Digiqole ad

Ntituzihanganira abakura abantu imitima bahanura ibinyoma – Guv. Kazaire

 Ntituzihanganira abakura abantu imitima bahanura ibinyoma – Guv. Kazaire

Abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu Ntara y’Iburasirazuba biyemeje kongera imbaraga bafatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’izindi nzego mu guhangana n’ibyaha bigaragara hirya no hino muri iyi Ntara cyane cyane amakimbirane mu miryango, ibiyobyabwenge ndetse na bamwe mu biyita abahanuzi bakwirakwiza ibihuha mu baturage ngo ntibazabihanganira.

Guverineri Kazayire yayoboye iyi nama ari kumwe n'abahagarariye Ingabo, Police n'amadini
Guverineri Kazayire yayoboye iyi nama ari kumwe n’abahagarariye Ingabo, Police n’amadini

Hari mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, Abayobozi b’amadini n’amatorero akorera muri iyi ntara, Inzego z’umutekano n’Abayobozi b’Uturere kuri uyu wa mbere  hagamijwe kungurana ibitekerezo ku mikoranire y’amadini n’inzego z’ibanze, n’uruhare rwamadini mu guteza imbere abaturage.

Guverineri Judith Kazaire yavuze ko Amadini afite uruhare rufatika mu iterambere ry’abaturage, abasaba kongera imbaraga mu kwegera abaturage bagafatanya na Leta mu gukangurira abaturage guhangana n’amakimbirane mu miryango.

Uyu muyobozi ariko yiyamye abitwaza amadini bakayobya abaturage, bitwaje ubuhanuzi bw’ibinyoma.

Ati “Ntituzihanganira abakura abantu imitima bahanura ibinyoma kuko ibyo nabyo ni uguhungabanya umudendezo w’abaturage ugasanga abantu bakutse imitima aho gutekereza icyabateza imbere”.

ACP Rutaganira Dismas Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yagaragaje ko muri rusange Umutekano mu Ntara y’Iburazuba umeze neza ariko ko ibyaha birimo amakimbirane mu ngo, ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa bikomeza kuza ku isonga mu bihungabanya umutekano.

Musenyeri Alexis Birindabagabo Umuyobozi wa Peace Plan(Ihuriro ry’amatorero n’amadini rigamije amahoro) ku rwego rw’igihugu avuga ko amadini afite uruhare rufatika mu kurwanya ibyaha uko abayarwanda benshi bafite amadini babarizwamo kuburyo umuyobozi w’idini agiye yigisha abayoboke kurwanya ibyaha byatanga umusaruro ufatika.

Ku kibazo cy’ibihuha Mgr Birindabagabo yagize ati “Abahanuzi b’ibinyoma bakurwaho n’abahanuzi b’ukuri, kandi aba ni bacye (ab’ibinyoma). Ubuhanuzi bw’ibinyoma nitwe ba mbere dukwiye kuburwanya tugatangaza ubuhanuzi bw’ukuri.

Abayobozi b’amadini bashimiwe uruhare bagira mu bikorwa bitandukanye haba mu buvuzi, amashuri n’ibindi bikorwa by’amajyambere. Basabwa kwigisha ababagana ibibafitiye akamaro kuko bafite umwihariko wo kumvwa n’abanyarwanda benshi.

Musenyeri Antoni Kambanda wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo atanga igitekerezo ku bufatanye bw'inzego za Leta n'amadini
Musenyeri Antoni Kambanda wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo atanga igitekerezo ku bufatanye bw’inzego za Leta n’amadini
Abanyamadini n'abayobozi muntara y'i Burasirazuba biyemeje gufatanya mu iterambere ry'abaturage
Abanyamadini n’abayobozi muntara y’i Burasirazuba biyemeje gufatanya mu iterambere ry’abaturage

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Kwihanganira abahanura ibinyoma byo ntibyabaho birumvikana rwose. Ariko nibarize Madamu Governor: ESE ABABAHANURIRA UKURI BO MURABIHANGANIRA? Aba bo si ngombwa ko baba n’abanyamadini. Nk’iyo umuntu ababwiye ati: Nyamara guhinga ibigori gusa bizatera ikibazo cy’ibiribwa mu gihugu, mukanga mugatsimbarara bigahingwa hose, ibinyabijumba byihanganira izuba bigacibwa, izuba ryacana gato inzara igatera, muba mwemeye guhanurwa? Iyo hari abababwiye bati: aha hantu hari inzara nimutadutabara abaturage amaherezo barasuhuka,mukabamagana ngo si inzara ni amapfa, bugacya abaturage basuhutse, muba mwakiriye ubwo buhanuzi?

    Iyo hari abihaye Imana bababwira ko nimudaca akarengane n’ivangura n’ikinyoma (gutekinika) mu miyoborere y’igihugu bitazashoboka kucyubakamo amahoro arambye n’ubwiyunge buzira uburyarya, wareba ugasanga mu gutanga akazi kwironda n’icyenewabo biraganje, muba mvumvise ubwo buhanuzi? Abababwira ko mudakwiye kwishinga ba Mpatsibihugu baturyanisha mu nyungu zabo, bwacya ugasanga barahabwa imyanya mu buyobozi bw’igihugu abahanga bacu barebera, baregurirwa business z’ingeri zose mu gihugu abanyarwanda imisoro bo iriho ibasubiza ku isuka, hari impanuro muba mwavanyemo?

    Iyo tubabwira ko demokarasi nzima ijyana no guha abaturage ubwisanzure buhagije, buzira kuniganwa ijambo no guhutazwa, ugasanga mu gihugu aba mbere bahorana ubwoba bw’icyo bavuga cyangwa bandika ni abanyamakuru, ese biba ari ikimenyetso cy’uko ubuhanuzi bw’ukuri bufite isoko mu Rwanda? Iyo abanyarwanda b’ingeri zinyuranye bahora bataka kubera ibibazo by’abarimu n’abaganga, ibiri mu burezi no mu buhinzi, mu gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali no mu cyaro, mu kubona amazi meza n’amashanyarazi, n’ibindi ntarondoye, ariko buri muyobozi ufashe ijambo akakubwira u Rwanda rukataje mu iterambere ryihuse, aho guhanurirwa abayobozi bacu barabikunda koko?

    Iyo aho Prezida agiye hose gusura abaturage asanganizwa uruhuri rw’ibibazo bitakemuwe n’abayobozi b’ibanze, agahora ababwira ati nyamara nimudakemura ibibazo by’abaturage kandi ari cyo mushinzwe muriho murahemukira igihugu namwe mutiretse, bwacya ugasanga nta cyahindutse mu mikorere ya benshi mu bayobozi b’ibanze, aho koko bakunda guhanurwa? Abantu batumva n’ubuhanuzi bw’Umukuru w’Igihugu. Reka mbibutse bumwe mu bwo yabasubiriyemo kenshi: Nimudafasha abaturage babakikije kubona icyo barya, ntimuterwe ubwoba n’ubukene bwabo mwe mubayeho mudamaraye, amaherezo bazabarya,ntibazatangirwa n’ibipangu mwifungiranamo mu ngo zanyu.

  • Bambwirire bro???????????????? ngo barashaka ubuhanuzi bubeshya bwiza nka bwa bundi bariya bayobozi ba adepr bahanuriraga abakristo babo babaka ama miliyari ngo:”halleluia njyewe Uwiteka ndavuga nti mbubakiye hotel kdi nziashyura umwenda wa banki ariko nciye muri mwe nuko nimwumvire abayobozi b umugisha nabashyiriyeho mwitange halleluia mvanye amatiku muri adepr, abayobozi ba fake nka samuel narabirukanye…???????????????? ” n ibindi nk ibyo ariko nyamwanga kumva ntiyanze kugira….. erega iyo uvuye Nyamirambo ugaca CHK iyo ukomeje udasubiye inyuma byanze bikunze uhinguka mu Mujyi, sasa n umuntu yaguhanurira areba inzira uri kunyura da, same way, same destination, reka wamugani Perezida azatuyobore kugeza yisaziye nk abandi bose bagiye batuyobora????????

  • Nibakomeza afande yavuzeko azabashikuza akaboko.Amagambo avugwa n’abayobozi bacu aranshoboera.Ariko bishobora guterwa no kutamenya ikinyarwanda neza bitewe namateka yihariye banyuzemo.

  • Ibyo mutazi mujye mwicecekera, naho ibyo muzi n’ibyo mubona mujye mubivuga mwemye, nta mususu, cyane cyane igihe bishobora kugusha igihugu mu manga.

    Abatinya ubuhanuzi ni abashaka kumva ibyiza gusa buri gihe, n’iyo baba babona ijuru rigiye kubagwa hejuru ntabwo bashobora kwemera ubibabwira. Nituva mu byaha tukajya mu byiza ntabwo tuzigera dukangwa n’ubuhanuzi ubwo aribwo bwose.

  • ubuhanuzi my big black assssss

    • Yeremiya yarahanuraga,maze abadashaka kumva ubuhanuzi bwe kuko yavugaga akaga bazabona kubwo kutumvira bahitamo kumufunga,

  • ubuhanuzi buyobya abaturage ntago bukwiye kwihanganirwa kuko usanga ahanini bunatera ubwoba abaturage bugatuma niba hari ibyo umuntu yateganyaga gukora bizamuteza imbere abo biyita abahanuzi bagatuma atabikora kubera ibyo binyoma akenshi biba bimwereka ko bidashoboka. abanyamadini bakwiye kuduha amasomo aduhumuriza kandi adukangurira kwiteza imbere.

Comments are closed.

en_USEnglish