Digiqole ad

Ubutumwa ku bakobwa: gutwara inda ni ibyishimo by’iminota 5 uzicuza ubuzima bwose

 Ubutumwa ku bakobwa: gutwara inda ni ibyishimo by’iminota 5 uzicuza ubuzima bwose

Uyu ni umwe mu bana bagize ibyago byo guterwa inda akiri mu ishuri (Igihe)

Bikubiye mu butumwa uwaje ahagarariye Imbuto Foundation yagejeje ku rubyiruko rwiga mu ishuri “G.S Kimironko I” mu bikorwa by’Ubukangurambaga bigamije kurwanya inda zitateguwe ku bangavu aho kuri uyu wa 18 Kamena yavuze ko nta mwari w’u Rwanda ukwiye kugira irari ry’akanya gato kandi bishobora kumuviramo ingaruka z’ubuzima bwe bwose mu gihe igihugu cy’u Rwanda kimukeneyeho kukirerera.

Uyu ni umwe mu bana bagize ibyago byo guterwa inda akiri mu ishuri (Igihe)
Uyu ni umwe mu bana bagize ibyago byo guterwa inda akiri mu ishuri (Igihe)

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ku bufatanye n’Imbuto Foundation na AERG bari mu bikorwa by’ubukangurambaga mu gihugu hose bigamije kurwanya gutwita kw’abangavu, igikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti “ Ndi uw’agaciro, nanze ugutwita kw’abangavu.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Kamena, ingimbi n’abangavu biga mu ishuri ryisumbuye “G.S Kimironko I” ryo mu karere ka Gasabo  bagejejweho ibiganiro bigamije kubakangurira kutazagwa mu bishuko byatuma abari baterwa inda zitateganyijwe.

Kagabo Jean Paul, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango w’Abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside akaba yari ahagarariye Imbuto Foundation yabwiye abangavu bari aha ko badakwiye kugira irari ry’ibyo babashukisha kuko bitaramba kandi bigashobora no kubaviramo ingaruka z’igihe kirekire.

Yagize ati “… bashiki bacu; igihugu kibakeneyeho kukirerera, mwime amaso ibyo babashukisha kuko ubusambanyi ni iraha ry’akanya gato ushobora kubikora iminota itanu wumva ubyishimiye, ariko ukazicuza ubuzima bwawe bwose.”

Kagabo yabwiraga aba bangavu ko ibyo bahabwa byose n’abagabo bakwiye kubigirira amakenga kuko abenshi baba bagamije kuryamana na bo ku buryo bishobora kubaviramo gutwara inda zitateganyijwe cyangwa bakabanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA bityo kubyirinda bakaba bakwiye kubigira ibyabo kuko ari bo babyeyi b’ejo hazaza.

Maniraguha Rebecca wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yavuze ko inyigisho nk’izi ari ngombwa ariko ko abangavu ari bo bakwiye gufata iya mbere mu kumva ko badakwiye kwishora mu bikorwa byose byabagusha mu byago nk’ibi bari bamaze kubwirwa.

Yagize ati “Jye ntawe uranshuka ariko igihe cyose mpora niteguye ku buryo hagize n’unyoberaho mfite byinshi byo kumusubiza byamuviramo guca ukubiri n’izo ngeso aramutse abaye yarabigize umwuga, …ikindi ni uko ibyo igihugu kimaze kugeraho tubibona bityo abangavu nkatwe nitwe dukwiye kureba kure tukarwanya icyo ari cyo cyose cyatuma tudatanga umusanzu wacu wo kubaka u Rwanda.”

Dusabeyezu Alphonsine umuyobozi wa G.S Kimironko I yavuze ko ingamba zo kurwanya ko abana biga muri iki kigo bagwa mu bishuko byabashora gutwara inda z’Indaro.

Yagize ati “Buri gitondo uko tugiye kuri Rassemblement (mu ihuriro) hari inyigisho tugeza ku banyeshuri ariko ntitujya twibagirwa no kubwira abangavu kwitwararika; uretse n’ibyo kandi jye ubwajye buri cyumweru ngira umunsi mpura n’abangavu tukaganira ntacyo duhishana nkabereka ibibi byo kuba bashukwa cyangwa bakwishora mu mibonano mpuzabitsina.”

Uyu muyobozi utahakanye ko ibibazo nk’ibi bishobora kuba mu kigo cye dore ko ngo ubu hari umwana wigaga mu mwaka wa Gatandatu watewe inda, ariko ko ubuyobozi bw’iki kigo bukoranira hafi n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo umunyeshuri ugaragaweho izi ngeso atahurwe.

Ubu bukangurambaga buteganyijwe kuba mu turere twose tw’u Rwanda, ibigo bitatu muri buri karere ni ukuvuga ibigo 90, aho abanyeshuri bazagezwaho inyigisho zigamije kubakangurira kwirinda guterwa inda zitateguwe ndetse bakaboneraho umwanya wo kubaza ibibazo by’amatsiko ku myororokere.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • ariko se guhisha mu maso ye kandi ibyo yavuze atar yihishe yabivuze kumugaragara ni ukubera ik? mwebwe ibi mukora muri ba nyamakuru bwoko k? mwize hehe cg kuba abanyamakuru byarabagwiririye?

  • nanjye aba banyamakuru bamaze kuntera iseseme kbs! barahisha se bahisha iki?

  • birababaje vraiment aka kana ni keza kandi wasanga iyo mbwa yagateye inda yarahise yigendera

  • iyi foto ni iya kera turi Bugesera

  • ggg! !!! imbwa imenyindi ntugatukane! !!!!! keretse iyo uriya mukobwa avuga ko bamufashe kungufu nibwo nari kubyumva nahubundi yariyandaritse abashoboye barandurura

  • uhhh!!!!
    nambe nabakobwa barabyara bakabana nabana babo. njye nibaza kenshi impanvu abagabo babanyawanda badakunda abana. ese wowe mugabo, iyo uri gusambana, uziko uteye inda utarera umwana wawe, kuki wowe utakwifata ngo uzabyare abo uri ready kurera? aho kwanddagaza umwana wawe!!

    ubu se ko mwigishije abaobwa ko bagomba kwirinda gusambana, ntimwibutse abagabo ko bagomba kuuba responsable yamafuti yabo!!!

Comments are closed.

en_USEnglish