Rubavu: Abagore bajyana abana mu mabase kurangura kuko nta byemezo by’inzira
Mu nama umuryango Profemme Twese Hamwe wagiranye n’abafatanyabikorwa bawo mu gushaka ibisubizo abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahura nabyo, kuri uyu wa 24 Kamena 2015 i Kigali habereye inama aho abagore bagaragaje ko bahura n’ibibazo bitandukanye birimo kubura inguzanyo cyangwa bagahura n’ihohotwerwa mu buryo butandukanye.
Kimwe mu bagore bakora aka kazi bahura nako nk’uko babivuze, harimo ko iyo hari udafite icyemezo cy’inzira(laisser passer) atemererwa kujyana n’umwana we aho ugiye gukorera ubucuruzi.
Kubera ko icyemezo cy’inzira ku mwana kigura ibihumbi bitanu naho k’umubyeyi kikagura ibihumbi icumi bituma hari ababyeyi banga gusiga abana babo ku mipaka, bagahitamo kubashyira mu mabase bakagerekaho imyenda kugira ngo babashe kubambukana.
Bambonampuze Mussa waturutse i Rubavu yavuze ko hari umubyeyi wabikoze maze bagera ku mupaka mu gihe cyo gusaka maze umwana ararira, abashinzwe umutekano bamukura mu ibase aho yari yageretsweho imyenda.
Yasobanuye ko ibi byose biterwa no kubura amafaranga yo kwishyura ibyemezo by’inzira aho umwana aba agomba kwishyurirwa amafaranga ibihumbi bitanu naho umukuru bikaba ibihumbi icumi.
Gusa yatanze urugero avuga ko ku yindi mipaka nka Rusizi ngo berekana ibyemezo by’amavuko gusa bakabareka bagatambuka.
Yasobanuye kandi ko uretse no kuba abana bahura n’ingorane zo kwirirwa ntacyo bariye kuko ababyeyi babo baba barigukora ubucuruzi, ngo hari n’abandi bavanwa mu mashuri kugira ngo birirwane na barumuna babo babarera.
Kuri iki kibazo Umuhoza Chantal umuhuzabikorwa w’umushinga ushinzwe gutera inkunga abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka muri Profemme Twese Hamwe yavuze ko bihangayikishije ariko ngo nk’inzego zibishinzwe ngo barakora ubuvugizi bwose kuburyo ibibazo bikemuka.
Yagize ati : “Ababyeyi bagomba kumenya ko ubuzima bw’umwana bugomba kwitabwaho bakanyura mu nzira ziboneye.”
Yabasabye kubahiriza amategeko kurusha kujya banyura mu nzira zitemewe, bagatanga imisoro basabwa, ntihagire uruhande ruhura n’ibibazo.
Aba bagore basabwe guhindura imyumvire ku nguzanyo bahabwa aho kumva ko ari inkunga bityo ko batazayishyura.
Ngo bagomba kureba imbere bagakora bagamije inyungu z’igihe kirekire kandi baharanira kwigira.
Ingabire Zimulinda Olive ushinzwe gahunda yo korohereza abagore n’urubyiruko kugera kuri serivisi z’imari muri Sacco mu kigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda(RCA) yavuze ko imishinga izageraho ikavaho ariko bo bakaba bagomba gukomeza ubucuruzi bwabo.
Yagize ati: “Amafaranga muhabwa si inkunga ahubwo ni inguzanyo, mugomba kumenya ko iyi mishinga izageraho ikarangira ariko mwe muzasigara kandi muzakenera gukomeza gukora. Abantu bose bagomba kumenya ko iby’ubusa bitera ubwenge buke.”
Ubusanzwe iyo koperative y’abagore ikora ubucuruzi buciriritse ihawe inguzanyo iturutse mu kigega BDF ngo aba bagore bishyura kimwe cya kabiri cyayo bahawe, bityo ngo inkunga iba ari 50% andi 50% asigaye bakaba bagomba kuyishyurira igihe mu rwego rwo gukomeza gukorana n’ibigo by’imari neza.
Ubu ikigega BDF kimaze gufasha amakoperative akora bene ubu bucuruzi miliyoni 223 binyujijwe muri SACCO.
Kugeza ubu koperative z’abagore bakora ubucuruzi buciriritse ziri mu Rwanda zirarenga 45. Zihuriyemo abanyamuryango basaga 1773, muri bo 85% ni abagore.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW