Digiqole ad

Gisenyi, umwe mu mijyi isurwa cyane uravugwaho Serivise mbi

 Gisenyi, umwe mu mijyi isurwa cyane uravugwaho Serivise mbi

Kuri uyu wa kabiri, Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) rwahuye n’abafite Amahoteli, abayobora Amahoteri, n’abayobora Kompanyi zitwara abantu mu modoka nto n’inini mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo kubakangurira kunoza Serivise baha ababagana.

Abanyamahoteli, abafite Kompanyi zitwara abagenzi n'abandi batanga Serivise mu Karere ka Rubavu bitabiriye iyi nama.
Abanyamahoteli, abafite Kompanyi zitwara abagenzi n’abandi batanga Serivise mu Karere ka Rubavu bitabiriye iyi nama.

Akarere ka Rubavu, n’umujyi wa Gisenyi by’umwihariko niwo mujyi wa kabiri mu Rwanda nyuma ya Kigali usurwa n’abantu benshi kubera ibyiza nyaburanga bikurura abakerarugendo ufite, ndetse no kubabuhana imbibe na DR Congo.

Kubera urujya n’uruza rw’abantu benshi, uyu mujyi ni umwe mu mijyi irimo Amahoteli, za Moteli, Lodges n’Amarestora menshi gusa bifite ibibazo by’abakozi badafite ubushobozi ugereranije n’ubukenewe, gutanga akazi bagendeye ku cyenewabo, ba nyiri Amahoteli babangamira abakozi mu gushyira mu bikorwa ibyafasha guteza imbere Serivise nziza, no kudaha agaciro ababagana kandi nabo ubwabo bavuga ko babizi neza ko aribo bababeshejeho.

Ba nyiri Amahoteli batemera ko batanga Serivise mbi, nubwo banengwa nabo bafite ibibazo binyuranye bagaragaza birimo n’inguzanyo z’Amabanki zituma bashyira igitutu ku bakozi bigatuma hangirika byinshi.

Mukabaziga Concessa nyiri Hotel DIAN FOCE NYIRAMACIBIRI we ati “Ni amafaranga yabuze bigatuma abagana Amahoteri bagabanuka nubwo ubusanzwe hagati y’ukwezi kwa mbere n’uwa kane (Mutarama – Mata) abagana amahoteli baba ari bakeya, mbese aya mezi ntibiba byoroshye.

Ntihinyuzwa Reagan umukozi w’imwe muri Kompanyi zitwara abagenzi we yavuze ko igihe kigeze ngo abatunzwe no gutanga Serivise bumve ko gutanga Serivise nziza ari ibyabo.

Ati “Njyewe mbona umuntu uko yita k urugo rwe ari nako yakamenye Serivise zitangwa aho akorera uko zimeze, ikindi hakorwe igenzura rihoraho.”

Justus KAGWAGYE, Umuyobozi muri RGB ushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage wari uhagaririye umuyobozi wa RGB yashishikarije abatanga Serivise kwikosora kuko ubu Serivise ari urwego rufatiye runini ubukungu bw’u Rwanda, dore ko bufite hafi 50% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP).

Justus KAGWAGYE, ushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage muri RGB muri iyi nama.
Justus KAGWAGYE, ushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage muri RGB muri iyi nama.

Naho, AKINGENEYE Christine wari uhagarariye Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro “RURA” we yagarutse ku batwara ‘Taxi voiture’ bicisha abagenzi kure kugira ngo inyemezabwishyu (facture) itangwa n’akamashini ibare menshi.

Ati “Hari ikosa rikorwa n’abatwara Taxi voiture wabona umuntu ari umunyamahanga ukamunyuza kure akishyura menshi yagaruka undi akamunyuza hafi kandi imodoka ari zimwe, ubwo ni ubujura kandi ni ugusebya umwuga wanyu.”

RGB yatangije ubukangurambaga yise ‘Nk’uwikorera’ tariki 30 Werurwe 2017, bugomba kumara ibyumweru 12, bukaba umwanya wo kugenzura imitangire ya Serivise mu nzego za Leta n’iz’abikorera, no kureba uburyo gahunda zimwe na zimwe zifitiye abaturage akamaro zishyirwa mu bikorwa.

Akingeneye Christine, umukozi muri RURA
Akingeneye Christine, umukozi muri RURA

KAGAME KABERUKA Alain
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Umunsi ubuyobozi bwa’Akarere ubwabo bazamenya ko bafite amahirwe adasanzwe kuba hari abantu benshi baba bifuze kukagenderera nk’abakerarugendo (abanyakigali cyanecyane, abanyamahanga bari mu Rwanda, abanya Goma) nibwo izo services zizatera imbere.
    Njye n’ubu sinjya niyumvisha ukuntu akarere katarashyira ingufu mu kuzana abashoramari bakora services na attractions z’ubukerarugendo byunganira Ikivu! Ahubwo murahagera nyuma y’amasaha make hakaba boring kdi mwari mwaje muhakunze! Ugasanga na services ziri basic nka Banks n’ibindi ntibyakoze ngo ni weekend! kugora abantu ukagera n’aho ubananiza mu kubikuza ama frw ngo bayagusigire kweli?! Muracyari mbali kabisa!

Comments are closed.

en_USEnglish