Umusizi Gasimba yongeye kwegukana igihembo “Prix de Kadima”
Nyuma y’amajonjora yakozwe n’abagize Umuryango mpuzamahanga wita ku rurimi rw’Igifaransa bafatanyije(Organisation Internationale de la Francophonie) n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bumenyi n’umuco(UNESCO) bemeranyije ko umusizi w’Umunyarwanda Gasimba Francois Xavier aba umwe mu banditsi batsindiye igihembo cyitwa Prix de Kadima kubera ubuhanga buri mu gitabo yanditse kitwa Ibiruhuko.
Igihembo yagishyikirijwe n’Umunyamabanga wa OIF, Michaëlle Jean mu muhango wabereye i Paris mu Bufaransa.
Iki gihembo gitangwa hagamijwe kuzamura no guteza imbere abakoresha indimi gakondo zo muri Afurika baba abandika cyangwa se abakora ubushakashatsi mu bijyanye n’izo ndimi.
Nyuma y’amarushanwa yabaye mu gihugu cy’ubufaransa, akanama nkemurampaka karicaye gatanga amanota ku bari bitabiriye ayo marushanwa maze ku munsi w’ejo bemeza abapiganwe bagera kuri batatu ko ari bo begukanye intsinzi.
François Xavier Gasimba yanditse ibitabo byinshi byakunzwe na n’ubu byigishwa muri za Kaminuza harimo icyiswe Isiha Rusahuzi, Icyivugo cy’ impfizi , MDR mu mayira abiri n’ibindi.
Gasimba yanditse kandi igitabo yise “Gasharu” cyanditse mu Kinyarwanda. Iki gitabo cyatumye ahabwa igihembo nk’iki muri 2011.
Gasimba yigisha ururimi rw’ Ikinyarwanda muri Kaminuza y’ u Rwanda agashami k’ Uburezi. Nyuma y’imyaka ine ishize atwaye kiriya gihembo ubu arongeye aragihawe ku nshuro ya kabiri.
Ubwo yahaga ikiganiro television y’Abafaransa TV5 Monde, yatangaje ko ururimi rw’ Igifaransa ari ururimi rw’ umuco ku isi yose.
Igitabo ‘Ibiruhuko'(vacances, holidays) gitumye uyu musizi ahembwa amafaranga y’ama euro 4600 ni ukuvuga miliyoni eshatu n’ibihumbi 680 by’amafaranga y’u Rwanda kandi azafashwa gushyira iki gitabo ku isoko.
Prix Kadima ni igihembo cyashyizweho n’umuryango mpuzamahanga uhuza ibihugu bivuga Igifaransa mu mwaka w’1989 kikaba gitangwa rimwe mu myaka ibiri.
Abandi bantu babiri batsindiye iki gihembo ni Aliou Mohamadou kubera inkoranyamagambo yanditse yise Le dictionnaire des mots grammaticaux et des dérivatifs du peul hamwe na Emmanuel Mbenda kubera igitabo yanditse gikubiyemo imigani y’abo mu bwoko bw’aba bàsàa bo muri Cameroun yavanye mu rurimi ryabo gakondo akayishyira mu Gifaransa.
NSENGIYUMVA Faustin
UM– USEKE.RW
7 Comments
uyu mugabo ni umuhanga.
ariko uyu Gasimba n’ umuhanga kweli, uziko ari nawe yanditse igitabo bita :”ISI N’ IJURU” NONEHO NDAMWEMEYE N’ UMUSAZA MU KINYARWANDA.
Arakarama n’ubuhanga bwe mu buvanganzo nyarwanda.
uri umusaza bakwihorere.
kabisa arabizi
Wauuu!congs muzehe wacu Gasimba uri imbanza kwasa komeza wiheshe agaciro ndetse n’igihugu cyawe iyo ibwotamasimbi.babone kon’abanyarwanda dushoboye.
Gasimba, komereza aho utere intambwe ujyambere kdi ndizerako nabo mwigisha mubibatoza bityo muteza ururimi imbere!
Comments are closed.