Digiqole ad

Mbonankira yarwaye indwara idasanzwe nyuma yo kurya imbwebwe

 Mbonankira yarwaye indwara idasanzwe nyuma yo kurya imbwebwe

Mbonankira uko abayeho bigaragara ko atabona ubushobozi bwo kwivuza ngo akire iyi ndwara

Enos Mbonankira wo mu kagali ka Kibirizi mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara nyuma y’igihe kinini ari umuhigi w’inyamaswa muri Tanzania, mu Rwanda n’i Burundi avuga ko bagiye ku muhigo bica imbwebwe (ubwoko bw’imbwa y’agasozi) barayirya. Abo bayisangiye bose ngo barapfuye we warokotse abikurizamo indwara y’uruhu idasanzwe amaranye imyaka 13.

Enos umubiri we mumaso waravuvutse cyane ahandi warakobanye urakanyarara bidasanzwe
Enos umubiri we mumaso waravuvutse cyane ahandi warakobanye urakanyarara bidasanzwe

Mbonankira w’imyaka hafi 50 yabwiye Umuseke ko yabaye umuhigi igihe kinini mu mashyamba yo mu burengerazuba bwa Tanzania ahegera u Rwanda.

Ati “Nari umuhigi w’inkogoto kuko icyo gihe nahigaga n’imbogo, twahigaga kandi udusimba nk’impala, isha, isatura n’izindi ziribwa ngo tubone inyama zo kurya. 

Mvuye muri Tanzania nakomeje ubuhigi mu Rwanda cyane cyane mu mashyamba ari ku Mayaga, njye na bagenzi banjye twarambukaga tukajya no guhigira za Kirundo na Buhanga i Burundi.”

Umuhigo wo mu mpeshyi ya 2003 ariko ngo ntazawibagirwa kuko we n’inshuti ze z’abahigi eshatu bagiye guhiga bavumbura imbwebwe, bamwe bayita Nyiramuhari (ni amoko y’imbwa z’agasozi). Ngo bayirukankanye bazi ko ari nk’isha, irabarushya cyane ndetse ngo yica imbwa yabo y’impigi bitaga Simba.

Ati “Byaraturakaje cyane iyi mbwebwe turayica ndetse tunafata icyemezo cyo kuyirya. Gusa twamerewe nabi cyane kuko bagenzi banjye batatu nyuma y’iminsi ine barapfuye, nanjye kuva ubwo ntangira kuvuvuka ku mubiri cyane cyane mu maso, kugeza n’ubu uko umbona.”

Mbonankira avuga ko kuba bagenzi be barapfuye nawe agasiragana isura iteye ubwoba ari ukubera umujinya bagize wo guhorera imbwa yabo no gukunda inyama cyane bakarya akatararibwaga n’umuhigi.

Ati “Ibi twakoze twabitewe n’umujinya, turangije tunarenzaho kurya nyiramuhari. Iyo ntaza gukunda inyama cyane ibi ntibyari kumbaho, ariko nanone numva nagira inama abantu yo kwirinda kurya ibyo ba sogokuru na ba sogokuruza bacu batariye. Nta muntu waryaga nyiramuhari.”

Venant Nsengimana umwe mu bakambwe bakuru batuye muri aka gace ka Ntyazo yabwiye Umuseke ko koko cyera ntawaryaga imbwa ndetse binakabije cyane imbwa y’agasozi cyangwa imbwebwe.

Mzee Nsengimana ati “Ubu twumva abantu ngo barya imbwa bikadutangaza. Ni ibyateye ubu. Ubundi ntaho byabaye usibye n’imbwebwe n’imbwa ntawayiryaga, iyo byabagaho byafatwaga nk’ishyano ryaguye ndetse ubwo abantu bakajya kubaza abakuru (kuraguza)”.

Uruhurirane rw’imico, iterambere n’ikoranabuhanga ndetse ngo na Kiliziya yakuye kirazira bituma abanyarwanda nabo bagenda barya bimwe mu biryo kera bataryaga.

Ati "Nahoze ndi umuhigi w'inkogoto, nahigaga n'imbogo"
Ati “Nahoze ndi umuhigi w’inkogoto, nahigaga n’imbogo”

Dr Elisah Agaba umuganga w’indwara z’uruhu ku bitaro bya CHUK yabwiye Umuseke ko ku bwe nta nyama y’inyamaswa umuntu ashobora kurya agapfa, gusa ko hari inyama ushobora kurya ukagira ibibazo ku mubiri inyuma cyangwa imbere.

Ndetse ngo umubiri w’umuntu ushobora kugaragaza ibimenyetso runaka kubera kurya inyama nubwo ngo bibaho gacye.

Dr Agaba avuga ko umuntu ashobora kurya inyama ikamutera ibibazo kuko yayiteguye nabi. Avuga ko hari nk’ibice by’inyama zitaribwa ku nyamaswa runaka, umuntu akaba yabirya kuko atazi uko babitegura neza, bikamugiraho ingaruka.

Dr Agaba avuga ko ibibazo by’uruhu uyu mugabo afite aramutse yivuje neza yakira. Gusa avuga ko arebye ku ifoto uyu mugabo yaba anafite ikibazo imbere mu mubiri nk’umwijima kuko amaso ye ari umuhondo cyane.

Mbonankira we ntazi neza niba azakira kurya ‘akataribwa’.

Mbonankira uko abayeho bigaragara ko atabona ubushobozi bwo kwivuza ngo akire iyi ndwara
Mbonankira uko abayeho bigaragara ko atabona ubushobozi bwo kwivuza ngo akire iyi ndwara


Photos/F.Nsengiyumva/UM– USEKE

Faustin NSENGIYUMVA & Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

30 Comments

  • Yewe cnawe asigaye asa niyo mbwebwe bariye

  • Ariko se amerwe yabahigi ntaza bata kugasi uwo ntizize ejo bazarya ninzoka. Ibagende bakuruza inda nkazo. Mwagiye murya ibiribwa koko. Gusa imanaigutabare

  • Ariko niba nta bushobozi afite bwo kwivuza, rwose Leta ishake ukuntu yamuvurisha. Kuko ngendeye ku magambo ya Dr Agaba ashobora gukira. Natabarwe rwose! Ibyamubayeho ntawe bitabaho atanariye n’imbwebwe.

    • Si numva se ngo muri MINISANTE habamo ikigega cy’imfashanyo iteganyirizwa abatishoboye ariko bagaragaza/bazanye icyemezo cyo mubayobozi b’ibanze aho batuye bakakirwa bakabona icyemezo cya MINISANTE ko AHO BAKWIVURIZA HOSE BABISHINGIRA KWISHYURA. Abo muri MINISANTE, sibyo se? Jye nzi umuntu babikoreye arwaye indwara ikomeye kuko yahoraga ava amaraso kandi ihora ajya iButare mu cyuma bita “Diyalize” gihenda kubi. Baramufashije kumwishyurira yazanye icyemezo cy’ubukene n’ubwo byanze bigakomera agapfa.

      Kandi uyu we turabona utarinda kumwohereza mubayobozi ngo bamuhe icyemezo biragaragara ko ari nyakujya, yahita afashwa ntamananiza yandi. Ibigega nk’ibi bibaho byateganyirijwe gufasha nkabatishoboye nkaba, ahubwo ntibabitangaho information kuri bose. Nyabuna mujye musobanura nkizi mfashanyo aho ababyifuza bagana.

      • Umva nshuti, rwose niba kinahari ndumva cyavuza abafite uburwayi butunguranye cg bavukanye, naho kuvuza abanyenda nini hato nabasigaye barya nakataribwa ngo ikigega kizavuza.

        ntimunyumve nabi ntacyo mfa nawe, ahubwo bamusabe ajye atanga ubuhamya henshi bibere benshi isomo.

  • Imbwebwe ntabwo iribwa.Abo bayiriye babage bifashe.

  • ngo nyama ni nyama harya, yariye nyiramuhari none asigaye asa nayo.

  • Uwo mugabo ateye ubwoba kabisa.

  • Inda ndende yishe nyirayo

  • Inda we! Imbwebwe koko!!!!

  • nyiramuhari zirarbwa da uganda turazitapfuna rwose

  • nafashwe kwivuza

  • nibamuvuze rwose biboneka ko yitaweho nabaganga yakira.ahubwo umuntu yatanga ate umusanzu wa muganga?ibi nawe byakubaho muzindi nzira zitarizo kurya ibihumanye.kwibeshya nyamara bibaho.

  • hahahahahahaah abagabo ntabwoba kabsa ugafata imbwebwe ukayiporeza yayaya sha naragenze ndabona cyakoza umuseke muri abambere akagakuru kari kuri hit mugasangize na guiness de record

  • Uyo mu Dr avuga ngo bayiteguye nabi, ngo nta nyama umuntu yarya ngo zimwice!!! Maze n’inka iyo irwaye ishobora kwica abayiriye bose nubwo mwaba 1000, upfa kuba wariyeho gusa

    • Abaganga dusigaye dufite rwose batye icyiniki. Uzi ko ntanumwe muri aba badogiteri uvugisha imbaraga. Bose baravuga bitinya. Amashuri nuwize kera naho abubu bo nayinda. Ngi ntanyama yica!!! Uwo agomba kuba yarize cyangwa yarigishijwe numucongomani.

  • Ubugambo bwabarenze aho gutabara ubabaye ubu uwabagenzura mwe yasanga mutaratiye n’abantu ureke imbwebwe !!!

    Please abamwegereye mujijutse mumufashe mu mwegereze ibigo byu buvuzi bazamwakira avurwe.

    Gusa yigishwe kirazira mu muco wacu atozwz indangagaciro nya rwanda abe uzi kwihagararaho aho biri ngombwa hose uwo nu mulimo wa bamuyoboye ku rwego rw’ibanze.

  • Iri nishyano!!! buriya dushyize mugaciro ubonye ikintu kiriye imbwa igapfa noneho nawe ukagihimisha kukirya , ahubwo uyumugabo umubiri we ufite ubudahangarwa bukomeye cyane , ubundi imbwebwe iyo ikuriye urasara bikavamo urupfu imbwa nazo nuko iyokaziriye ahanyuma wowe umuntu ugahinda uti nange nkurye kuko wariye imbwa yange ahhaa karabaye ubwo umuntu agiye kujya ahwana nimbwa???? ubundi imbwebwe iyo ipfuye barayishyingura ndavuga kuyihamba kuko iyo imbwa ziyiriye biziviram byabibazo navuze haruguru.
    ikindi uwo muco woguhiga ntabwo ukigezweho tugomba kubaha animal rights aho ziba tukahubaha nazo nibiremwa bifite uburenganzira bwokubaho zikidagadura.

    pole sana muzeyi shaka mutuelle de sante wivuze ushobora gukira.

  • BAKUNDA KURYA YARIYE UMUFUTU WIGIHIMBI!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!UWITEKA AMURINDE

  • Yagize ibyago ariko yarakabije, iyo yihangana akareba agakwavu, naho ubundi iyo ntindi akayireka ! Abo bapfuye areba? yego baba ahubwo Imana iramukunda
    Niba afite ubwenge bukora neza. none se guhiga yarabiretse?

  • pole mugabo gusa ashobora kuba yayiriye idahiye tu. aba congomani barya inyamaswa zo mwishyamba ariko narintarabona barya ibwebwe. uyu murebe neza araza kumoka nkayo.

  • Yebaba weeee! uyu muntu akeneye ubufasha rwose,inzego z’ibanze nizimwegere,zimushyikirize ikigo nderabuzima kimwegereye maze avurwe azakira.

    gusa birasa naho ibi yabitewe no kwibera mumashyamba ndetse n’amahanga kandi amahanga arahanda, maze yibagirwa umuco none bimukozeho! niyihangane yivuze azakira.

  • Nukuri bavandimwe ibi bintu birababaje kurya nyiramuhari kweri ibi nugutakaza umuco nyarwanda

  • Abatindi basa n’impu zabo koko!!!!! Agatinyuka akadukira imbwebwe no mu kanwa ngo ba!

  • Nubundi ngo inda irya kamwe ntirenge akandi igeraho ikarya ishyano!!!!

  • yewe koko ngo abatindi basa n,impu zabo koko noneho pe ubaye nk,imbwebwe wariye

  • iyi nkuru inyibukije umugani wa RUHATO n’ AGASAMUZURI nuko iriya mbwebwe itavugaga yari kumwihanangiriza ntahirahire. cyokora nafashwe kwivuza.

  • Imbwa na Nyiramuhari ni bimwe ni imboga idatandukanye rwose Imbwa turimo dusuzugura itazi uburyohe beayo azajye Namibia Nu Norh ahitwa Ondangwa ,Oshakati , omuthia oshikango ,ohangwena omafo hatuye ubwoko kwabantu bitwa Abavambo ni nabo Bafite Ubutware muli Namibia Muli ako gace Imbwa cyagwa Igikeli ni imboga yubahwa cyane kandi nanjye narabiriye ntakibazo nagize nabiriye muli 2001 mu isoko rya Ahitwa Omthia riri hafi ya Etosha National Park ntakibazo mfite kugeza nubu 2015 ndi muzima

  • inda nini muyime amayira, muyime amayira burya igira inama mbi ikaguteranya ninshuti ukayitenguha ukayita ukaba umugaragu winda. uwo mwuzukuru wa ngunda(waryaga akaribwa n’akataribwa), mumushakire uburyo yavuzwa plz!

  • UYU MUNTU ARWAYE UMWIJIMA IKIBAZO SI UKO YAPOREJE IMBWEBWE
    CYANGW N’UKO MUBONA AMASO YE ABERAMYE AKANATUKURA NK’AYI MBWEBWE?
    URETSE KO ARI N’UMURYI HATARI!!
    UMUBIRI WE UBURYO USA N’UKO UBYIMBYE MU BIRENGE,AMASO YE NI BIMWE MURI BYINSHI BIGARAGAZA UMURWAYI W’UMWIJIMA.
    NIYIVUZE AZAKIRA.
    NAHO IKIGEGA KIRI MURI MINISANTE NTABWO CYAVUZA ABANTU BARWAYE BATISHOBOZE,NGO KIVUZE N’ABANYAMURENGWE,UBWO NA TEMARIGWE ARAJE YICWE N’IBIRYO,NGO MINISANTE NIVUZE!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish