Digiqole ad

Impunzi yo mu nkambi ya Gihembe yishwe n’abataramenyekana

 Impunzi yo mu nkambi ya Gihembe yishwe n’abataramenyekana

Yakomerekejwe cyane mu maso, amaraso n’ibimenyetso byo kugundagurana n’abagizi ba nabi bigaragaza ko yishwe

Kagabo Cyprien wabaga mu nkambi ya Gihembe mu murenge wa Kageyo muri Gicumbi umurambo we watoraguwe kuri uyu wa kane mu gace kagali ka Gacurabwenge munsi y’inzira. Ifoto y’umurambo we igaragaraho amaraso ndetse n’ibikomere mu isura n’ishati icitse. Biravugwa ko yishwe n’abataramenyekana kugeza ubu. Police yatangaje ko iri mu iperereza.

Yakomerekejwe cyane mu maso, amaraso n'ibimenyetso byo kugundagurana n'abagizi ba nabi bigaragaza ko yishwe
Yakomerekejwe cyane mu maso, amaraso n’ibimenyetso byo kugundagurana n’abagizi ba nabi bigaragaza ko yishwe

Kagabo yavuye mu rugo kuwa gatatu avuga ko agiye guhembwa kuko yakoraga mu kigo cy’abapadiri no ku ishuri rikuru rya IPB.

Abo mu muryango we bavuga ko bamuheruka kuwa gatatu, babonye adatashye bwacyeye kuwa kane batangira kumushakisha hose baza kubona umurambo we munsi y’inzira wagiriwe nabi.

Umurambo ugaragaza ibimenyetso byo gukubitwa ku mutwe no mu maso, ndetse no kugundagurana kuko ishati ye yari yavuyemo uruhande rumwe kandi yanacitseho.

Abo mu muryango we babwiye umunyamakuru w’Umuseke i Gicumbi ko bakeka ko ari abagizi ba nabi bari bazi ko yagiye guhembwa.

Umuvugizi wa Police mu majyaruguru yatangaje ko batangiye iperereza ku rupfu rwa Kagabo.

Uyu mugabo asize umugore n’abana bane baba mu nkambi y’impunzi z’abanyecongo ya Guhembe.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

4 Comments

  • yewe ntawe uruu uruhunga koko!

  • Imana imwakire mu bayo!
    Turasaba police nkuko bisanzwe gukora iperereza kubwo bwicanyi maze ababikoze bagashyikirizwa ubutabera!

  • Police ikoreshe ubuhanga bwayo abo bagizi ba nabi bafatwe!Baba bashaka kwerekana ko nta mutekano dufite.

  • Police yacu turayizera ibaakurikirane kuko ibi birababajepe mbega ubunyamaswa!Imana imwakire disi! Kdi barebe neza no mumpunzi zenewabo wasanga hari abo yaba yaraganirije ko azahembwa bakamutega munzira nabyo byashoboka.

Comments are closed.

en_USEnglish