Digiqole ad

Rwanda: Hashinzwe ihuriro rirwanya icuruzwa ry’abantu

Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira uburenganzira bwa muntu, ukanafasha abantu batishoboye mu by’amategeko FAAS Rwanda wahurije hamwe inzego zitandukanye z’abikorera kuri uyu wa25 Gashyantare kugira ngo ikibazo cyo gucuruza abantu cyugarije abana b’Abanyarwanda gishakirwe umuti.

Icuruzwa ry’abantu (Human Trafficking) ryatangiye kuvurwa cyane mu gihugu cy’u Rwanda mu mwaka ushize maze Perezida wa Repulika Paul Kagame abigarukaho cyane mu nama y’igihugu y’umushyikirano isoza umwaka mu rwego rwo gufata ingamba zikarishye mu kubikumira.

Abanyarwanda benshi bigajemo abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 17 kugeza kuri 25 ndetse n’abagore batishoboye usanga ngo aribo bagaragara cyane muri iki gikorwa cyo gucuruzwa nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa FAAS Rwanda Frank Asiimwe, aho yavuze ko urubyiruko rwinshi rujyanwa mu bihugu by’ibituranyi bizezwa gushakirwa akazi ndetse n’amashuri.

Frank yagize ati: “Dufite amakuru menshi ajyanye n’icuruzwa ry’abantu, tubaza akenshi abatwraa imodoka atandukanye, iyo ugeze aho izo modoka zihagarara, uhasanga abakobwa n’abagore batazi neza ibyabajyanye bakakubwira ngo hari abantu baduhamagaye baje twaje guhura nabo.”

Abana benshi iyo bageze aho bajya, abantu babatwaye ngo babahereza abandi maze bakabafata nk’abakozi bo mu rugo, bamwe bagakoreshwa mu busambanyi, gukinishwa filimi z’urukozasoni n’ibindi n’amafoto adahesha ikiremwa muntu agaciro.

Mu rwego rwo gukumira iki gikorwa, ihuriro ryashinzwe ryo kurwanya icuruzwa ry’abantu riyobowe na ‘Forum for Activists Against HIV/AIDS courage’ rirahamagarira buri muntu wese kugira uruhare mu gukumira icuruzwa ry’abantu kuko ngo abantu bakora iki gikorwa babikorana uburyarya bwinshi kubavumbura bikaba byagorana cyane.

Kugira ngo icuruzwa ry’abantu ricike burundu, ihuriro FAAS Rwanda risaba ko iyi gahunda yashirwa mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye kugira ngo abanyeshuri babimenye neza kuko aribo akenshi bahura nabyo.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Alfred Karekezi yavuze ko guhagurukira ikibazo bitagomba gutegereza ko abantu bacuruzwa baba benshi, ahubwo ngo nubwo yaba umuntu umwe agomba kurindwa icyamuhungabanya.

Karekezi yabwiye itangazamkuru gahunda MIGEPROF ifite mu rwego rwo kurwanya icuruzwa ry’abantu. Zimwe muri izo gahunda harimo gukora ubushakashatsi kuri iki kibazo mu Rwanda kugira ngo barebe neza uko bihagaze ndetse banagenzura impamvu zibitera kugira ngo hafatwe ingamba zihamye.

Yavuze ko batangiye gukora ubuvugizi mu miryango imwe n’imwe kugira ngo iki gikorwa gitangire mu kwezi gutaha kwa Werurwe, byaba bidashobotse kikazatangirana n’umwaka w’ingengo y’imari utaha.

Nubwo nta bushakashatsi burakorwa buhamye, FAAS Rwanda yavuze ko bamaze gufasha abantu barindwi bahuye n’iki kibazo.

Umuntu wese ufatiwe mu gikorwa cyo gucuruza abantu ahanishwa igihano kiri hagati y’amezi atandatu kugeza ku myaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni 20 bitewe n’uburemere bw’icyaha nk’uko byanditse mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ariko iki kiha kiri mu byashyizwemo ingufu mu gukurikiranwa.

Théodomir Ntezirizaza
UM– USEKE.RW

en_USEnglish