Digiqole ad

Bweramana: Ku muganura abaturage 5 bagabiwe inka binyuze muri ‘Girinka’

 Bweramana: Ku muganura abaturage 5 bagabiwe inka binyuze muri ‘Girinka’

Abana bato bahawe amata y’inka.

Ku munsi w’umuganura tariki ya 07 Kanama 2015, mu Kagari ka Murama, mu murenge wa Bweramana, akarere ka Ruhango, abaturage bamuritse ibyagezweho maze baboneraho umwanya wo kuziturira abatishoboye inka eshanu zikomoka kuri gahunda ya Perezida Paul Kagame ya ‘Girinka Munyarwanda’.

Abana bato bahawe amata y'inka.
Abana bato bahawe amata y’inka.

Muri iki gitondo abaturage batuye mu midugudu 12 igize akagari ka Murama bahuriye ku biro by’akagari bizihiriza umuganura hamwe maze baboneraho umwanya wo kwerekana ibikorwa bimwe by’iterambere bagezeho ndetse barebera hamwe uburyo bagiye kurushaho kwiteza imbere mu mwaka batangiye.

Binyuze mu bikorwa by’ubuzima bitandukanye abajyanama b’Ubuzima bakora, uyu munsi w’umuganura, abajyanama b’Ubuzima bapimye abana urwego rw’imirire bariho, baha abana amata n’umutsima mu buryo bwo kugaragariza no gushishikariza ababyeyi kurushaho kugaburira abana indyo yuzuye.

Ibitaro bya Gitwe bikorera mu kagari ka Murama byapimye abantu bakuru umuvuduko w’amaraso ku bantu bakuze, byose byari bigambiriye gutanga inama yo kubungabunga amagara ku bantu bafite imyaka y’ubukure.

Mu rwego rw’ubusabane abaturage b’akagari ka Murama basangiriye hamwe umusururu bakuye mu musaruro wo ku giti cyabo w’amasaka bahinze mu mwaka w’ubuhinzi ushize, bikaba byarushizeho kubanezeza, Rwema Justin umukuru w’umudugudu wa Karambo wari witabiriye ubu busabane yatangarije umuseke ko iki gikorwa cya Leta y’u Rwanda ari nta makemwa.

Ati:”Iyi gahunda y’umuganura mu minsi yashize byasaga ngaho yibagiranye, ariko uyu munsi byongeye kugaruka mu bitekerezo by’abaturage, kubona Leta yongeye kugishyiramo ingufu byashimishije abaturage kuko byatumye bongera kurushaho kunga ubumwe no guharanira kongera umusaruro “.

Binyuze muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ mu kagari ka Murama zimwe mu nka zahawe abaturage zarorotse bityo bituma abaturage bagabiwe na Perezida Paul Kagame nabo kuri uyu munsi w’umuganura bagabiye bagenzi babo batanu batagiraga itungo na rimwe.

Mukarudeyi Mariyamu, umuturage wagabiwe utuye mu mudugudu wa Duwani yabwiye abitabiriye igikorwa cy’Umuganura ko ashimira Perezida wa Repubulika ndetse ku giti cye ahamya asezeye ku butindi yarabanye imyaka myinshi atagira shinge na rugero.

Mu ijambo rye Rwumbuguza Jean wari uhagarariye ubuyobozi bw’Umurenge wa Bweramana yashishikarije abaturage b’akagari ka Murama gukomeza kwiteza imbere ndetse bakomeza kubungabunga ibikorwa bagezeho by’intangarugero, yongeye gushimira Akagari ka Murama ubufatanye bagira n’abafatanyabikorwa mu gutegura gahunda y’umuganura w’2015.

Abaturage bereka Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Murama umusaruro w'Umuceri bejeje
Abaturage bereka Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Murama umusaruro w’Umuceri bejeje
Bari bitwaje ibiribwa byo kwifashisha mu busabane.
Bari bitwaje ibiribwa byo kwifashisha mu busabane.
Bari bitabiriye umuganura babukereye.
Bari bitabiriye umuganura babukereye.

Photos/Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW-Ruhango

3 Comments

  • Mu muco wacu byagaragaye ko ibyo tuwubakiyeho biramba ingero ninyinshi , turishimira uyumunsi utagira uko usa mu muco nyarwanda uko wagenze nibihe byiza byawuranze mu kagali ka murama nkuko umunyamakuru yabigaragaje nkuko insanganyamatsiko yabivugaga ko umuganura arisôko y’ubumwe ishingiro ryo kwigira byagaragaye ko irisomo abanyamurama baryumva neza.

  • Niningenzi kandi gushimira uruhare rwaburi wese ngo igikorwa kindashyikirwa nkiki kigere kuntego , bivuze abaturage, abafatanya bikorwa ,abajyanama muburyo butandukanye tutibagiwe nubuyobozi bubihuza.

  • tworozanye maze tunywe amata abana bacu bakure neza cyane turwanye indwara zituruka ku mirire mibi. umuco wacu tuwusigasire dufite ubuzima buzira umuze

Comments are closed.

en_USEnglish