Digiqole ad

Mugesera yavuze ko ibyabaye mu Rwanda byatewe n’intambara yo muri 1990

 Mugesera yavuze ko ibyabaye mu Rwanda byatewe n’intambara yo muri 1990

Leon Mugesera ushinjwa kuvuga ijambo ryakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi

“Yavuze ko Inyenzi arizo zateye, ngo ntabwo ari Abatusti bari mu gihugu”;

“We ngo mbere ya 1990 yari abanye neza n’abaturanyi be, nta mwiryane wari uhari”.

Aha Dogiteri Leon Mugesera ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kugira uruhare mu gucura no kunoza umugambi wa Jenoside yanengaga Ubuhamya bwatanzwe na Kadogo Hashim aho uregwa yabwiye Urukiko ko kuba uyu mutangabuhamya yaravuze ko mbere y’intambara yo muri 1990 yari abanye neza n’abaje kumugirira nabi ari ikimenyetso cy’uko umwiryane wo mu Rwanda watewe n’iyi ntambara.

Leon Mugesera ushinjwa kuvuga ijambo ryakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi
Leon Mugesera ushinjwa kuvuga ijambo ryakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi

Uyu mugabo ukurikiranyweho kugira uruhare mu gukangurira Abahutu kwanga no kwica Abatutsi abinyujije mu mbwirwaruhame yavugiye muri “meeting” yo ku Kabaya yakomeje kunenga ubuhamya bw’abamushinjije ibi byaha, aho kuri uyu wa kane yanenze ubwatanzwe n’uwitwa Kadogo Hashim.

Mu buhamya yagejeje ku rukiko kuva ku itariki ya 03 Ukuboza 2013; Kadogo Hashim yavuze ko yari atuye mu gace Mugesera akomokagamo ndetse ko yagiye muri “meeting” yo ku Kabaya gusa ngo akaza gukubitwa ubwo yayivagamo dore ko yafatwaga nk’ikitso kuko yari afite umugore w’umututsikazi.

Mu iburanisha rya none; uregwa yagiye agaruka mu byagiye bitangazwa n’uyu mutangabuhamya akabiheraho abinenga cyangwa abitsindagira nk’aho yagarutse ku kuba uyu mutangabuhamya yaravuze ko abamukubise bari abaturanyi be ndetse ko mbere y’intambara yo mu 1990 abantu bari babanye neza.

Mu byatangajwe n’umutangabuhamya;Iki ni kimwe muri bicye uregwa (Mugesera) yagaragaje ko ari ukuri mu gihe ibindi hafi ya byose yagiye asaba Urukiko kutazabiha agaciro.

Agaragaza intandaro y’ibi byatangajwe n’Umutangabuhamya; uregwa yagize ati “…nari mubajije niba mbere y’intambara yo muri 90 abamukubise bari baturanye; mubaza niba icyo gihe hari imishyikirano myiza cyangwa umwiryane ansubiza ko bari baturanye kandi nta mwiryane wari uhari.

Ibi bigaragaza ko umwiryane wazanywe n’intambara yo muri 90; mbere abantu bari babanye neza rwose.”

Nubwo iki Uregwa yagihurijeho n’Umutangabuhamya; yamunenze bikomeye aho yavuze ko atari umutangabuhamya ahubwo ko yari umuburanyi kuko yavuze ko mu 1992 yakubiswe biturutse ijambo rya Mugesera.

Uregwa yagize ati “ yaje avuga ko yakubiswe kubera Mugesera; ni ukuvuga ko yaje aje kuburana na Mugesera; nta impartialite (ukutabogama) yagira; nta ‘objectivite’ yagira, bikaba byerekana ko ntacyo ashobora kumarira Urukiko muri uru rubanza.”

Yakomeje avuga ko ibi byatangajwe n’Umutangabuhamya bidakwiye guhabwa agaciro; ati “ nta na hamwe Mugesera yigeze avuga ngo abatunze abagore b’Abatutsikazi bakubitwe,… ntaho, kandi kuba yaranakubiswe yazize kuba yari ikitso ntiyazize ijambo rya Mugesera.”

Uregwa yavuze kandi ko uretse kuba uyu mutangabuhamya yaraje nk’umuburanyi yaranaciye urubanza kuko yatangaje ko mu ijambo Mugesera yavugiye ku Kabaya yarakanguriye Abahutu kwanga Abatutsi. Mugesera ati “ …si umuburanyi gusa ahubwo n’urubanza yaruciye.”

 

Ibisa nko gutandukira mu iburanisha rya none

Mugesera agaragaza bimwe mu byatangajwe n’umutangabuhamya bihabanye n’ukuri; yagaragarije Urukiko ko muri meeting yo ku Kabaya atari ahari nk’uwo ku rwego rw’igihugu nk’uko byatangajwe n’umutangabuhamya wavuze ko byavuzwe n’umwe mu bayobozi bari aho.

Mugesera yahise abwira Urukiko ko icyo gihe yari visi perezida wa MRND we yise nshya muri prefegitura ya Gisenyi ndetse ko n’ubwo hari hariho “Presidence” ya MRND atari akiyikoramo kuko yari yarayirukanywemo mu 1991.

Aha yahise asa nk’utanga amateka ye, ati “ nabanje gukora muri Presidence ya MRND muri 91, icyo gihe nshaka no kujya kuyirega, ntibyari byoroshye, mutekereze hagize nk’ujya kurega FPR iki gihe ibyamubaho.”

Ibi byafashwe nko gutandikira mu rubanza rwe kuko yagombaga kunenga umutangabuhamya umurega atagombaga kujya mu mateka ye no kugereranya amashyaka abiri yo mu bihe bitandukanye.

Iburanisha ryimuriwe kuwa kabiri, tariki ya 30 Kamena akomeza kunenga cyangwa gushima ubuhamya bw’abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Haaa, ngo barize! Akaga kabaho,hanyuma se izo yita inyenzi iyo ziteye birara mri abo bitaga inshuti bakabacoca nk’ inyama sikatirwa utagira amenyo?

    Imana ifashe abayo kuko njye bigera aho ngaca.

    BAZUMVA RYARI?

  • Mugesera aravuga amagambo yo gutesha umutwe, Ibyitso, abagande bateye u Rwanda, niyitonde ibyo ntawe byarakaza kuko n’ubwicanyi wakongeje bwarihanganiwe, ikingenzi kinanshimisha cyaneeeeeee ni ukuba ari kuburanira mu Rwanda.

  • Mugesera arakabije nareke gukomeza gukora abantu mu bwonko abapfuye mbere ya 94 arabashyirahe se ko iyo ntambara ya 90 yari itaraba 59 abantu bazize iki gukomeza 73 bazize iki nasigeho gusa harakabaho leta yubumwe yatumye abanyarwanda bakomeza kubana .
    Ese abantu bari babanye neza bate mu mashuri barabazwaga amoko mugesera uwakubaza yakubaza byinshi ceceka niba nawe urimo uraburanishwa na ziriya nzirakarengane iyo bazijyana mu nkiko cyangwa bakazifunga.
    Guhita ufata umuntu ugatema nkaho ari igiti, reka bene kubikora bo wagirango ntibavaga amaraso reka ndekera aho kuko u rwanda rwarahogoye.

  • Hhhhhh bazakwigiraho gukoresha amategeko,naho ubundi urubanza wararutsinze,mugesera waragowe koko,waalawalaaaa

Comments are closed.

en_USEnglish