Digiqole ad

Kayonza: Abagabo 7 barashinjwa kwica imvubu binyuranyije n’amategeko

 Kayonza: Abagabo 7 barashinjwa kwica imvubu binyuranyije n’amategeko

Amategeko y’u Rwanda ahana abica inyamaswa batabyemerewe n’amategeko

Mu gitondo cyo ku wa gatanu mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Murundi, akagari ka Buhabwa, umudugudu wa Gakoma, Polisi y’u Rwanda yafashe abagabo barindwi bamaze kwica imvubu bivugwa ko bayiteze.

Amategeko y'u Rwanda ahana abica inyamaswa batabyemerewe n'amategeko
Amategeko y’u Rwanda ahana abica inyamaswa batabyemerewe n’amategeko

Aba bagabo bateze iyo mvubu bakoresheje umugozi ukurura imodoka ndetse n’intwaro gakondo nk’amacumu, imihoro n’amashoka.

Nyuma yo kuyitega bahise bayibaga bafatwa na Polisi bari muri icyo gikorwa bahita bajyanwa ku cyicaro cya polisi ya Rukara aho bafungiwe by’agateganyo.

Polisi ivuga ko aba bagabo bagiye gukorerwa dosiye kugira ngo bagezwe imbere y’amategeko, inkiko na zo zikore akazi kazoo.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza bukomeza buvuga ko uku kwica inyamaswa bitemewe n’amategeko, byaherukaga kuba mu mwaka ushize mu kwezi kwa Werurwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yaburiye abaturage, abasaba guhagarika ibikorwa byo guhohotera inyamaswa, ababwira ko mu gihe hari inyamaswa yambutse pariki bakwihutira kwitabaza inzego zibishinzwe.

Yagize ati “Izo nyamaswa ntabwo ari amatungo borora kandi tuzi akamaro kazo kuko ni zo zitwinjiriza amadovize. Ntabwo ari byo kurema amatsinda yo kuzihiga kuko bitemewe n’amategeko.”

Abaturage basabwe gutanga amakuru mu gihe babonye ibikorwa byangiza, ikindi mu gihe izo nyamaswa zihungabanyije umutekano wabo bakabimenyesha inzego zibishinzwe kuko n’ubundi zisanzwe zifite abarinzi.

Aba baturage bica inyamaswa ngo iyo badahize imvubu, bibasira imbogo kandi ubuyobozi butandukanye ngo ntibuhwema kubaha amahugurwa mu gukumira ubu bwicanyi, ariko ikibazo ngo abenshi mu baturage bafite imyumvire idahinduka.

Ingingo ya 416 mu mategeko y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese utwika, agatema ndetse akica inyamaswa binyuranyije n’amategeko akatirwa igifungo cy’amezi atandatu kugeza ku myaka ibiri ndetse agatanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300 kugeza kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe muri ibyo.

RNP

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Agatukura kazarikora !!!!

  • Ouch,nonese mwambwira imvubu iraribwa?

  • ngo iraribwa???unayiriye nta yindi nyama wakwifuza kurya!!! Mu kanya urabaza niba n’ingona iribwa!!!!??????

  • @Jean yewegawe ndumva isesemi inyishe.lol

  • Imvubu n’inyamaswa iryoha sana kabsa uzi umusosi wayo ahubwo iyaba nazo zagurishwaga, ariko nanone kuzica kandi bitemewe ni sakirirego aba bahugi bakwiriye guhagurukirwa Polisi ibishyiremo imbaraga ndetse n’abarinzi ba parike

  • Mwamenye mute ko imvubu ziribwa?

  • Uwitwa Summer Breeze wavukiye he umuntu utazi ukuntu imvubu iribwa cg ingona. Ziriya nyamaswa ziba mu mazi zarangiza zigakuka zikaza imusozi zigira inyama nziza kandi zumutse kuburyo inyama zazo zijya kumera nk’iz’inka ariko ziraryoha cyane. Gusa abaturage bakora biriya mu rundi ruhande wabumva kuko biturira mu cyaro kandi kubona ifaranga ryo kugura agatukuye biba ari ikibazo bagashaka uko nabo babona ibivumbikisho mu mubiri bakigira mu muhigo. Niba aribwo bwa mbere bakoze kiriya cyaha njye nabasabira imbabazi ntibazongere naho ubundi imvubu yapfuye kandi ntizagaruka kandi nabo babihombeyemo kuko agatukura batakagejeje mu rugo. Deos gratos!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish