Gicumbi: Dasso irasaba ibikoresho byo guhangana n’ ABAREMBETSI
DASSO ikorera mu Karere ka Gicumbi ivuga ko ibangamiwe ni uko itafite ibikoresho bihagije byo guhangana n’abitwa abarembetsi banjiza kanyanga muri Gicumbi n’abakora ibindi byaha, igasaba ko yahabwa amapingu, inkoni zabugenewe cyangwa ibindi bikoresho byo guhashya abashaka kubarwanya kandi ngo bagahabwa n’umwambaro wa kabiri w’akazi wo guhinduranya kuko ngo kugaza ubu bafite umwe gusa.
Ibi babisabye ejo mu nama rusange yahuje abagize uru rwego muri Gicumbi hamwe n’uhagarariye DASSO muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) witwa Chief Superitendent Rumanzi Sam, yari igamije kurebera hamwe uko abagize DASSO bakomeza kunoza imikorere yabo yabo ya buri munsi.
Abagize DASSO bo muri Gicumbi bavuga ko kutagira ibikoresho bifatika byo kubafasha guhashya abakora ibyaha harimo n’abarangura kanyanga bayivanye Uganda, bituma badasohoza neza inshigano zabo.
Akarere ka Gicumbi ngo karangwamo abinjiza Kanyanga bazwi ku izina ry’abarembetsi, kandi ngo bakoresha intwaro za gakondo z’ibyuma harimo ibisongo, amacumu, inkota n’ibindi.
Ngo aba barembetsi binjirira mu mirenge ya Cyumba na Kaniga kandi ngo bamaze igihe kirekira bakora ibi bikorwa by’ubucuruzi bwa Kanyanga.
Amakuru Umuseke ufite avuga ko aba bantu baza nijoro bitwikiriye ijoro bakaza ari benshi bityo kubarwanya bikagorana kuko baba bafite intwaro kandi biteguye gukomeretsa no kwica uwo ariwe wese wabitambika.
Yabasabye kujya batanga amakuru bakayaha polisi y’igihugu mu gihe batarabona ibikoresho bashaka.
Ku byerekeye undi mwambaro, abagize DASSO bongeyeho ko byaba byiza bahawe n’amakote y’imbeho kuko muri Gicumbi hakonja cyane.
Chief Spt Rumanzi yabasezeranije ko mu gihe cy’ukwezi kumwe bazaba babonye undi mwambaro wo guhinduranya ndetse ko ibijyanye n’ibikoresho, bazabyigaho bakareba icyakorwa.
Yaboneyeho kubasaba kurushaho kugira indangagaciro no kwirinda guhutaza abaturage bashinzwe kurinda.
Chief Spt Rumanzi yagize ati: “Mwigaragaze ku mikorere yanyu, mugaragaze abaturage bakorerwa akarengane ndetse nahari amakimbirane mutumenyeshe hakiri kare.”
Urwego rushinzwe gucunga umutekano rwa Dasso rwashyizweho mu mezi arindwi ashize kugira go harebwe uburyo mu turere hakongerwa uburyo bwo kubungabunga umutekano ku bufatanye n’abaturage na Police.
Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/GICUMBI
8 Comments
Yewe bahawe imbunda niyo yakemura ikibazo dore ko ngo no mu itegeko rishyiraho dasso zirimo.naho inkonise!!!ntaho baba bataniye n’abarembetsi.gusa byo dasso gicumbi yageragezaga
Nimubahe imbunda zo guhangana n,abo bantu.
Hoshi mwamaze abaturage mukoresha amaboko ubwose muarashaka iki inkoni imbunda? Dasso = local diffence force the only difference reside on the color of your uniform.
umva nononsora amagambo uvuga bitazagukoraho ubwo ushatse kwerekanako uwabashyizeho yibeshye? ubwo uzandike umubare wa ba shize,witonde utekereze kubyo uvuga
Njye mbona DASSO uburyo yitwara itarmara igihe ishyizweho abayishyizeho bakwiye kuyikuraho mumaguru mashya kuko iyo urebye uko bakore birenze Local defense kuko birirwa biruka bashaka abubaka ndetse bagafatanya nabayobozi bibanze ibaze aho DASSO asenyera umuturage ntibibaho iyo aje ntumuhe amafaranga biba ibibazo mbese ntakzi kandi bagira wagirango babashyiriyeho kwirirwa bahigira abayobozi indonke kuko nabaha nkurugero ubu muri GASABO mu munre wa NDERA haje umuyobozi mushya uri gukora nkumuyobozi wumurenge yirirwa asenyera abaturage akoresheje DASSO njye nkibaza umuyobozi nkuwo nibwo akihagera ntanubwo aravugana nabaturage ntanama arakorana natwe nkibaza ese ko nawe uziko ari umuyobozi mushya ukora nkumurenge uretse kumva amakuru ko ari mushya nanone nkibaza umuntu wayi umuyobozi wa kagari Mumurenge wa KACYIRU wagize ayo bahirwe yo kuzamurwa muntera aho gukora no kwiyereka abaturage ngo anabibwira aririrwa ahiga amafaranga akoresheje DASSO kuko aribo bazi ahaba hubakwa hose birababaje LETA nidafata icyemezo gihamye kuri DASSO bazaba nkimbonera kure ziburundi kuko birababaje aho bumva ko bashyizweho kugirango bashake imibereho ibabeshya kuko ntakindi bakora birirwa bahiga abubaka nkabahiga nkuko kera interamwe zirirwaga zihaga inyenzi abo bireba bakwiye kubikurikirana hakirikare!!!!!!!!!!!!1 njye nafashe icymezo ko nihagira uwongera kuza iwanjye kuntesha umutwa nzemera kujya 1930 kuko birarenze mu murenge wa NDERA nako GASABO leta ukwiriye kuyishakira MEYA ufite ubushobozi nigitinyiro kuko usanga bigoye aho twareze umuyobozi wa KAGARI ka KIBENGA turegera meya ukabona ko ntacyo bimubwiye mugihe uyumuyobozi yatuzonze ntakandi kazi agira yirirwa azengurukana na DASSO bashaka uwo bakuraho amafaranga no guhohotera abaturage birabaje ibibazo byose twabibwiye MEYA ariko ntacyo byatanze
dutegereje ko Nyakubahwa wacu aza akaba ariwe udukemurira ibibazo doreko arinawe ubishoboye wenyine abandi arabo kwishakira imibereho batanakunda abo bayobora!!!!!!!!!!!!!!!
ibyo uvuga urivuguruza ntukitiranye ibintu,mukanya ngo dasso mu kandi ngo gitifu,ahubwo wowe ushobora kuba ufite undi mutwe ukorera niba urwanya gahunda za leta.Wubaka mu kajagari nkande?Wowe ushaka no guhangana n’inzego z’umutekano kandi ujye wirinda kuvuga ngo LDF kuko yakoze ibyo yagombaga gukora ngira ngo uzi ko yararwanyije abacengezi none uyinenga iki? cyangwa ni uko kuvuga dasso byoroheye buri wese!!! Mbese ye wowe uwakugira umuyobozi warebera abantu bubaka mu kajagari ahateganyirijwe umugi! Oyaaaaaaa ntimukitiranye
uyu muntu ashobora kuba afite ikibazo kwitiranya ubuyobozi ngo inyenzi? ni interahamwe wowe ibyuvuga ntubizi gusa please be care fully none c bangize amategeko yi gihugu kubera wowe gusa wige kuvuga. ngo uzafungwe ujye 1930 gabanya gukanga ubuyobozi kko ntago ari wowe wabashyizeho .wowe uradutinza mwiterambere gusa wagakwiye gufatirwa ingamba .
gusa DASSO courrage mukomereze aho mucungira abaturage umutekano gusa murasobanutse arko ntimuzabura abazabaca intege mukazi kanyu mwebwe mukorere igihugu cyanyu mumenye ko H.E abakunda
Comments are closed.