Nyarugenge: Abaturage barinubira ko bahabwa serivisi nabi
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyarugenge bavuga ko badahabwa service uko bikwiye ariko ubuyobozi bw’Akarere bwo bugatangaza ko ntako buba butagize ngo butange service neza uko bishoboka kose ariko bugahura n’imbogamizi z’uko ababa bakeneye services zitandukanye baba ari benshi bityo bamwe bagatinda kizihabwa.
Umugore twasanze ku biro by’akarere ka Nyarugenge utarashatse ko amazina ye atangazwa uvuga ko yari yaje aturutse mu Murenge wa Nyarugenge Akagali ka Kiyovu.
Yatubwiye ko yabwiye ko amaze iminsi cumi n’ibiri ajya ku Karere buri munsi gushaka icyangombwa yatumwe n’umushinga Compassion kugira ngo babone uko bamufasha kurihira umwana we amafaranga y’ishuri.
Avuga ko yaje bwa mbere umuyobozi w’Akarere wungirije akamusaba kwandikira ibaruwa ubuyobozi bw’Akarere akabikora agaha ibaruwa akarere.
Nyuma ngo yaragarutse bamubwira ko uwo muyobozi adahari ko ngo yagiye mu mahugurwa, bamusaba gusubira ku murenge.
Avuga ko yageze ku murenge nabo bamubwira ngo najye ku karere bityo ngo bigatuma ahora mu nzira.
Uyu mugore wemeza ko amaze iminsi cumi n’ibiri adasiba ku biro by’akarere yagize ati: “Naje hano nshaka ibyangombwa by’uko ndi umukene kugira ngo compansion imfashe kurihira abana amafaranga y’ishuri none hano mpamaze ibyumweru bitatu. Natangiye kuza ku italiki ya 08, z’uku kwezi, bakanyohereza hamwe nagerayo bakanyohereza ahandi.”
Hari abandi baturage bavuga ko babangamirwa n’uko bamara igihe kirekire batonze imirongo inyuma y’urugi rw’ibiro by’umuyobozi runaka bataremererwa kwinjira ngo bavuge icyabazinduye.
Uwitwa Jean Marie Siyongiro we avuga ko Akarere kagombye gushaka intebe zihagije abaturage bazajya bicaraho igihe bategereje aho guhagarara igihe kirekire bategerereje hanze y’urugi.
We asanga kuba ku Karere ka Nyarugenge hari ibiro bitanu abaturage baza gushakamo services ariko ngo hakaba harateguwe ahantu hane gusa ho kwicara ari ibintu bigaragaza imitangire mibi ya service.
Yagize ati: “Nk’ubu urabona ko dutonze umurongo duhagaze, byakabaye byiza bateganyije nk’udutebe tukajya twicaraho mu gihe dutegereje. Ziriya ntebe ntabwo twakwirwaho twese. Urabona ko muri twe harimo abantu bakuze, hari n’ababa bafite uburwayi runaka. Byaba byiza bashatse intebe tukajya twicaraho nibura tukajya dutegereza dutuje kandi dutekanye.”
Siyongiro yasabye ubuyobozi kugerageza kwihutisha uburyo bakemuramo ibibazo ngo kuko hari abinjira mu biro abasigaye inyuma bagategereza iminota irenga 30 ndetse ngo hari n’abaturage runaka baza bagahita batambuka ku bandi bahasanze kandi ubona nta kibazo kidasanzwe bafite nk’ubumuga cyangwa kugera mu zabukuru.
Abaturage kandi bavuga ko badashimishwa n’uburyo bakirwa kuko ngo hari igihe abayobozi bamwe na bamwe basohoka mu biro bagasiga babwiye abaturage bari babategereje ko bari bugaruke vuba abandi bakabategereza bagaheba.
Basaba ko mu gihe umuyobozi abona ataribwakire abantu benshi bitewe n’impamvu runaka, yajya atanga nimero zabo ari bwakire aho kugira ngo bamutegereze nageraho abasabe kuzagaruka undi munsi.
Ku baturage ngo byaba byiza hongerewe umubare w’abatanga service kuko n’abaturage bazikenera nabo ari benshi.
Ubwo UM– USEKE wageraga ko Karere ka Nyarugenge hafi mu sa sita z’amanywa twasanze hari abaturage baje kureba umugenzuzi w’umurimo bicaye bamutegereje, abandi bahagaze ariko bamwe batangiye kwijujuta no kwivovota kuko umugenzuzi w’umurimo bashakaga yari asohotse asiga ababwiye ko ari bugaruke mu ma saa munani.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange kuri ki kibazo k’imitangirwe ya service itanoze yabwiye UM– USEKE ko nta kibazo kirimo ahubwo ko kuba bamwe badahita bahabwa service bifuza biterwa n’uko ababa bazikeneye baba ari benshi bityo bamwe bagatinda kuzihabwa.
Mukasonga yemeza ko nta kibazo cy’intebe zidahagije gihari bityo ko abaturage bashaka kwicara bategereje kwakirwa nta kibazo bahura nacyo.
Yongeyeho ko hari nimero yashyizwe ku muryango w’ibiro bya buri muyobozi umuturage yakoresha agahamagara inzego bireba igihe adashimishijwe na service ahawe.
Pierre Claver Nyirindekwe
UM– USEKE.RW
5 Comments
Nshimiye uwakoze iyi nkuru kuko imitangire ya serivisi muri aka karere nabonye iteye agahinda pe! Wagira ngo si mu Rwanda. Njye nagiye ku biro by’ubutaka muri aka karere nshaka gusa mutation y’icyangombwa kandi byose byuzuye hasigaye gusinya abagabo gusa ariko namaze amezi arenga 2 ntonda umurongo buri ko nje ngategereza hamwe n’abandi twagera sa sita ngo mutahe muzagaruke, mwagaruka ngo tugiye gukora raporo y’icyumweru muzagaruke, mwagaruka ngo umuyobozi agiye mu nama, mwagaruka mugasanga ntaraza akiyizira sa yine n’igice sa sita agataha! Uyu mayor rwose ntazi ibibera mu Karere ke! Njye ibyo nahabonye sinifuza ko byaba ku bandi vrema.
Thanks to media gusa muzagere kuri ibyo biro by’ubutaka muzirebere hagira abibwira ko ari amazimwe! Birababaje pe
Please…, iba koko uyu Mayor Mme MUKASONGA Solange, ariwe ukwihereye igisubizo ngo NTA KIBAZO GIHARI NUKO ABAZIKENEYE ARI BENSHI BIKAVAMO GUTINDA, vraiment c triste kugira umuyobozi ufite iyo logique.
Nibuze se yacitswe mu mvugo ??
Niko abibona se ?
Niko bikwiye se ?
First of all ;
– kugena umubare ni bikoresho n’ubumenyi na espace byo gutanga servoce runaka byose bijyendana n’ubusabe bwa service ugomba gutanga ndetse nu rwego rwabo uziha.
Hano aremera ati abakeneye service ni benshi akagaruka ati twe tuzibaha turi bakeya none ba baturage bagowe abakaniye kudindirira aho bategereje vraiment.
Ibi bikereza iterambere kuko umwanya abaturage bazahata bakora undi mulimo kandi twibuke yuko umutungo wiki gihugu na baturage ni milimo bakora kuko nta yindi zahabu tugira.
None Mayor Solange ahagaze ku maguru ye yombi ati ni bagume aho bategereje why ???
Kuyihe mpamvu se ???
Please abajyanama be bamwegere batabare byihuse ;
– bojyere umubare wa bakira ababagana.
– batunganye aho bakirira ababagana navuga nko kojyera izo ntebe, securite, ibizimya inkongi, kwita ku babagana babasobanurira neza nu bwuzu.
Rwose nyuma yuko aza gukora ibi agaruke muri Media asabe imbabazi mu bisubizo yahaye abanyagihugu bibaho kwibeshya ikibi nu kutikosora.
Uziko wumvise ibyo yarasubije utaba ukigiye gutura mu bwatsi bwe reka daaa hejuru yi migambi myiza se avuze hejuru yibyo bazakwima intebe se hejuru yuko abakira ababagana ari mbarwa se bigagatwa nki bisanzwe ??
N.B: ntiyitwaze bugdet non kuko bisaba juste que ubushake kuruta cash kuko intebe anaciye mu ma bureau ya recupera mo nyinshi zipfa ubusa ,anaguze zagurwz ubusabusa.
Securite afite benshi bayikora
Guhwitura staff ye yabikora mu nama yu mwanya mutoya
Akoze inyigo yerekana umubare wa baturage yakira ku munsi akerekana umubare akeneye wa bakozi ko wakojyerwa abamukuriye bireba babyemera mu mwanya mutoya kuko bigendanye nicyo bazinjiza mwi sanduku ya leta service batanga zirishyurwa please.
Ngaho Mayor Mme Solange nkwifurije kwikunita agashyi inzira zikigerwa.
Intandaro z’ibisubizo nkibi bifutamye ni bimwe byo gushakisha statistique ziryoshye mu nyandiko mu ngiro ari 0%
Ibi rero iyo bititondewe bivamo ITEKINIKA.COM kandi bitonde kuko mwabonye aho birimo kuganisha aba collegue banyu ni mu munyururu !!!
Ibyiza nubona ugusabye ku mucira mu ncamake imikorere yaho uyobora dufate nku munyamakuru iba akubajije ati service ko nta kigenda wowe muyobozi wijya muri position ya debat yo guhangana ahubwo heraho nawe umubwire uti twungurane inama uko wabonye nuko ubibwiwe dukosore iki ese byakosorwa bigakunda mugirane ikiganiro mwanzure nibuze humvikanyemo imigabo ni migambi ufitiye abene gihugu aho guhangana nabo !!!!
Mbega igisobanuro! Niba abakozi b’Akarere ari bake ugereranyije na service basabwa gutanga kuki hatakongerwa umubare wabo ko ayinjira ari menshi? Yemwe no muri abo benshi batakirwa haba huzuyemo abagomba kwishyura ibintu runaka. Muzehe wacu adushakire abayobozi batari mecanique nk’uyu!!!
Hari uwitwa Alexis wo mu bikorwa remezo usubiza nabi cyane abamugana, nawe akwiye guhindurwa kuko service mbi ni nk’abo bazitanga bikanduza isura y’Akarere
Comments are closed.