RUTSIRO: Babiri baguye mu kirombe bazize kubura umwuka
Ibi byabereye ejo mu murenge wa Musasa, Akagari ka Nyarubuye ,umudugudu wa Mirambi mu karere ka Rutsiro ahagana sa tatu z’amanywa ubwo abagabo babiri bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko. Ba nyakwigendera bari basanzwe bakorera mu Ishyirahamwe ryitwa KUAK rikorera mu murenge wa Musasa. Abitabye Imana ni Tuyishimire Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko na Mbinginge Nasoni.
Iyi mpanuka ngo yatewe n’uko aba bacukuzi bari bageze ahantu hari umwuka mubi urabakurura bahera umwuka.
Abandi bakoranaga nabo bahise basohoka mu kirombe vuba vuba babasha kugera hanze amahoro.
Abapfuye bahise bajyanwa ku Kigo nderabuzima cya Murunda, mu Karere ka Rutsiro.
Abarokotse ibi byago babwiye UM– USEKE ko ubwo bacukuraga bageze ahantu bakabona ikintu gishashagirana bagakeka ko ari zahabu.
Abari imbere bacukura ngo bahise bakururwa n’umwuka mubi wari hafi aho bahita bahanuka bagwamo bananirwa kwivanamo, barahagwa.
Umwe mu bari aho witwa Zirimwabagabo Theophile yatubwiye ko kugira ngo bakuremo ba nyakwigendera byabasabye gukoresha icyuma kigondoye (umuntu yagereranya na najoro cyangwa nyiramugwera)kuko ntawari buhirahire ngo yinjiremo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa Bitegetsimana Evariste yahamirije UM– USEKE ibyayo makuru ko ari impamo kandi bifatanyije n’imiryango yabuze abayo muri iyo mpanuka.
Yongeyeho ko nyuma iki kiza, bagiye gufata ingamba zirimo kujya bapima ahantu hagiye gucukurwa mbere y’uko abacukuzi binjira mu kirombe kandi ko bagiye gukangurira banyira amakoperative kongera ubushobozi bw’ibikoresho bikomeye byafasha abacukuzi gukora akazi kabo neza kandi mu mutekano.
Uyu muyobozi yatubwiye ko kubera ibyabaye hari ahantu hahise hafungwa ku buryo nta wundi uzahacukura ashakamo iryo buye bavuga ko rishashagirana cyane bagakeka ko ari zahabu.
Muri iki kirombe hasanzwe hacukurwa amabuye y’ubwoko butatu aribyo Imburamatare,Gasegereti na Koruta.
NGOBOKA Sylvain
UM– USEKE.RW
1 Comment
twifatanije nimiryango yabuze ababo.
ariko ngire icyo mbwira uyu munyamakuru ntagasame ibyo yumvise ahite atangaza.atabajije.ntabwoko bwamabuye yitwa imburamatare abaho.
Comments are closed.