Nyagatare: Barifuza ko ikigega cy’ubwishingizi ku babyeyi babyara kijyaho vuba
Mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba bamwe mu babyeyi baravuga ko amafaranga bakatwa ku mushahara mu gihe cy’ikiruhuko cyo kubyara atuma hari abahitamo gusiga abana bakiri bato ndetse nabo batarakira neza, bagasubira mu kazi bikaba byatera ingaruka mbi ku buzima bw’umwana. Kuri iki kibazo, Minisiteri ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo, ivuga ko hari gushyirwaho itegeko ry’ikigega cy’ubwishingizi kizafasha ababyeyi kubona 100% by’umushahara wabo igihe bari mu kiruhuko cyo kubyara.
Mu baturage bo mu karere ka Nyagatare harimo abadasobanukiwe neza itegeko ry’umurimo ndetse n’uburyo amahuriro y’abakozi cyangwa se amasindika y’abakozi yabafasha guharanira uburenganzira bwabo. Ibyo kandi bikaniyongeraho n’ikibazo cy’ababyeyi binubira amafaranga bakatwa ku mushahara wabo angana na 80%, mu gihe umubyeyi agiye mu kiruhuko cyo kubyara mu byumweru bitandatu bya nyuma by’icyo kiruhuko aho ahembwa 20%.
Bamwe mu babyeyi ngo bahitamo kumara ibyumweru bitandatu bya mbere hanyuma bagasubira ku kazi ngo bakaba batabyishimiye nk’uko umwe mu bo byabayeho abivuga.
Uyu mubyeyi agira ati “Nahisemo gusubira mu kazi hashize ibyumweru bitandatu gusa kandi mu by’ukuri umwana wanjye yari akiri muto nanjye ubwange nari ntaratora agatege birumvikana ko umwana atakura neza.”
Kuri iki kibazo Ruzindana Paul umukozi muri Ministeri y’abakozi ba Leta n’umurimo ushinzwe amategeko avuga ko harimo gutegurwa itegeko riteganya ikigega cy’ubwinshingizi bwo kubyara ibyo ngo bikazatuma ababyeyi bazajya mu kiruhuko cyo kubyara bazajya babona umushahara wabo wose.
Ruzindana agira ati “Natwe turabibona ko bibangamiye abaturage ni na yo mpamvu tuticaye gusa ubu turimo gutegura itegeko riteganya ikigega cy’ubwishingizi bwo kubyara kandi mu by’ukuri mbona iri tegeko nirimara kujyaho rizafasha ababyeyi bajya mu kiruhuko cyo kubyara kuzajya babona umushahara wabo wose.”
Ku bijyanye n’akamaro k’amasindika mu gufasha abakozi guharanira uburenganzira bwabo, Ruzindana Paul akomeza avuga ko sindika zifite akamaro cyane ngo kuko zifasha abakozi mu kubahugura kumenya amategeko kugira ngo barusheho kumenya uburenganzira bwabo.
Kugira ngo abakozi basobanukirwe uburenganzira bwabo, biteganyijwe ko hazaba amatora agamije gushyiraho intumwa zibahagarariye mu bigo mu mpera z’ukwezi kwa gatatu muri uyu mwaka wa 2015.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW