Muhanga: Abayobozi bakuru b’ibitangazamakuru baganiriye kuri “Ndi Umunyarwanda”
Kabgayi, 23 -24 Gashyantare 2015: Mu mwiherero w’iminsi ibiri wahuje abayobozi b’Ibinyamakuru byose byo mu Rwanda, Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’Inama nkuru y’itangazamakuru wabereye i Muhanga baganiriye byimbitse ku kamaro ka gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” n’uburyo bafatanya mu kuyumvisha Abanyarwanda kurushaho.
Mu biganiro bagiranye na Min Francis Kaboneka ufite ubutegetsi bw’igihugu mu nshingano ze bumvikanye ko Ubunyarwanda bugomba kuza imbere muri byose kandi bugashingira ku ndangagaciro z’ubunyangamugayo, kurwanya ruswa n’icyenewabo n’ibindi.
Uyu mwiherero watangijwe n’ikiganiro cya Prof Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, ikiganiro cyagaragaje mu mwitozo rusange ko abanyarwanda ibyitwa Hutu na Tutsi birangwa n’imigirire, imiterere n’imyifatire mibi, naho Ubunyarwanda bukarangwa n’ingeso nziza, ubupfura, ubutwari, ubunyangamugayo n’ibindi byinshi byiza.
Muri uyu mwiherero wari ugamije gushaka uko itangazamakuru ryagira uruhare rufatika mu kumvikanisha Ubunyarwanda kurusha amoko, waranzwe n’ibiganiro mpaka, ibitekerezo n’ibibazo kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wasoje uyu mwiherero ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2015 yatanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda n’inkomoko y’ibyo bita ‘amoko’, gihereye ku bimenyetso bitandukanye bifatika byerekana ko Abanyarwanda bafite isano y’Ubunyarwanda cyane cyane ko mu biyita Abahutu cyangwa Abatutsi usanga bahuriye gisekuruza kimwe cy’Abagesera, Abasinga, Ababanda n’abandi.
Minisitiri Kaboneka yavuze ko Ubunyarwanda ariyo ntwaro yonyine yatuma kandi yatumye u Rwanda rugera aho ruri cyangwa rwifuza kugera.
Yasabye buri wese wari aho kwiyumvamo Ubunyarwanda aho kwiyumvamo amoko yabibwe mu Banyarwanda n’abakoloni bagamije gutanya ubumwe bwabo kandi ibi byaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi n’izindi ngaruka.
Kuri Minisitiri Kaboneka ngo kuba Abanyarwanda ari bo bahagurutse bagaharika Jenoside yakorerwa Abatutsi ni umwihariko ku Rwanda kuko nyuma Abanyarwanda bashyizeho gahunda zo kwiyunga no kubaka amajyambere mu gihugu cyabo.
Abayobozi b’ibitangazamakuru bagaragaje ko nyuma y’uyu mwiherero n’ibiganiro bagiranye n’ubuyobozi, ngo basigaranye ubumenyi n’ubushake bwisumbuye kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda’ kandi ngo bazakora ibiri mu bubasha bwabo bafashe n’abandi kuyumva neza kurushaho.
Kuri bo ngo iyi gahunda igomba gushingira ku ndangagaciro z’Ubunyarwanda zirimo kwanga umugayo, kurwanya Ruswa, ikimenyane, icyenewabo no gusaranganya mu buryo bukwiye ibyiza by’igihugu.
Ku rundi ruhande ariko, abayobozi b’ibitangazamakuru byitabiriye uyu mwiherero bagaragaje ko hari ikibazo cy’ubushobozi bucye mu bitangazamakuru mu Rwanda cyane cyane ibyigenga kandi ngo iyi ni imbogamizi ikomeye mu kumvisha abaturarwanda gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.
Kuri iki kibazo, abayobozi mu nzego za Leta bari muri uyu mwiherero bavuga ko kugira ngo iki kibazo gukemuke, icya mbere ari uko abakuru ba biriya binyamakuru bagira ubushake bwo gukora ndetse bagatera intambwe bajya imbere mu kwiyubaka bityo ngo ubushobozi buziyongera buhoro buhoro.
Umunyamabanaga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Iguhugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Dr Jean Baptiste Habyarimana yibukije abanditsi bakuru b’ibinyamakuru byari muri uriya mwiherejo ko icy’ingenzi ari ukureba inyungu z’igihugu kurusha kureba inyungu z’amafaranga kandi byose bigakorwa hashingiwe kun neza rusange y’Abanyarwanda.
MUHIZI Elizee
UM– USEKE.RW/Muhanga
1 Comment
ubutegetsi bw’itangazamakuru nabwo burakenewe kugira ngo bwumvikanishe neza gahunda za leta, ndi umunyarwanda rero igomba no kunyuzwa mu itangazamakuru ikumvikana vuba kandi abanyamakuru barasabwa kubanza kuyumva neza maze bagatanga nabo ibyo bemera
Comments are closed.