Digiqole ad

Muhanga: Abaturage barashinjwa kwishyira mu byiciro by’Ubudehe badakwiye

 Muhanga: Abaturage barashinjwa kwishyira mu byiciro by’Ubudehe badakwiye

Aba bakozi basabwe kubanza kwita ku mabwiriza agenga ibyiciro by’ubudehe.

*Musenyeri bamushyize mu kiciro cy’abatishoboye
*Abaturage 26% bashyizwe mu kiciro cy’abatishoboye nyamara ngo 1,86% nibo babikwiye

Kuri uyu wa kabiri mu biganiro byahuje Abakozi b’Akarere ka Muhanga n’ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA)umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Mutakwasuku Yvonne yatangaje ko abaturage batanze amakuru y’ibinyoma mu gushyira bagenzi babo mu byiciro by’ubudehe.

Aba bakozi basabwe kubanza  kwita ku mabwiriza  agenga  ibyiciro by'ubudehe.
Inama yabereye i Muhanga yahuje abakozi batandukanye bakora mu by’Ubudehe

Ubu bujurire bw’ibyiciro by’ubudehe buje nyuma y’uko inzego zitandukanye harimo n’ubuyobozi bw’uturere zikoze isesengura zigasanga amakuru abaturage batanze mu gushyira mu byiciro  bagenzi babo ku rwego rw’imidugudu abogamye  kuko ngo  abafite ubushobozi bemezaga  ko ari abakene  ahubwo  abakene ugasanga babashyize mu cyiciro cya gatatu n’icya kane.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Mutakwasuku Yvonne yatanze ingero  ku hantu hamwe na hamwe hagiye hatangwa amakuru  arimo amarangamutima, aho nko mu  mirenge imwe  igize aka karere mu cyiciro cya kane  harimo gusa Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’umurenge, abacuruzi bafite imodoka n’amazu  bakodesha bagashyirwa mu cyiciro cya kabiri cy’abaturage batishoboye.

Uyu muyobozi yanavuze ko  mu murenge wa Cyeza, hatuwemo n’abagitifu batatu b’imirenge,  ndetse  n’Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, aba bakaba  aribo bonyine bashyizwe mu cyiciro cya kane cy’ubudehe, Musenyeri uhatuye agashyirwa  mu cyiciro cya  gatatu nk’umuntu udafite ubushobozi.

Yagize ati:”Dufite abaturage twubakiye amacumbi, ariko badafite icyo bayariramo  kandi nimwe mubazi, muribo  harimo  abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye ndetse n’abarukanywe muri Tanzaniya, hari n’abandi badafite  amacumbi  ntibagire n’ibyo kurya, aya makuru yose twifuza ko akosorwa 

Twahirwa Evariste Umukozi ushinzwe ‘profiling and maping’ mu kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA)  yavuze ko  aya makosa yagiye abaho   no mu tundi turere tw’igihugu kuko ngo mu karere ka Nyagatare  abaturage  76%  bishize mu cyiciro cya mbere cy’abatishoboye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Yongeyeho ko  no muri  Nyarugenge  abantu bane gusa aribo bari mu cyiciro  cya kane  kandi abahatuye benshi  hafi ya bose bakwiye kubarizwa mu cyiciro cya kane.

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, bukaba bwasabye abayobozi ku rwego rw’utugari n’imirenge 12  igize aka karere kuba bakosoye aya makuru mu minsi itatu kugira ngo abaturage bashyirwe mu byiciro bakwiye kuba barimo, kandi bihuye  n’ukuri hari kandi nabo imashini zashyize mu cyiciro kitari icyabo.

Isesenguramakuru ryakozwe n’ubuyobozi bw’aka karere ryasanze abaturage  26% barishyize mu  cyiciro cya mbere cy’abatishoboye nyamara  ubuyobozi bwo bukavuga ko  bwasanze  abakwiye kujya muri iki cyiciro batarenze 1,86%.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Muhanga.

7 Comments

  • Muritondere iki kibazo cyo gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe kuko kitoroshye. Abayobozi bamwe barashaka amanota gusa, niyo mpamvu bashaka kwerekana ko abaturage bayoboye badakennye, nyamara wareba neza ugasanga koko abo baturage barakennye.

    Ibyo gutekinika rero ubu bigiye guhabwa intebe mu gushyira abantu mu byiciro bishya.

  • Buriya rero definition z’ibyiciro zirasobanutse. Kuko icyiciro cya Kane ari nacyo cya nyuma by definition kigizwe na: Abayobozi bakuru b’igihugu, Abacuruzi bakomeye n’abanyenganda.

    Ahubwo biratangaje kubona gitifu w’umurenge bamufata bakamushyira mu cyiciro cya Kane!!
    Ubwo se Minister bazamushyira he? Senator we? Abayobozi b’inzego zibanze bakwiye kujya basobanurira neza abaturage batajijisha!

  • “…amakuru abaturage batanze mu gushyira mu byiciro bagenzi babo ku rwego rw’imidugudu abogamye kuko ngo abafite ubushobozi bemezaga ko ari abakene ahubwo abakene ugasanga babashyize mu cyiciro cya gatatu n’icya kane”. Ntiwumva ko hano harimo urujijo? none se ko ababaruraga baje iwanjye bakambaza ibibazo ngasubiza, bakagenda bakagena icyiciro (n’ubu sindakimenya), ubwo uwagennye icyiciro ndimo ni umuturage watanze amakuru? OK, mu cyaro numvise ko babikoreraga mu nama; ariko se abari mu nama bose bahurizaga ku kinyoma? None se abo mu nzego z’ibanze babaga bari aho kandi ko baba bazi abantu bose (controle social oblige), nabo barabyemeraga? http://www.kujijisha.net

  • TWAHIRWA Evariste si umunyamategeko wa LODA ni umukozi ufite ubudehe profiling and mapping mu nshingano, Umyamategeko wa LODA ni IYABUZE Oswald Christian.
    Bombi bari bahari iyo declaration ya NYARUGENGE NA NYAGATARE ni iya TWAHIRWA koko umulimo akaora niwo mwibeshyeho

  • Harimo amakosa menshi niba koko ari imashini ariyo yibeshye. Kumva ko akagari kose gakize kuburyo nta muntu wabonetse mu cyiciro cya mbere mu cyaro!!!!!
    Kuburyo hafi 80 ku ijana baba mu cya 3. umukecuru wubakiwe inzu ko atishoboye akajya mu cya 3. Biratangaje. Nyamuneka rwose mukosore

  • Mutabarize Abaturage kuko benshi bisanze mu cyiciro cya kane kibarizwamo Abakungu b’abanyenganda.

  • Ariko Mayor Wa Muhanga Ayobewe Ko Imirenge ye Yose Aribyaro Kandi Bakennye? Aragirango Bajye Mubihebyiciro Se? Cg Bazasobanure Niba Harumubare Bababatumwe Ugomba Kujya Muri Buri Kiciro Naho Kwemeza Umuntu Utanarya Ngo Ahage Kwakize Ayo Namafuti!

Comments are closed.

en_USEnglish