Digiqole ad

Gatsibo: Ababyeyi batwite bacibwa amande iyo batipimishije inshuro enye

 Gatsibo: Ababyeyi batwite bacibwa amande iyo batipimishije inshuro enye

Akere ka Gatsibo kari mu ruziga

Ababyeyi bagana Ikigo nderabuzima cya Bugarura  giherereye mu karere  ka Gatsibo baravuga ko babangamiwe n’amande bacibwa iyo bagejeje igihe cyo kubyara batarisuzumishije incuro zose, kuko ngo bituma hari abana babo bitera kubura inkingo.

Akere ka Gatsibo kari mu ruziga
Akere ka Gatsibo kari mu ruziga

Ubuyobozi bw’akarere ka gatsibo bwo buvuga ko nta wemerewe guca amande ababyeyi ngo hagiye gukurikiranwa uwihaye izo nshingano.

Ababyeyi Radio Flash yasanze muri iki kigo nderabuzima cya Bugarura  batangaza ko bacibwa amande iyo batinze kuza kwisuzumisha.

Ubusanzwe ngo umubyeyi ategetswe kwisuzumisha incuro enye mbere y’uko abyara. Iyo yasibye gukingiza incuro imwe bamuca amafaranga y’u Rwanda 1000, bakagenda bakuba n’incuro umubyeyi yasibye kwisuzumisha nk’uko bitangazwa na bamwe mu baganiriye n’Umuseke.

Umubyeyi umwe utarashatse kuvuga amazina ye yagize ati “Ubundi twisuzumisha kane, ubwo iyo bitabaye kane ucibwa amande y’ibihumbi bibiri, iyo amande utayabonye nyine ntabwo bagukingirira, nyine urayashaka kugira ngo uzakingize nta kundi wabigenza.”

Rwabyuma John umuyobozi w’iki kigo nderabuzima cya Bugarura avuga ko guca amande umubyeyi utarisuzumishije incuro enye ari agahano bashyizeho mu rwego rwo guhangana n’ababyeyi babyarira mu ngo.

Ku by’iki gahano ariko, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe imibereho myiza, kuri telefoni yavuze ko ibihano ku babyeyi batipimishije bitemewe.

Uwimpuhwe Esperance yagize ati “Guca amande ntibyemewe, tugiye gukurikirana uwihaye izo nshingano.”

Ni kenshi hakunze kumvikana abayobozi bishyiriraho amabwiriza mu bigo bya Leta, ariko ugasanga bamwe mu bo areba ntibayavugaho rumwe.

Pierre Claver Nyirindekwe
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Barebe impamvu zituma batipimisha mbere yo kubaca amande

Comments are closed.

en_USEnglish