Digiqole ad

Mu Rwanda hanyobwa 2% gusa by’umusaruro wa kawa

 Mu Rwanda hanyobwa 2% gusa by’umusaruro wa kawa

Abahuguwe barimo bashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe.

Kuri uyu wa gatandatu, mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga “NAEB” mu mahanga hasojwe amahugurwa yahabwaga abategura ikawa mu mahoteli n’ahandi hacururizwa ikawa ikawa mu Rwanda, mu rwego rwo kongera ikigero cy’ikawa inyobwa mu Rwanda ikava kuri 2%.

Abahuguwe barimo bashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe.
Abahuguwe barimo bashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe.

Aya mahugurwa ngarukamwaka yahawe abantu 25 yatanzwe ku bufatanye n’ikigo cy’Abayapani cy’ubutwererane mpuzamahanga (JICA), NAEB, ndetse n’ihuriro ry’abahinzi ba kawa mu Rwanda.

Nubwo u Rwanda ari kimwe mu bihugu byeza ikawa nziza ku Isi, usanga Abanyarwanda bayinywa ari mbarwa.

Muri iyi minsi ariko, usanga inzu, amaresitora n’amahoteli bicuruza ikawa biragenda byiyongera kubera imbaraga igihugu gishyirimo, nk’uko Eric Ruganintwari, umuyobozi ushinzwe gukurikirana ubwiza bw’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri NAEB abivuga.

Eric Ruganintwari avuga ko u Rwanda rwohereza hanze 98% by’ikawa rweza yose, ngo Abanyarwanda banywa 2% gusa, nk’uko NAEB ibitangaza.

Ati “U Rwanda ni igihugu gihinga ikawa, ariko kitamenyereye kuyinywa. 2% gusa by’ikawa tweza niyo inywebwa mu Rwanda.”

Jose Kawasaki, impuguke mubya kawa mu kigo JICA avuga ko guhugura abantu ku gutegura ikawa neza inywebwa mu Rwanda bizafasha mu kongera umubare w’abanywa ikawa mu Rwanda.

Aya mahugurwa kandi ngo azateza imbere ishoramari rishingiye kuri kawa kuko uretse n’Abanyarwanda, ngo hari n’abanyamahanga baza mu Rwanda basanzwe bakunda ikawa y’u Rwanda ku buryo batazajya bayibura mu gihe bageze mu Rwanda.

Abahuguwe nabo bavuga ko bagiye kuvugurura uburyo bateguragamo ikawa baha abakiriya babo, ngo bakaba bizera ko abakiriya baziyongera kuko bazaba bahaye abakiriya ikawa iteguye neza.

Ruganintwari Eric, umuyobozi muri NEAB n'abafatanyabikorwa bamaze gusogongera ku ikawa zari zimaze gutegurwa n'abahuguwe bagira ngo batange amanota.
Ruganintwari Eric, umuyobozi muri NEAB n’abafatanyabikorwa bamaze gusogongera ku ikawa zari zimaze gutegurwa n’abahuguwe bagira ngo batange amanota.
Jose Kawashima, impuguke mu bya kawa mu kigo JICA asogongera kawa iteguye neza yari imaze gukorwa n'abahuguwe.
Jose Kawashima, impuguke mu bya kawa mu kigo JICA asogongera kawa iteguye neza yari imaze gukorwa n’abahuguwe.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Byaba byiza munatubwiye igiciro kiyo kawa noneho mukabaza umuhinzi numworozi aribo 95% niba ayo mafaranga bayabona.

  • Kuba 98% bya kawa yera mu gihugu ari byo byoherezwa mu mahanga ntibivuze ko ibisigaye bihwanye na 2% binyobwa n’abanyarwanda.Kuki mutavuga ko hari za toni zisigara mu baturage zitagurishwa? Muzajye iburasirazuba muzazihasanga. Bias in calculations!

Comments are closed.

en_USEnglish