Yasize umurage wo kwita ku bafite ubumuga
Kuri uyu wa kabiri abafite ubumuga bo mu Rwanda bazibuka Padiri Fraipont Ndagijimana washinze Ikigo cya Gatagara kita ku bafite ubumuga.
Amazina ye nyayo ni Joseph Julien Adrien Fraipont. Se yitwaga Lucien Fraipont Nyina akitwa Angèle Boden. Yavutse ku 11 Ukwakira 1919 avukira i Waremme, Mu Ntara ya Liège mu Bubiligi.
Ku italiki 30, Kamena 1946 nibwo yahawe Ubusaseridoti ahita agirwa umwarimu muri Collège ya Waremme. Yoherejwe i Nyanza muri 1957 kwigisha muri Christ-Roi.
Umugoroba umwe ubwo yari yacaye aganira n’inshuti, Fraipont yabonye umuntu ufite ubumuga aramwitegereza yumva amugiriye impuhwe kuva ubwo ahita yiyemeza gukora ibishoboka byose akita ku bafite ubumuga, bakagira ubuzima bwiza nk’abandi.
Ibi yabikoze abinyujije mu kubafasha guhabwa ubuvuzi, n’uburezi.
Ku italiki ya 28 Kamena 1974, Padiri Fraipont yahawe ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda ahita yitwa Ndagijimana.
Ku italiki ya 26, Gicurasi,1982, nibwo yitabye Imana azize indwara, bivugwa ko yatewe n’umunaniro ukabije nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Ikigo cya Gatagara yasize ashinze.
Padiri Joseph Fraipont Ndagijimana azahora yibukwa nk’uwagize uruhare mu gutuma abafite ubumuga bo mu Rwanda bahabwa agaciro n’uburenganzira bwabo bukubahirizwa.
Yafatwaga kandi azahora afatwa nk’Umubyeyi w’abafite ubumuga mu Rwanda rwo hambere, urw’ubu ndetse n’uruzaza.
UM– USEKE.RW
6 Comments
Iyu ni intwari y’Imana, Imana izamuhembere abo yafashije kubaho mubuzima bwiza bose bari baratwe na societe nyarwanda!
ntituzakwibagirwa, iwacu iGATAGARA ntituzahibagirwa abashaka ko amateka yacu asibangana muri GATAGARA baribeshya, Barezi batureze abariho n,abitahiye, abaganga batuvuye abariho n’abitahiye, abana bose babaye iGatagara ,abahize ,abahakandagiye,abariho n’abatakiriho n’abandi bose bagize uruhare kubuzima bw’umuntuwese ufite ubumuga NYIRIBIHEMBO AZABAHEMBE. njye ejo sinzaboneka iwacu iGATAGARA kubera impamvu zitanturutseho arikonzaba ndikumwe namwe mu isengesho. ndabatashya cyane kdi ndabakumbuye!
Padri fraipont ndagijimana abo wasize tuzahora tukwibuka kd twizeye ko ago uri wicaye iburyo bwa nyagasani igatagara turagusabira kd turagusuhuza cyane.
@ umuseke. Muvuze ko umugoroba umwe yarimo aganira ninshuti nibyo. Ariko harikindi mutongeyeho.
Uwo mugoroba yarimo aganira niyo nshuti yarimo areba agapira kuri stade hariya inyanza, yari yicaye mu tribune noneho abona umuntu ufite ubumuga bw’amaguru ugendera hasi yabuze uko areba agapira.
Kugirango abashe kureba yanyuzaga mu maguru yabantu (abazi stade ya Nyanza yari kuri opposite ya tribune) Fraipont yarahagurutse aragenda aramuzaba maze amwicaza mu ntebe yari yicayemo.Ngo kuva uwo munsi yahise asezera ku mirimo yari ashinzwe muri christ Roi ahita atangira kiriya kigo cya Gatagara.
I nkuru nanjye narayibwiwe sinemeza ko ibyo mvuga ari byo. Gusa hari icyo byahinduye ku mibereho yanjye.” Gerageza gufasha uwariwe wese kuko nutaramugaye mu ngingo zumubiri, Hari a handi aba afite ubumuga” muri make twese turi ibimuga.Ngerageza gufasha uko nshoboye buri muntu wese kandi nanjye ubwo bufasha nanjye ndabukeneye. Murakoze.
Imana nyirijuru nawe nkwifurije ngo izariguhe.Amina
Abeza ntibarama shenge.buriya nabo Imana iba ibashaka ngo bishimane.RIP,until we see you again Padiri.uri intwari
Comments are closed.