Musanze: Ubukene bw’ababyeyi nibwo butuma abana bakora imirimo ivunanye
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Musanze baratangaza ko impamvu nyamukuru ituma abana bakora imirimo ivunanye ari ubukene bw’ababyeyi aho abana bahitamo kwishakaho ibyo baba babuze iwabo mu mbaraga nke zabo. Kuri uyu wa 16 Kamena mu Rwanda harizihizwa umunsi w’umwana w’umunyafrika.
Nk’uko aba babyeyi babivuga ngo iyo umwana abuze ibyo akeneye mu rugo bituma atangira gushaka aho abikura ariyo ntandaro yo kugana imirimo ivunanye ndetse rimwe na rimwe bagatoroka ingo bajya kuba ababoyi n’abayaya.
Nzabatuma Chrisologue, umubyeyi w’abana bane ati ”Imirimo ivunanye koko abana barayikora, ariko mu by’ukuri iterwa n’ubushobozi buke bw’imiryango aho abana baba batabashije kubona ibyo bakeneye. Hari n’ubwo bahitamo gutorokera mu mijyi bakajya gukora akazi ko mu ngo.Umuti wabyo ni uguca ubukene mu ngo.”
Sofia Mukamana ufite abana batandatu we ati ”Gukoresha umwana imirimo ivunanye biramwangiza bikomeye, ntakura neza kuko usanga yaragwingiye. Ahanini biterwa n’ubukene kuko ntawe uba adashaka ko umwana we amererwa neza. Ubukene bucitse abana bakwiga neza.”
Felix Muramutsa, umukozi w’umushinga wa Wricht wa Winlock international ukora ibyo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana mu turere 12 duhingwamo icyayi yemeza hari intambwe imaze guterwa. Cyane bivuye mu gufasha imiryango kwiteza imbere.
Muramutsa ati ”Turi gukorana n’inzego zose mu gukangurira abantu bose ari amakoperative ndetse n’abayobozi kumenya imirimo yemewe n’ibujijwe n’amategeko ku bana. Iyo dufashije abana dufasha n’umuryango we kwifasha kugirango were kugumya gutega kubiva mu kazi umwana yakoraga.”
Edmond Mbarimombazi, umujyanama wa Minisitiri muri minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo nawe yemera ko ubukene buza ku isonga mu gutuma abana hirya no hino bakora imirimo ivunanye.
Ati ”Zimwe mu mpamvu zituma abana bakoreshwa imirimo ivunanye harimo n’ubukene bikaba byumvikana ko uko umuryango ufata ingamba zo kubica bigomba gushimangirwa no kwiyemeza guhindura imibereho dufasha umuryango kwiteza imbere. Kurwanya iyo mirimo mibi ikoreshwa abana birasaba uruhare rwa buri wese.”
Yongeyeho ko kubica burundu biri muri gahunda za leta zigamije gufasha abatishoboye kuva mu bukene harimo IDPRS, VUP, Girinka n’izindi zizatuma umuryango ukomeza gutera imbere.
Itegeko riteganya ko umwana uri munsi y’imyaka 16 atemerewe gukora akazi gahemba, naho abari munsi y’imyaka 18 bakora akazi koroheje ni ukuvuga akandi ukuyemo akazi ko mu rugo,ako mu bubari,mu birombe, mu cyayi n’indi ishobora kubahungabanya.
Biteganyijwe ko gukoresha abana imirimo ivunanye mu Rwanda bizarangirana n’umwaka utaha wa 2016.
Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW