bambuka umupaka baje gupagasa, bamwe mu batuye aka karere ka Ngoma bavuga ko aba bateza umutekano muke, cyane cyane ubujura bwo mu ngo. Ibi byatumye abayobozi muri aka karere basaba Abarundi bakarimo kuba bafite ibyangombwa bibaranga abatabifite bagasubira kubizana bakinjira nk’abandi banyamahanga bose.

Mu karere ka Ngoma havugwa abarundi benshi barimo n'abateza ibibazo by'umutekano
Mu karere ka Ngoma havugwa abarundi benshi barimo n’abateza ibibazo by’umutekano

Aba barundi bakunze gukora imirimo y’amaboko nk’ubuhinzi, kubumba amatafari, kwahira ubwatsi bw’inka n’indi.

Bamwe mu barundi baganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke bacumbitse mu mirenge ya Kibungo, Kazo na Gashanda basabye ubuyobozi kuborohereza ngo kuko kubona ibyangombwa iwabo bitoroshye.

Ezekiel Nshimiyimana umurundi waje gupagasa mu karere ka Ngoma ati  “Navuye  I Burundi nza gushaka amafaranga mu Rwanda, ibitanyorohera rero ni uko badusaba ikibari kivuye i Nemba kandi ntabwo bitworohera kugera i Nemba kugira tukironke kuko nikure cyane bisaba n’umutahe munini, ndasaba ko batworohereza kugira twinjire mu Rwanda atagisabwe”.

Abaturage bo mu karere ka Ngoma mu mirenge yiganjemo aba barundi bavuga bakwiye kujya iwabo kwaka ibyangombwa bibaranga kuko hari abaza batazwi kandi nta byangombwa bafite kajya mu bikorwa byo kwiba.

Christopher Ntuyenabo ati “Biba amagare amagare akayambutsa bakayagurisha bakagaruka.”

Mapendo Gilbert Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo avuga ko batagamije kwirukana abarundi ahubwo bifuza ko baza i Kibugno bafite ibyangombwa bibibemerera.

Ati”Ntabwo tubuza abarundi kuza gukorera mu Rwanda kuko n’abanyarwanda barabakeneye kugira ngo bakorane ariko turifuza ko niba umuntu ari mu gihugu agomba kuzana ibyangombwa byuzuye kugirango akorere mu Rwanda ku buryo buzwi kuko aramutse agize ikibazo runaka bigorana kumenya aho yaturutse”.

Umuseke washatse kumenya niba ari abarundi gusa , Mapendo atangaza ko muri aka gace hari n’abakongomani benshi ngo ariko ibyangombwa basabwa ahanini bo baba babyujuje.

Akarere ka Ngoma ni akarere gahana imbibi n’u Burundi, aka karere kakaba kabarirwamo abarundi benshi baza kuhashaka imirimo.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Iyo gahunda ni nziza biraza gutuma ;

    – uburundi bureka guseta ibirenge muri gahunda zo kwinjira muri EAST AFRICA community.
    – birojyera umutekano aho batuye.
    – biranaeigama imilimo ku munyarwanda wujuje ibisabwa wari wabuze umumimo awutwawe nabo.

    N.B : bayobozi iyo gahunda ni nziza nti mujejenke muri buka abarundi bishe abatutsi muri genocide yarangira bakaburirwa irengero nkuko kose iyo bagira ibibaranga banditse ahantu ubu tuba tubibaryoza nibuze.

  • Muntarwanda we uranyemeje. Uri un fidele w umuseke kabisa. Pls umuseke, give this guy an award. He is your number 1 reader and commentator.

  • Iyo mbonye umwanya ndasoma ndabikunda !!!
    Umuseke nkunda uburyo ukoramo inkuru ibindi biravangavanga.

    • Gusa jya ugenza make mu kwandika no kuvuga

  • @ MIM : aho kuba gicucu ruganzu navuga nibuze simbe nkawe.

    Ruganzu ngo yarazi byinshi byafasha u Rwanda rwa kera arabigumana apfuye bigaruka abo yasize kubwo kutamenya ibyo ruganzu yarazi …, bivamo ku mwita gicucu ruganzu.

  • Yegosha nshuti njyewe narindi kumugina twahamaze iminsi micye nuko abacubazakwicwa nabarundishabi nyagahama bamwe kubera imbabazi zimana turaharokocyera ariko nkuko ubivuze iyobagiranibura ahobanditswe twarikubamenya? Abo kumugina imana ibarinde.

Comments are closed.

en_USEnglish