Kirehe: Abakozi bavuga ko bafite ikibazo mu gutanga amasoko ya Leta
Iburasirazuba – Abakozi bashinzwe icungamutungo mu bigo bitandukanye bya leta mu karere ka Kirehe bavuga ko bagifite ikibazo cy’ingutu mu itangwa ry’amasoko ya leta kuko aho bakorera mu cyaro akenshi usanga ba Rwiyemezamirimo baho baba batujuje ibisabwa bigatuma batanga ayo masoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugirango nibura akazi gakorwe. Ikigo cy’imisoro n’amahoro ariko ntikivuga rumwe n’aba bakozi kuri iki kibazo ndetse babibutsa ko hari ibihano biteganywa ku utanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko.
Aba bakozi bacunga imitungo ya Leta mu bigo nderabuzima, mu bigo by’amashuri, imirenge n’ibindi bavuga ko gutanga amasoko bitaborohera kuko ba rwiyemezamirimo ba hano abenshi nta byangombwa byuzuye baba bafite.
Umwe muri aba bakozi witwa Alexis Muhumuza ati “Iyo urebye usanga muri aka karere kacu umucuruzi uri muri TVA nafite Tin Number ari bacye. Kuba nta byangombwa byuzuye bagira biratugora cyane mu gutanga amasoko.”
Aba bakozi bavuga kandi ko ibigo bya Leta bitinda kwishyura bityo ugasanga abatanga amasoko bayaha uwariwe wese wihanganira gutinda kwishyurwa nubwo bwose ataba yujuje ibisabwa.
Erneste Karasira umukozi mu kigo cy’imisoro n’amahoro ku rwego rw’igihugu ntiyemeranwa n’aba bakozi ba leta ahubwo ashishikariza abacuruzi gushaka ibyangombwa bisabwa nacyane ko ari ubuntu.
Karasira ati “Ntibishoboka ko habura upiganira isoko rya leta mu murenge wose, ntabwo bishoboka. Ahubwo biragaragara ko bagomba gushishikariza abakora ubucuruzi kureka kwitinya bagashaka ibyangombwa bibemerera gupiganira amasoko ya leta”.
Itegeko rigena itangwa ry’amasoko ya leta riteganya ibihano iyo bikozwe mu buryo bunyuranije n’amategeko nku’ko Karasira akomeza abivuga.
Ibibazo nkibi byo gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko uretse no muri Kirehe bivugwa no hirya no hino mugihugu.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW