Nta gikozwe imyaka mike iri imbere Bibiliya zishobora kubura mu Rwanda
Mu giterane cyahuje amatorero yose akoera mu mujyi wa Muhanga, n’abakozi b’umuryango wa Bibliya mu Rwanda umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’itumanaho no kwamamaza muri uyu muryango Pasteri Gasare Michel yavuze ko hatabaye ubwitange bw’abakristu mu gutanga imisanzu Bibliya zishobora kubura mu myaka mike iri mbere.
Ibi Pasiteri Gasare yabivuze ahereye ku mbogamizi umuryango wa Bibliya uhura nazo zo kuba muri Afrika no mu Rwanda muri rusange nta ruganda ruhari rukora rukanasohora ibitabo bya Bibliya, akavuga ko Bibliya zitumizwa hanze zikorerwa mu bihugu bitandukanye byo ku migabane inyuranye bikagera mu Rwanda bihenze cyane ugereranyije n’ubushobozi bwa bamwe mu bakristu.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko abakora Bibliya babanza kubara impapuro ikozemo zikomoka mu biti nabyo ubwabyo bifite agaciro kari hejuru, ibi bikiyongeraho amafaranga yo kubyishyurira kugirango bigere mu Rwanda ku buryo Bibliya imwe iyo igeze mu Rwanda ngo iba ifite agaciro k’ibihumbi mirongo ine by’amafaranga y’uRwanda (40,000 FRW).
Akavuga ko ibibazo bafite ari uko abashyigikiraga umuryango wa Bibliya, bagenda bagabanuka ku buryo hatabonetse abandi babasimbura Bibliya zishobora kubura burundu mu Rwanda.
Yvonne Mutakwasuku umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wari muri iki giterane, yavuze ko nta bushobozi u Rwanda rwari rwagira rwo kubona impapuro zikora Bibliya kuko impapuro igihugu gikoresha zituruka mu birere ( by’insina), yasabye abakristu bafite ubushobozi ko bajya abatanga imisanzu yo gushyigikira iki ikorwa kugirango iki gitabo cy’agaciro kitazabura.
Dr Vincent Biruta Minisitiri w’umutungo kamere wari umushyitsi mukuru yavuzeko impano abakritsu bafite bagombye kuzibyaza umusaruro bakabera abandi baturage urugero rwiza ngo kuko hari abo usanga bibera mu nzangano, amatiku, n’ibindi aho gufasha abakene, abapfakazi n’impfubyi babana nazo umunsi ku munsi.
Yabasabye gushyirahamwe bakarekana akarusho n’itandukaniro riri hagati y’abizera n’abatizera bakaba ikitegererezo.
Kugeza ubu Bibliya zoherezwa mu Rwanda zikorerwa muri Koreya y’Amajyepfo no mu Bushinwa itangwa ry’imisanzu rigamije kugabanya igiciro Bibliya imwe ikava ku bihumbi 7 000 ikaba yagera ku mafaranga igihumbi y’u Rwanda.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga
12 Comments
Mubwirize ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ,hazaboneka abitanga . Namwe mujye muzitangira ubuntu! Nta mpamvu yo kubihindura business! muzaba muherewe ubuntu namwe mujye mutangira ubundi!!
Urugero rwa mwene data Shora Kuetu w’umunyekongo-w’umufransa.
Amaze gutanga Bibiles 10000, agiye no gukoresha izindi ku Buntu! Impamvu ni uko ‘TWAHEREWE UBUNTU NATWE TUGOMBA GUTANGIRA UBUNDI”
Matayo:10:8) Nta mpamvu ko umukene yabura Bibiliya ngo kuko ihenda kubera inyungu za bamwe!! Yesu anakubitiye abantu mu Rusengero!! Ubu ngubu Insengero ni twe!
Imana ibasange!
Ikibazo ni uko hajemo ubucuruzi. Ubusanzwe ntawe ukwiye kugurisha ijambo ry’Imana (Bibiliya). Ryakagombye gutangirwa ubuntu. Nk’uko nta muntu wishyura amafaranga iyo yinjiye mu Kiliziya/mu Rusengero agiye kumva ijambo ry’Imana.
Nonese ko bacuruza, kandi abantu b’ingeri(abifite n’abatifite), zose bakaba bakeneye ijambo ry’Imana. Ntabwo rero rikwiye kugurishwa. None se ko bose bavuga ko bakurikiza urugero rwa Yesu, hari aho muzi yesu yigeze yaka amafranga? Kandi hari igihe abo badafite ubushobozi bwo kuyigura aribo baba bafite inyota yo kumenya ijambo ry’Imana! Ntibizoroha. Tujye dusoma inyandiko za electronique kuri jw.org/rw.Ibyo dushaka ku ijambo ry’Imana tuzabisangaho.
Ibyo muvuga ni ukuyobya uburari ! Ahubwo njye ndasaba Leta ko yatangira kujya ibaca imisoro kuri izo bibles kimwe n’ibindi byose mwinjiza mu guhugu, itibagiwe n’ibyo mukora (production) kuko muri abacuruzi kimwe n’abandi bose !
Ariko njye ndumva ibura ryazo ntacyo ritwaye kuko n’ubundi ntacyo zakizaga mu rwa Gasabo.
ARE YOU SURE ?
ikigaragara cyo Bibiliya zikwiye gushyirwa kuri masite atandukanye ari soft copy
mugerageze gushyira soft copy ku masite y’abahaye Imana
Kuri http://www.jw.org iriho ari softcopy mu ndimi nyinshi harimo n’i Kinyarwanda.
Ushaka isanzwe we azayake abahamya ba Yehova aho azababona hose kandi bazayimuhera ubuntu…washaka ugatanga impano ushaka kugirango n’abandi zizabagereho ariko nta mpano ufite bayiguhera ubuntu. kuko twaherewe ubuntu
Abafite impungenge ko zizabura ntimugire ikibazo zirahari murabizi ko bigeze kuzitanga ku bantu bose buzuye stade Amahoro
Murakoze
Ubonye zabuze burundu bityo abibwira ko hari amakiriro cg ibindi bisubizo bazabonamo bakagarura ubwenge bakumva ko tuba mw’isi apana ku mubumbe magique aho wicara ukambaza ibyo batubeshye ngo ni “imana” ubundi ibisubizo ngo bikaza!
Ramenye ntugatuke ibyo utazi .Hari benshi bible yagiriye umumaro . Niyo mpamvu ari igitabo cya mbere ku isi gisomwa n’abantu benshi. Ahubwo nawe usabe Imana igufashe ikwiyireke. naho gutuka Imana ni ukwituka ndetse ni ukwiyanga. Sigaho rero
impamvu zibahenda nuko atari ibyanyu nyine,ubundi s mujya kwirukira imyemerere yabanyamahanga,mu rda nta mateka y Imana nabantu yahigeze ko mwirirwa musenga ngo mana ya isaka na abraham ,nkaho ntaya gihanga cg abanyarda yabayeho,muri mubuyobe…..amadini muyareke mukore mutikoresheje
mukunde igihugu,abana banyu bazasange u rda rutengamaye,muve kuri za bibiliya
Comments are closed.