Digiqole ad

Kayonza: Ubuyobozi burasaba WASAC gutanga amazi yishyuwe cyangwa bukayirega

 Kayonza: Ubuyobozi burasaba WASAC gutanga amazi yishyuwe cyangwa bukayirega

Meya Mugabo John arasaba WASAC gukora ibyo yemeye bitaba ibyo ikaba yabibazwa n’inzego ziyikuriye

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba bwemeza ko Ikigo gishinzwe gutunganya no gikwirakwiza amazi mu Rwanda,  WASAC, kiri gutinza imirimo yo kugeza amazi meza ku baturage bo mu mirenge ya Murundi na Mwiri kandi  ngo hashize hafi imyaka ibiri akarere ka Kayonza karishyuye amafaranga arenga million 70 y’u Rwanda yo gukora iyo mirimo. Burasaba iki kigo gukora ibyo bumvikanye bitaba ibyo bakabarega mu nzego zibakuriye.

Meya Mugabo John arasaba WASAC gukora ibyo yemeye bitaba ibyo ikaba yabibazwa n'inzego ziyikuriye
Meya Mugabo John arasaba WASAC gukora ibyo yemeye bitaba ibyo ikaba yabibazwa n’inzego ziyikuriye: (Photo Izuba rirashe)

Mugabo John uyobora akarere ka Kayonza avuga ko kuba  WASAC ikomeje kubatenguha mu guha abaturage amazi meza bishobora kuba intandaro y’uko akarere ka Kayonza kakwiyambaza izindi nzego za Leta zikuriye WASAC kugira ngo iki kigo cyibazwe amafaranga cyahawe n’akarere ka Kayonza hanyuma ntigikore imirimo basezeranye.

Mugabo ati: “WASAC icyangwa se icyari EWSA twarayishyuye baraza badukorera inyigo yo gutwara amazi muri Murundi na Mwiri igice gito cyaho batubwira amafaranga tubishyura  miliyoni zirenga mirongo irindwi n’izindi.”

Meya Mugabo akomeza avuga ko bagomba gukemura kiriya kibazo nibatabikora bazabarega mu nzego zibashinzwe.

Ati: “Bagomba kugikemura kuko ari urwego rwa Leta. Twishyuye amafaranga ya Leta nibatabikora hari Minisiteri y’ibikorwa remezo kandi niyo niyo ibafite mu nshingano zayo ubwo tuzayisaba kudufasha gukemura icyo kibazo”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko bukomeje kubabazwa no kuba abaturage bakomeje kuvoma amazi mabi.

Ubwo Umuseke wakoraga iyi nkuru bwa mbere mu mwaka ushize wa 2014 mu Ugushyingo, umuyobozi wa WASAC ishami rya Rwamagana ( icyo gihe yari ikiri EWSA)  Karemera Emelly  yizezaga abaturage ba Murundi na Mwiri ko umwaka wa 2014 wagombaga kurangira  bagejejweho amazi gusa warangiye batayabonye.

Muri Werurwe uyu mwaka Umuseke wongeye kuvugana na Karemera Emelly uhagarariye WASAC, ishami rya Rwamagana avuga ko bitagombaga kurenza ukwezi kwa kane aba baturage batarabona amazi ariko kugeza ubu ntayo barabona kandi ntayasobanuye impamvu.

Abatuye muri Murundi by’umwihariko bavuga ko hashize imyaka irenga itandatu impombo z’amazi ziri mu butaka ndetse na robine zarubatswe ku mihanda k’uburyo ubu utuzu tw’amazi twatangiye gusenyuka.

Uretse no muri Kayonza, ubu mu bice byinshi by’igihugu hari ikibazo cy’amazi kuburyo ijerekani hari igura amafaranga 500 Rwf.

Elia BYUK– USENGE

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • kUYABAGEZAHO NTACYO BIVUZE NZI KO AZA BIKABA IBIKORWA REMEZO GUSA BABAPFA AGASONI BAKABAHA AMAZI INSHURO IMWE UBUNDI BIKARANGIRIRA AHO?MUZANYARUKIRE MU BUGESERA MU MURENGE WA KAMABUYE MWIREBERE?AMAZI YAJE UMUNSI UMWE UBUNDI BIRANGIRA GUTYO KANDI IBIKORWA REMEZO BYARATWAYE AMAFARANGA YEWE N’ABATURAGE BARISHYUYE 30,000 YA CAUTION. BIRABABAJE GUSA

  • Ikibazo gusa ni uko umunyamakuru yanditse ngo ifaranga ry’u Rwanda ni “Rwf” kandi Governor wa Bank nkuru y’U Rwanda yarasobaniye neza ko ryandikwa “Frw” ……..naho ubundi WASAC bayirege irakabije.

  • kWISHYURA UMUNTU UTARAKORA AKAZI?CYERETSE NIUBA ARI AVANCE……

  • Ariko maze iminsi nkurikira inkuru zivuga ku kibazo cy”i bura ry’Amazi. ariko nkibaza nti intumwa za rubanda, banyakubahwa “ba depite” kuki nta numwe ndumva ahaguruka ngo avuge kuri iki kibazo?hari n’ubwo nibaza nti aho abo banyakubahwa baba bumva uburemere bw’iki kibazo?
    ndashimira itangazamakuru akazi bakora ngo batakambire kandi bavuganire rubanda kuko intumwa zacu zatereye agati mu ryinyo.

    • abadepite babajwe n itegeko-nshinga, nako ingingo ya 101

  • Ariko murasetsa!Abadepite iyo bageze mu nteko se ugira ngo bibuka ibiziba bavomaga?!Reba nk’iGasanze ya Nduba;uretse n’amazi,n’ibiziba ntibibahagije;nyamara abayobozi bahoza ku rurimi interuro imwe ngo”turacyabirimo!”sinzi igihe bazabiviramo! Nzaba ndora niba Rwamurangwa we atazamera nk’abamubanjirije!

  • Umuseke rwose muzihangane musure Gasanze ya Nduba murebe agahinda abahatuye bafite!Hutungwa n’amazi bavomye mu gishanga,nayo batayabona bayacuranwa n’umuceri uhinzemo!

  • Ko mutavuga ikibazo cy’umuriro n’amazi I Muhanga? Birenze urugero!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish