Abashoramari b’Abanyarwanda bigiye byinshi kuri ICT yo muri Israel
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gashyantare mu cyumba cy’inama cya Telacom House hagaragajwe imikoranire mu ikoranabuhanga (ICT) iri hagati y’u Rwanda na Israel n’ikiri gukorwa ngo iyo mikoranire irusheho kwiyongera no kugenda neza harushwaho guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda.
Iki gikorwa kibaye nyuma y’aho itsinda rya ba rwiyemezamirimo barindwi mu ikoranabuhanga b’Abanyarwanda bavuye mu rugendoshuri rw’iminsi itanu bagiriye mu gihugu cya Israel.
Kuba u Rwanda rwarahisemo igihugu cya Israel ngo byatewe n’uko Israel ari igihugu gisangiye amateka n’u Rwanda by’umwihariko Jenoside kandi kikaba kimaze gutera imbere mu bijyanye na ICT.
Robert N.Ford Umuyobozi wa kabiri wungirije wa ‘ICT Chamber’ avuga ko mu minsi itanu bamaze muri Israel bari bafite intego yo kumenya imikorere ya Israel nk’igihugu kimaze gutera imbere mu ikoranabuhanga ku isi hose.
Yavuze ko bashimishijwe no kubona sosiyete zose basuye zifite inyota yo gukorana n’u Rwanda ku buryo sosiyete yose yabashije guhagararirwa muri icyo gihugu, yabonye yo iyo bigomba gukorana.
N.Ford avuga ko babonye ari byinshi bagomba gukura kuri Israel birimo kugira sosiyete ziciriritse kandi zishobora kuzamuka mu gihe gito, ikoranabuhanga ku babyeyi bonsa hakoreshejwe umwambaro wabo ufata amabere ndetse na telefone ngendanwa zabo bakabasha kumenya ingano y’amashereka bahaye umwana, gukoresha imodoka zitwara abagenzi zifite Internet uyigendamo ntibimutware umwanya asohoka ndetse izo modoka zikaba zifite aho bacomeka telefoni ikajyamo umuriro n’ibindi byinshi.
Robert N.Ford ati ”Israel ni agahugu gato ariko gafite ikoranabuhanga ku rwego ruri hejuru ku buryo twifuza ko Abanyarwanda bose batekereza nk’uko abantu bo muri Israel batekereza bigafasha abakiri bato kwihangira umurimo muri ICT.”
Nadia Uwamahoro Umuyobozi wa ‘Data Systems’ muri ‘Gira ICT’ nawe yagiye mu ruzinduko muri Israel, avuga ko nka rwiyemezamirimo byamufashije kumenya ibikorwa bijyanye n’igihe muri ICT no kumenya ko Israel ari igihugu gifite ingamba nk’iz’u Rwanda mu kugurisha ubumenyi kandi akaba yarabonye ko ari byiza gukorana na Israel kuko ari igihugu gifite ubukungu buruta ubw’ibihugu bitanu byegeranye bikungahaye kuri peteroli.
Mr. Yariv Cohen, Umuyobozi wa ‘Kaenaat’ ari na we wari uyoboye itsinda riri kuzana Sosiyeti zo muri Israel gukorera mu Rwanda, yavuze ko impamvu bahisemo u Rwanda ari uko ari igihugu gifite icyerekezo.
Yagize ati ”Kuva igihe twaziye mu Rwanda twabonye u Rwanda n’Abanyarwanda bafite icyerecyezo no gukorana umwete, u Rwanda kimwe na Israel ni ibihugu bito mu ishoramari, bikaba byaba ingenzi byo ubwabyo bikoranye, bigasangira ubumenyi bifite, kuko twebwe muri Israel icyo dukora ni uguhanga udushya muri ICT turebeye ku isoko ry’ubumenyi tugashyiraho itandukaniro.”
Amafaranga Israel izashora mu kuzana Sosiyete zayo mu Rwanda ntabwo aramenyekana neza, ariko mu myaka itanu iri imbere bazaba bashoye miliyoni zirenga 500. Kuva mu ntangiriro za 2014 Israel yatangiye gukorana n’amasosiyete ya ICT atanu, hakaba kandi hagiye gushyirwaho ihuriro ry’urubyiruko rukora ICT rizabafasha gutera imbere.
Alex Ntare uyobora ‘ICT chamber’ yagize ati ”Uru rugendoshuri ni inzira nziza yo guteza imbere gushyira hamwe kw’ishoramari n’abayobozi bayobora amasosiyeti y’ishoramari mu bindi bice by’isi.”
Umwe mu bandi Banyarwanda wagiye muri uru rugendo yagize ati “Nk’Abanyarwanda turi bato mu ikoranabuhanga, dukeneye abafatanyabikorwa bo gukorana natwe mu kutwongrera ubushobozi nka Israel ikaba yaba umufatanyabikorwa mwiza.”
Israel izashora ubumenyi bwayo muri ICT mu Rwanda mu bice by’ubuzima nk’ubuhinzi, gusukira amazi n’ibindi ndetse u Rwanda rukaba rwifuza kwigira kuri iki gihugu.
UWASE Joselyne
UM– USEKE.RW