Digiqole ad

Ubufatanye mu burezi hagati y’u Rwanda n’u Buhinde buzongerwa binyuze muri Kaminuza Mahatma Ghandi

 Ubufatanye mu burezi hagati y’u Rwanda n’u Buhinde buzongerwa binyuze muri Kaminuza Mahatma Ghandi

Minisitiri Murekezi hamwe na bamwe mu Bahinde

Mu nama mpuzamahanga yahuje ibihugu by’Afurika n’igihugu cy’u Buhinde, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi yaganiriye n’abayobozi ba kiriya gihugu ku bufatanye mu iterambere hagati y’ibihugu, ubu bufatanye bukaba bwitwa Indo-Rwanda cooperation. Bibanze ku cyakorwa ngo ubufatanye mu burezi hagati y’ibihugu byombi burusheho gushyirwamo ingufu.

Minisitiri Murekezi hamwe na bamwe mu Bahinde
Minisitiri Murekezi hamwe na bamwe mu Bahinde

Muri uru rwego u Buhinde bwamaze gutangiza gahunda yo kuzamura uburezi mu Rwanda binyuze kuri Kaminuza yitwa Mahatma Ghandhi imaze igihe ikorera mu Rwanda ariko ishaka kwagura ibikorwa byayo cyane cyane mu burezi muri Siporo.

Mu kiganiro cyihariye umuyobozi wa Mahatha Ghandhi University yagiranye n’abari bahagarariye u Rwanda muri ya nama yahuje Africa n’u Buhinde yavuze ko intego y’iyi Kaminuza ari ugufasha u Rwanda mu gutere imbere mu ikoranabuhanga n’itumanaho mu bikorwa remezo ndetse no muri Siporo.

Narendra Modi yavuze ko igihugu cye n’Umugabane w’Afurika hari ikiraro kibahuza aricyo ubufatanye bufatika mu burezi. Ngo hari abanyeshuri basaga 25,000 bakomoka muri Afurika biga mu Buhinde.

U Rwanda narwo rwatangiye kubona umusaruro ukomoka kuri ubwo bufatanye binyuze muri Kaminuza Mahatma Ghandi.

Ubu ngo iyi Kaminuza yujuje inyubako nshya izaguriramo imirimo yabo iherereye i Kabuga mu Karere ka Gasabo.

Muri siporo zizajya zigishwa muri iriya Kaminuza ngo harimo umupira w’amaguru, imikino y’intoki n’amaboko(Basketball na Volleyball) n’indi mikino.

Dr. Rajan Chopra umuyobozi wa Kaminuza ya MGU akaba ari nawe wayishinze yavuze ko nta mpungenge zihari ku kijyanye no gutanga amasomo.

Ibi abishingira ku ngingo y’uko ngo biteguye bihagije bakaba bafite ibikoresho byose bijyanye n’igihe kandi bishobora gufasha abanyeshuri kubona ubumenyi bufite ireme kandi bujyanye n’igihe.

Hejuru y’ibi kandi ngo bafite abarimu basobanukiwe ibyo bigisha kandi bafite uburambe.

Nkuko bitangazwa n’umuyobozi ushinzwe ireme ry’uburezi muri Kaminuza ya Mahatma Ghandhi, Nyabyenda Radjab ngo iyi kaminuza ije gukemura ikibazo cy’abantu bajyaga guhaha ubumenyi buhendutse kandi bufite ireme mu gihugu cy’u Buhinde.

Kuri we ngo byatumaga bahendwa kubera urugendo.

.Ati: “Kaminuza Mahatma Ghandi ije gufasha abajyaga guhaha uburezi mu Buhinde bagahendwa n’urugendo ndetse no kuba kure y’iwabo bikababera imbogamizi. Kwigira mu Rwanda bizatuma amafaranga bakoreshaga mu Buhinde aguma mu Rwanda.”

Yemeza ko bamwe mu banyeshuri b’abahanga bazajya babafasha kwihugura muri za Kaminuza runaka zo hanze kugira ngo batyaze ubumenyi, ibyo bita mu Cyongereza ‘Internship.’

MGU Kabuga campus
Inyubako nshya za Kaminuza ya Mahatma Ghandi
Mahatma ghandhi university toll
Inzu z’ibitabo
12231317_451985614990130_759669735_n
Ibibuga abanyeshuri bazajya bigiraho Sport

Callixte NDUWAYO

UM– USEKE.RW

27 Comments

  • is this university officially recognized by HEC? since it has been stopped to operate as on campus. has it been legally authorized ? if yes, when? this is a distance learning center , not a university in Rwanda. i thing am not wrong, if am wrong please attache your legal authorization documents from HEC, other wise dont continue cheating our PPL. have you even refunded those whose faculties was found not approved by HEC and went to other universities?

    • ibibyose nanjye narabyibajije as a students from there ariko nabonye bari gukemura ibyo HEC yabasabye.bidatinze tuziga

      • let’s wait

    • Noo need to confused, guys some PPL are demotivate the student please keep hope. sawa.

      • good luck!!!!!!!!!!!

    • If you are doubting on official recognition of this university, plz try to visit HEC website and see what is there right?
      1. You will find there that it is official recognized by hec as a university in Rwanda but with online teaching mode.
      2. Then the process of being Accredited as a university with face to face teaching mode (on campus) in Rwanda, is at the lat stage because we have done our Job and submitted every thing required by High Education Council and they promise us to reply us soon.

      • uzajugunya amaf hariya uwo si uwanjye, muzabaze abari bahari ukuntu baririra mumyotsi

    • ibyo bibazo n,impungenge byose ubishira iyo wigereye kuri campus mu kiyovu ugasobanuriwa aho bigeze

    • My friend Juru I understand your concern.I am a student there and I follow daily all information. I f these students went, it is because of their impatience, but also it is their freedom to go to other universities because they may have other reasons. For us we are still waiting because this University has completed what it was asked by HEC before it was shortly suspended. I think the University Management team has a plan of recuperating the time lost by students.

  • Mureke kuvuga MGU kuko twe twahigaga agahinda n umujinya birenda kutwica.those guys seems there are not serious

    • nanjye I was there last week nabonye biri munzira yo gukemuka tukongera tukiga

    • Murakoze cyane kuriyo nkuru, Ubu turategereje igisubizo cyiza giturutse kuri HEC

    • Oya na we nugakabye. wasobanura ute ukuntu umushoramari ava mu Buhinde agashobora kugira campus ebyiri( Kiyovu campus iyi ni maison en etage , ndetse akagura ikigo kinini nka Kabuga Hill side) warangiza ukavuga ngo he is not serous. Ubwo se wowe umaze gushora mo angahe? Bo ko nibwira ko na Milliard icumi bamaze kuzishora( am not sure). Buriya ejo baguhamagaye ngo uze wige, bakagupangira amasomo yihuse( accelerated courses), wasanga urangirije igihe wari kurangiriza ndetse ugasanga utanze ba bandi batashoboye kwihangana. Njye mfitiye Ikizere HEC, kuko iyo iba idashaka MGU yari kuyifunga burundu nk’uko yafunze burundi MOUNT KENYA UNIVERSITY RUSIZI CAMPUS, bityo rero ihanagane ibyiza biri imbere. Ndizera ko tuzatangira vuba tukanabiganiraho byimbitse.

  • hahaha
    uyu munyamakuru bamuhaye angahe?
    Irishuli niritekamutwe! ntibari serious! ntihagire ugendera kuribi uyu umunyamakuru avuze! dore nubu barabeshye! ngo bujuje inyubako shya zazo! aya mashuli ya secondaire utweretse munkuru ntutayazi hischool yikabuga iyigiramo! ubu urabona ayamashuli ari kurwego abana babanyarwanda biga kaminuza bakwiye kwigiramo! ibi nugukabya! mwiteka imitwe niba mwananiwe nimusubireyo! cg mubanze mwitegure neza! ikindi school fees musaba nazo mubishyiramo ubutekamutwe! ndetse no kwiyadikisha! $100 nimenshi mukwiyandikisha! $3200 fees nayo nimenshi kandi muatagira nagahunda ihamye! ahubwo abashinzwe uburenzi bakwiye kubakurikirana byimbitse!

    • Ushobora kuba udakurikira aho ibintu bigeze cyangwa ufite izindi nyungu mu gusereza wowe wiyita tigo. kuko IRIYA SECONDAIRE YARAGUZWE CYERA UBU NI PROPERTY YA MGU. N’UBONA BAHAGARUTSE UZANGAYE, niba uhaheruka uzarebe ko hatamaze kujyezwa ibyangombwa bya kaminuza byose. kdi ababishinzwe muri Leta y’urwanda barabisuzumye barabizi neza igisigaye n’ugutanga uruhushya rwo kurifungura k’umungaragaro.

      Naho ibyo kugaya byo nugaya ujye utanga impamvu wagaye kuko n’abahigiraga ni abanyarwnda. kdi niba utari unabizi ntago iyo kaminuza ishobora kwigisha batayisuzumye ngo barebe ko ibyibanze bisabwa ibifite. kandi ibyibanze si amazu agerekeranye kuko siyo bumenyi, ahubwo icy’ingenzi n’icyo ukura hahandi wigiye.
      Ihangane gato utegereze bafungure hanyuma uzaze n’ubura ibyo wifuzaga uzabone kuvuga ibyo.

      ngayo amakuru nguhaye nk’umuntu ubizi wakurikiranye neza .

    • ntabwo ikiri secondary nkuko wowe uri kubivuga yabaye ishuri rya MGU Kabuga Campus kd njye narahigereye nabonye bari kuhavugurura

    • MGUR is to provide inimitable standards of learning, to create and disseminate excellence in knowledge and to enable its students to take best advantages of their educational opportunities.

  • NTUMVA BITOROSHYE IBYA MGU! KUKI HEC IREBERA IBIBINTU? YIRIYA SECONDARY YABAYE KAMINUZA RYARI? NZAREBA MUKWA MBERE AHO ABIGA SECONDARY BAZIGIRA!

    • Abanyeshuri ba secondary bazimuka. Kaminuza niyo izasigara ihakoresha

    • Nanjye ntegereje mu kwa mbere kd nziko tuziga nta kabuza kko MGU Staff bari gukora cyane kd na HEC irabizi ko tutari kwiga kd niyo yabikoze kugira ngo ibibazo birimo bikemuke

  • ubufatanye mu burezi bugomba gukomeza kwaguka, ibi bihugu ubufatanye bwacu nabo ni ingenzi

  • tekereza ukuntu bafata ifoto ya Hon Mister yagiye iwabo mubutumwa bw akazi barangiza bakayizana kwamamaza ubutekamutwe bwabo!!!!!!!!!!

    uyu munyamakuru se bamuhaye iki koko. tekereza abantu bahamagara abana b imfubyi ngo baze bigire ubuntu bahagera bamaze kwicara muwishuri bakabishyuza ndetse bakabishyuza n amafaranga y ibizami!!!!!!!!!!!! umuseke rwose muvaneho iyi nkuru. ikindi mujye mubanza mubaze neza amakuru kuko iyi kaminuza irafunze

    • ntabwo ifunze urabeshya

    • kuko iyo iba ifunze ntabwo abanyeshuri biga online baba bari kwiga ubu ahubwo woe utabizi menya ko hahagaze on campus kd nayo bayisabaga amashuri ahagije n,ibikoresho by,ama labs kd ubu byose birahari i kabuga. twabwiwe ko hategerejwe igisubizo cya HEC gusa

  • kd HEC nayo suko yabyirengagije ko twatanze ayacu tukaba tutari kwiga ahubwo nuko ishaka gushyira ibintu ku mu rongo. keep patient

  • Good going MGU

  • This journalist is wright. You guys, in this modern world things are very clear.Why don’t you update yourselves rather than spreading rumors? For Mahatma Gandhi University every thing is clear and I am in better conditions of accessing information since I study there through their face to face program and I am interested in resuming my courses. As far as I know, HEC has not closed the University, it was simply requested it to solve some deficiences( enough classrooms, library, computer labs,toilets, conducive studying environment, etc).

    The MGU has so far solved the above deficiencies by buying a campus at Kabuga( former Kabuga Hill side) . I visited the campus and asked officals that I met there and tod me “The campus is now transformed, well equipped in terms of all teaching and learning materials as requested by HEC. It is up to HEC to authorise us and I hope they will do it soo,n”.

Comments are closed.

en_USEnglish