Kubera uko yavutse, se yaramwihakanye ndetse atana na nyina
Louange Chris Hirwa afite imyaka umunani, akivuka yiswe ikimanuka se aramwihakana ngo si we wamubyaye ndetse biza gutuma atandukana n’umugore we bari bamaranye imyaka itatu. Hirwa wavukiye mu Ruhango we na nyina baratereranywe, umwana mu mikurire ye agenda ahohoterwa kubera uruhu rwe. Ibi biba no ku bandi bana bavuka nkawe ahantu hatandukanye mu gihugu. Nyarama Hirwa mu ishuri yigamo aba uwa mbere mu bandi bana.
Abana ndetse n’abakuru bafite ubu bumuga bw’uruhu, buvukanwa, bahura n’ingorane nyinshi, bitwa amazina atandukanye, hari ababuzwa uburenganzira bwabo, bahabwa akato mu miryango ndetse mu bihugu bimwe na bimwe birimo n’ibituranyi imibiri yabo iragurishwa bamaze kwicwa.
Regine Mugeni umubyeyi wa Chris Hirwa yabwiye Umuseke ko akibyara uyu mwana we wa mbere se w’umwana ndetse n’umuryango wo kwa sebukwe babyakiriye nabi, bavuga ko yabyaye ikimanuka mu muryango wabo.
Mugeni ati “Maman wanjye niwe wankomeje. Chris uko yagiye akura mu maso he yagiye agira utugohe twera nkabona amaso ye aratitira, nibwo namenye ko afite ubumuga bw’uruhu koko.”
Mugeni avuga ko ibi bitatumye yanga umwana we nubwo bwose se w’umwana we yanze ko Hirwa yitwa uwe ndetse ngo biza kubaviramo gutandukana nyuma y’imyaka itatu babana.
Louange Chris Hirwa umuryango wo kwa se waramutereranye nk’uko nyina abivuga, umwana arererwa kwa nyirakuru ubyara nyina ari naho aba n’ubu kuko ariho yakiriwe neza agakundwa nk’abandi bana mu muryango.
Hirwa mu ishuri yitwara neza cyane
Atangira ishuri byaragoranye cyane kubera kunenwa na bagenzi be ndetse na bamwe mu barimu ngo ntibamworohereze ngo yicare imbere kuko ategereye ikibaho ntabasha kubona ibyanditseho. Bamwe mu barimu ngo bavugaga ko iyo yicaye imbere arangaza abandi bana.
Uko iminsi yagiye ishira Hirwa yagiye amenyera ndetse abantu nabo bamukunda. Nyina avuga ko Chris ubu akunze kuba uwa mbere mu ishuri ribanza yigamo rya Ruhango Catholique.
Abana bafite ubumuga nk’ubwa Chris Hirwa bagiye bahurizwa hamwe n’ishyirahamwe OIPA rigamije kubavuganira no kubarengera mu ngorane bahura nazo.
Regine Mugeni ashimira cyane iri shyirahamwe kuko ryatumye umwana we amenya ko atihariye ubu bumuga kandi ashobora kubana nabwo.
Maria Mukandutiye ushinzwe abafite ubumuga muri komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yavuze ko bagiye gufatanya mu kumenyekanisha ibibazo byabafite ubumuga bw’uruhu kurushaho.
Yagize ati” uburenganzira bw’abafite ubumuga bugomba kubahirizwa, ni ihame rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu muri rusange. Ni ihame ry’agaciro ka muntu”.
Kugeza ubu abafite ubumuga bw’uruhu nk’ubu mu Rwanda ni benshi ariko abamaze kujya hamwe mu ishyirahamwe OIPA ni 85 gusa, muri iri shirahamwe bavuga ko hari n’abo bahamagara kuri telephone zabo baze bajye hamwe n’abandi bamenyekane, ngo bakabwira ko bafite impungenge ko bashaka kubagurisha.
Abafite ubu bumuga bakenera kwita ku ruhu rwabo bidasanzwe bisiga amavuta abarinda ubukana bukabije bw’izuba ribaca ibisebe bishobora no kubavuramo Cancer.
Chris Louange Hirwa nyina akaba avuga ko afite ikizere ko umwana we azakura kandi akaba ingenzi.
Photos/D S Rubangura/UM– USEKE
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
11 Comments
umwana ni nkundi ntawiye kubura uburenganzira bwe ngo ni uko yavutse, aba babana n’ubumuga bw’uruhu rero mubareke nabo ni abantu nk’abandi
Aba bana ntibabona neza.Nibabashakire vuba umushinga ubaha lunettes zifite ibirahure bikosora uburwayi bwa” myopie ikomeye “ibaranga..nibabageragereze rwose !
Maman wa Hirwa nabane numwana we SVP kuba aba kwa nyirakuru hoya wa fata umwana mubane
Ubwo se ubutenganzira bw’umwana bwarubahirijwe,maze msms we amujyana iwabo kuberako ise amwanze!!??
Niyo se na nyins baba batarasezetanye,ntibari kugenda gutyo!
Ubuyobozi bufashe nyina biciye mu nkiko guha umwana uburenganzira bwe bwo kugira,kumenya no kuretwa/gufashwa na se kuko ni kimwe myri byinshi bikubiye mu burenganzira bw’umwana.
Uwo mugabo nawe nta mugabo umurimo iyo umubyeyi atwite aba ameze nkumusirikare woherejwe ku rugamba ababyeyi bombi bategereza impano Uwiteka yabateguriye
@ isirikoreye, Mugeni ndamuzi yahuye nikibazo cy’amikoro nyuma yo gutandukana n’umugabo bituma umwana nyirakuru amufata aramurera Mugeni nawe ubu akaba yarashatse undi mugabo ubu bafitanye abana babiri batanagize kiriya kibazo namba kuko bo nibazima, nkaba nshimira nyirakuru w’umwana ariwe nyina wa mugeni uba muruhango ndetse na mugeni uburyo yahangayikiye kumugabo wambere akimara kubyara kugera batandukanye.
Inkoni nziza imera mu Mumishubi Mugeni ndabona rwose ari Umudamu wuzuye urugo jye simuzi ariko namushimye Peeeee
Mugeni R. se sindeba nawe atukura, akaba asigaje amazuba make ngo nawe ase na nyamweru !! Ese ubundi umuntu ufite ubwenge bukora neza atukuza uruhu rwe ngo bigende bite ? !
Ubonye he se ko yitukuje? Ikigaragara rwose Divine nta n’ubwo uzi kureba abitukuje . Niko asa rwose
Oh, niba ariko asa ataritukuje ni byiza, ubwo nta gikuba cyacitse ! Umwana yagahawe uburenganzira bwe bwose harimo n’ubwo kutamushyira mu itangazamakuru, kuko ni umuntu nk’abandi !
Disi hari case nk’iya Mugeni nzi mu izindiro Kimironko!!! Imana ijye ibafasha
Comments are closed.