Nyamirambo: Mu rukerera inzu yafashwe n’inkongi irakongoka
Mu mudugudu wa Muhabura, Akagali ka Kivugiza, Umurenge wa Nyamirambo Akarere ka Nyarugenge, inzu y’uwitwa Kageruka Emmanuel yafashwe n’inkongi y’umuriro mu gihe cya saa saba n’igice mu rukerera rwo kuya 21 Mutarama 2015 habura ubutabazi bwabugenewe irangirika bikomeye ndetse n’ibyarimo ntihagira icyo barokora.
Ba nyiri inzu barakeka ko iyo nkongi yaba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi ngo kuko kuwa 18 Mutarama 2015 bagize ikibazo cy’amashanyarazi muri Konteri hazamo umuriro ariko bahita bawuzimya.
Bavuga ko nyuma batumijeho umutekinisiye wo muri REG (Ikigo gishinzwe amashanyarazi) arabikemura ashyizemo izindi nsinga z’amashanyarazi.
Iyi nkongi y’umuriro yabaye muri iri joro ntawe yahitanye ariko yangije ibikoresho byinshi byo mu rugo bitaragenwa agaciro.
Abaturage nibo batabaye bakoresha ubushobozi bwabo babasha kuzimya umuriro, Polisi ikoresha imodoka zabugenewe ntabwo yabashije kugera kuri iyi nyubako kubera ikibazo cy’umuhanda uhagera udakoze.
Inzu ifatwa, nyir’urugo ntabwo yari ahari kuko yari mu karere ka Nyabihu aho asanzwe afite ubworozi bw’inka anakorera business yo gukora za fromage.
Uyu nyiri inzu wagize ibyago bivugwa ko mu nzu hahiriyemo ibikoresho bikora za fromage byinshi. Uyu mugabo akaba yarigeze guhabwa ibihembo bihabwa abikorera kubera serivisi zo gutunganya ibikomoka ku matungo bakabibyaza umusaruro wa fromage.
Photos/F.Nkurunziza
UM– USEKE.RW
9 Comments
Ndihanganisha uyu muryango wa Kageruka Emmanuel kuko kubona ibyo yaramaze kugeraho biravuna cyane kabone niyo yaba ari 100 gusa nkanstwe izi miliyoni!!!!
Mukomere cyane .
Ntarugera François
Yoo Uwiteka abiteho kandi abashumbushe gusa Imana ishimwe kuko ntawahasize ubuzima ibintu nibishakwa bazabona ibindi Pole sana
yoo yihangane disi umuhungu we aherutse gutsindira imodoka ebyiri za MTN muri sharama nizere ko zo zarokotse.
Mbega akaga! Biragaragara ko iyi nzu yari nziza pe, Ewasa/Wasac n’insinga zabo ni birebire, ubu baraje bamwihakane bati installation ni iyawe irwarize!
Wa munyamakuru we, wandika neza ariko bigaragara ko impinduka ziba mugihugu hari izo utamenya. WASAC ni ikigo gishinzwe gutegura no gukwirakwiza amazi. Niba baragiye no munsinga niyo mpamvu aho hantu hahiye kuko batabizi. thx.
Wimurenganya ,kuko impamvu yavuje WASAC ni uko aryo zina ryihutse.
Uramurenganyije kiriya kigo kiswe amazina menshi kuburyo umuntu atanayibuka! REGIDESO,Electrogaz,RECORWASCO,EWSA,WASAC,,etc… nacyo kiziyoberwa amaherezo
WASAC mu ntsinga z’amashanyarazi??
Mbega abanyamakuru bacu!!!!!
ko numva se baseka ngo bavuze wasac ntibakosore ngo batubwire ikigo gishinzwe ibyumuriro, bakavuga amazi gusa. kiriya kigo namanyanga yabo ntazarangira nubwo bagihaye abikorera ntikizakira, kuko ruswa yarabokamye.
reba nkubwo baraje bamwihakane kdi ujya gushakayo umuriro bakagutegeka aho ujya kugura ibikoresho mu bacuruzi bakorana ngo nibyo byujuje ubuziranenge none ngo si ibyabo. mperuka kujyayo gusaba service ariko natnzeyo iminsi 2 umkabona ntawukwityeho gusa ubona barimunyungu zabo gusa. maze agatsinda abakozi ntibahinduka bahora ari babandi bo kngoma ya electrogaz, agasuzuguroni kakandi ntibazi ko hari nababuze. ahubwo abarwanya ruswa muzikorere igenzura namwe.
Comments are closed.