Digiqole ad

Ibyo kwa Rubangura byubuye. Umuhungu we hari ibyo yasabye Urukiko

 Ibyo kwa Rubangura byubuye. Umuhungu we hari ibyo yasabye Urukiko

Irage rya Rubangura Vedaste ntirivugwaho rumwe n’abo yarisigiye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Gicurasi 2015; Urukiko Mbonezamubano rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza ku bujurire bwatanzwe n’umuhungu wa Rubangura Vedaste (Rubangura Denis) yifuza ko ikirego yashyikirije urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rukagisubiza inyuma cyakwakirwa bityo ibyemezo by’ubutaka byahawe mukase (Kayitesi Immaculee) bigakosorwa.

Irage rya Rubangura Vedaste ntirivugwaho rumwe n'abo yarisigiye
Irage rya Rubangura Vedaste ntirivugwaho rumwe n’abo yarisigiye

Ni nyuma y’aho Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwanze gusuzuma ikirego cyatanzwe na Rubangura Denis aho yaregaga Kayitesi Immaculee gukomeza kugundira inyubako ebyiri ziherereye mu mujyi wa Kigali nyamara ngo we ubwe yariyakiye imwe muri zo ndetse bikaza no gufatwaho icyemezo n’izindi nkiko.

Ubwo rwangaga gusuzuma iki kirego; Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwabwiye ababuranyi bombi ko rudafite ububasha bwo gutesha agaciro ibyemezo by’ubutaka nyamara urega (Rubangura Denis) we akavuga ko atasabye ko ibi byangombwa byateshwa agaciro ahubwo ko yifuza ko byakosorwa bityo ibibanza bifite nomero 355 na 356 bigatandukanywa.

Kayitesi Immaculee uregwa yakunze kugaragariza inkiko ko kuba yariyandikishijeho ibi bibanza byombi nta kosa yakoze kuko yari yarashakanye na Vedaste Rubangura mu  buryo bw’amategeko biryo kwiyandikishaho ubu butaka nta tegeko yishe dore ko ngo ariwe wasigiwe imitungo ya Nyakwigendera.

Yanagaragaje ko n’ubwo yakoze ibi adahakana uruhare rw’abana ba nyakwigendera ku mitungo ye ndetse ko adahakana irage rya Rubangura.

Urega we akavuga ko mukase yanyuranyije n’irage ryagenwe na nyakwigendera kuko yari yamugeneye inyubako imwe ndetse ngo bikaza gushimangirwa n’uko uregwa (Kayitesi) n’uwamwunganira mu mategeko bisabiye icyangombwa cy’inyubako iherereye mu kibanza nomero 355.

Kayitesi Immaculee ashijwa na Rubangura Denis guhuza ibibanza bifite No 355 na 356 bikagirwa ikibanza kimwe cyahawe No 1010.

Ibi kandi byatumye ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere cyandikira ibaruwa Kayitesi ihagarika ubusabe yari yatanze bwo guhabwa ibyangombwa by’umutungo uri mu kibanza No1010 kuko ngo iki kigo cyasanze amakuru ari mu bitabo byandikwamo ubutaka agaragaza ko iki kibanza cyahoze kirimo bibiri.

Iyi baruwa igaragaza ko ikibazo cy’ibi bibanza kiri gukurikiranwa n’inkiko bityo ko ibizazivamo aribyo bizagenderwaho hatangwa ibyangombwa by’ubutaka Kayitesi yasabye.

Byari biteganyijwe ko Urukiko rw’imanza Mbonezamubano rwa Nyarugenge rwari kuburanisha ubujurire bwa Rubangura Denis ariko ruza kubwira impande zombi ko rutarakira dosiye y’ikirego rwimurira urubanza tariki ya 20 Gicurasi.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Turasaba aba bavandimwe bo kwa Rubangura ko bakumvikana mu mahoro bakareka kuryana no gupfa iby’isi, kuko n’uwo mubyeyi wabo RUBANGURA yarabisize kandi nyamara yari yarabiruhiye. Aho aruhukiye rero ubu, bigomba kuba bimutera agahinda iyo abona ko abo yasize barimo babirwaniramo.

  • Mwakemuye ikibazo mu rugo ko muva inda imwe. Umusaza yabasigiye imitungo ihagije, nta n’umwe uzagira inzara ariko munaniwe gusangira. Murumva koko mudahemukira umusaza aho ari kubareba yiruhukira? Denis, uri umuntu wize, ufite amaboko n’ubwenge, kemura ikibazo witabaje inshuti z’umuryango, dore ko zihari kandi z’inyangamugayo.

    • Ntabwo bava inda imwe keretse niba uwanditse inkuru yibeshye kuko yanditse ko ari mukase.musome nezaaaaaaaaaaaaa

    • Denis arasabota famille nace bugufi bacoce ibibazo bidakuruye inzangano. Rubangura yari umubyeyi guteza ibibazo ni ukumuhemukira no guhemukira imana.

      Deni ntiyagombye kumva ko yaba Chef de famille azi neza ko ari enfant naturelle, uburenganzira ku irage arabufite, ariko ku busanzwe mu izungura ntareshya na Mpinganzima n’abo bahuje se na Nyina.

      Mu mategeko bitanye n’ibyiyumviro bye.

  • BAVA INDIMWE NAMUKASE? AHUBWO UWO MUGORE NAREKE KWIKUNDA BIKABIJE ATAZASAZA NABI

  • Gladsy uyu muryango ndawuzi ibibazo byabo ndabisobanukiwe r ose mu kuri Mme Immacule ntugirengo ni mukase mumvugo no mubikorwa nu mudamu mwiza ndakurahiye peeee

    Ikibazo ni Denis ugiteza, Muzehe akiriho Denis yavuye iburayi amushyira kuri UPRUTUR ngo amuforme bakore business umuhungu biranga agahondagura abakozi bucyeye abakozi benda ku muhitana muzehe ahamukura atyo.
    Amushyira muri Quincaillerie yari imbere yo kwa Ruhamyambuga munsi ya hahoze gare umuhungu niranga arayihekenya.
    Ibyo byose yabikoraga atuye mw’icumbi ryagenewe DG wa UPRUTUR atishyuraga !!!

    Utu ni dukeya tugaragaza amafuti menshi ya Denis !!!

    Impungenge zo kumuha ayo magorofa arara ayahekenye, aruyabyaza umusaruro ntibayamwima ndakurahiye.

    Muzehe Rubangura yasize abana na badamu benshi, wumve ko hari abandi baryana atari Denis wananiranye !!!

    Mpinganzima arimo gukora cyane ariwe mukobwa wakazanye ikibazo ariko dore uwitwa Umugabo wagateye ikirenge mu cya muzehe ibyo yibereye mo.

    Uzumve ko atavuzwe muri media aburana urwa ndanze wigeze umwumva mberemu gikorwa kizima ???

    Rwose warize nta nzara wakuriyemo nta kiza utabonye jijuka urebe kure dore wize uri n’umuhanga, Denis rwose wikoza isoni umuryango ndetse n’abanye Nyanza tabara peeeee….

  • uwo mu type, ndumva yarananiranye apuuuuuuuuuuu!!!!

  • Ingaruka zo gushaka abagore benshi uba uteje amahari sana kuko nta na rimwe mukaso yigeze aba nyoko. Umva n’iryo zina ngo mukaso.

  • Gladys…jya umenya amategeko….ni umugore wasezeranye numugabo we si umwinjira…gebda gake kuko ushobora no gusanga barabishakanye…ibyabagabo nabagore nuko bigenda…naho denis we byaramucanze afite amafuti menshi nange nzi

  • izo ningaruka zo gushaka abagore benshi umugabo yapfa abagore bagatangira kubirwaniramo ugasanga abana babaye abanzi ntibakundane kandi byose ari se wabishatse ndumva ntaho bitaniye ni byumukire witwa antoine nzamurambaho wa kimironko

  • Dore ingaruka za bagabo babunza imilizo mu bagore benshi batanakoresheje agakingirizo

    • Ikibazo cyo kwa Rubangura Ni kirekire pe ! Dore Immaculée Kayitesi uko ari simpamya ko atari amakosa ari gukora kubera ko aherutse kugura ikibanza numero 1057 kiri mu mujyi wa Kigali Nyarugenge iruhande rwa imprimerie national no kwa Seburikoko muri make Ni ikibanza cyo kwa Senturo Joas . Rero icyo kibanza yakiguze azi ko kirimwo amakimbirane y’umuryango . Ndumva rero bitantangaje nimba yarabashije guhuza ibibanza bibiri akabiha numero Imwe . Nagirango maire Kayitesi Immaculée ko Senturo yagize impfubyi nyishi hatarimwo gusa abo yahaye amafranga agura iyo nzu . Kuko iyo nzu yayiraze abana be bose . Biranababaje kubona nk’umuntu uri muri ibuka agura inzu nkiyo agaha amafranga aba genocide adakurikiranye ko hari n’abandi bana Na nyakwigendera bacitse kwicumu bahohotewe kuri uwo mutungo bazira ibyabo n’ubwoko bwabo .

Comments are closed.

en_USEnglish