Digiqole ad

RWAMREC yahuguye abagabo ibihumbi 37 ku guca burundu ihohoterwa mungo

 RWAMREC yahuguye abagabo ibihumbi 37 ku guca burundu ihohoterwa mungo

Munyamariza Edouard, umuyobozi wa RWAMREC.

Mu kwizihiza imyaka itatu (3) umushinga Bandebereho w’ikigo “RWAMREC” umaze ubayeho ngo umaze guhugura abagabo bagera ku bihumbi 37 nabo bagomba guhugura bagenzi babo hirya no hino mu gihugu ku bijyanye no guca burundu ihohoterwa rikorwa na bagabo mungo.

Munyamariza Edouard, umuyobozi wa RWAMREC.
Munyamariza Edouard, umuyobozi wa RWAMREC.

 

Ubushakashatsi bw’ikigo “RWAMREC (Rwanda Men’s Resource Center)” bugaragaje ko akenshi abagabo aribo bakora ihohoterwa ribera mungo.

Mu mushinga wayo ugamije guhangana n’icyo kibazo, RWAMREC ihugura abagabo bafite kuva ku myaka 30 kugera kuri 45, bakabigisha ibijyanye no guteza imbere uburinganire, ndetse no gukemura amakimbirane yo mungo.

Munyamariza Edouard, umuyobozi wa RWAMREC avuga ko bamaze guhugura bagabo bagera ku bihumbi 37.

Ati “Aba nibo bagera ku bandi bagabo bakabigisha uburyo bakwitwara, kugira ngo babashishikarize kugira imyitwarire yo kudahorotera ndetse no kubahiriza ihame ry’uburinganire.”

Umwe mu bagabo bahuguwe, Nshimiyimana Evariste utuye mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko yari mu bagabo ba mbere bahohoteraga abagore babo, ariko ubu ngo yarahindutse, kandi ngo yiteguye no gufasha abandi bagabo kubireka.

Yagize ati “Abagabo bagenzi banjye basigaye bambwira ko nariye inzarati, gusa ikinshimisha ni uko abo bagabo aribo baza kundeba, nkabagira inama kuko umushinga wa Bandebereho waramfashije cyane.”

Nshimiyimana yongeraho ati “Nahoraga nkubita umugore wanjye buri munsi , ndetse nkanamuzaniraho indaya murugo, mu byukuri ntabwo nigeze muha agaciro. Nanywaga inzoga ngasinda, umugore wanjye ntabwo yigeze agira isura (mumaso) nzima kubera gukubitwa, ariko ubu n’umugeni mwiza, usa neza.”

RWAMREC ivuga ko kubera ubushobozi bucye itabashije gukorera mu gihugu hose, ahubwo yahisemo gukorera mu Turere tune (4) gusa, aritwo Karongi, Musanze, Nyaruguru na Rwamagana turi mu tugaragaramo ihoterwa ryinshi.

Indi mbogamizi bahuye nayo ngo ni uko iyo ukora ibikorwa bigamije guhindura imyumvire n’imyitwarire y’abantu, bisaba umwanya muremure n’ubushobozi buhoraho, kandi bakaba badafite ubushobozi bwo kugera ku bantu bose, kubera ubushobozi bucye.

Hirya no hino kandi ngo bahura n’ikibazo cy’imyumvire ishingiye ku muco, aho usanga bamwe barebera ku babyeyi babo n’abasekuru babo nabo bagashaka kubigana.

RWAMREC ivuga ko imitungo ari mu bintu bitera ihohotera ryo mungo, ikindi ngo ni uko abantu batamenya uburenganzira bwa muntu, ku buryo kubuhonyora ari ibintu byoroshye.

Nshimiyimana Everiste, umwe mu bagabo bahuguwe ubu ngo wahindutse.
Nshimiyimana Everiste, umwe mu bagabo bahuguwe ubu ngo wahindutse.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Rwose uyu mugabo ndamweye nabandi murebereho kabisa erega ibihugu byateye imbere niko nigenda murugo umugabo akora imirimo yose akita kumwana nkuko nyina abigenza mubushakashatsi bwakozwe umwana witaweho nase agakura abona ntantonganya uwo bamwana akurana ubwenjye bwishi kuko ntacyintu cyiba cyaramuhungabanyije mumutwe .uzikubona ababyeyi bawe barwana ukabura uwo ukiza nuwureka cg utanabishoboye bitewe nimyaka yawe .kubona rubanda bahurura ngoso akubise nyoko .bimwe mubituma abana badindira mumikurire mumashuri kubera igisebo cyabagenzi be bamuseka kubera indura zihora iwabo .nubukene bukiyongera kuko urugo ruhora munduru ntirujya ruzamuka na mba .bimwe bizana nipfu zahato nahato .ndangirize kuri akagakuru kandi nukuri pe jyewe iyo umugore wanjye mbonye yatetse nkareba imvune agira rwose tumaze kurya noza amasahane pe .rimwe narimwe nkamuruhura nkateka mbega iyo natetse ararya yishimye nkabona ninaho ariye byishi pe ngo niraryoshye .twarangiza umunezero tuba dufite murugo sinakubeshya pe ntacyo namuburana ubu niyemeje no kujya nkoropa inzu kuko arakora nanjye ndakora ntamurwayi urimo twahuye murukundo ntabwo twahujwe no kugirango abe umuboyi wanjye .kandi dutera imbere buri munsi pe

  • Ibi ntako bisa, RWAMREC ikomereze aho igere kuri benshi bakibwira ko kugira igitsina gabo(imboro , amabya no kumera ubwanwa) aribyo bibaha inshingano cg bibashoboza gukora imirimo yitirirwa abagabo!

  • @Innocent,uri umugabo igihugu cyacu gishaka!
    Ndagusaba kwegera ubuyobozi bw’aho utuye ukajya usobanurira indi miryango akamaro k’uburinganire n’ubwuzuzanye.
    Mu mugoroba w”ababyryi ntukabure kugirango utange umusanzu wawe!
    Imana igukomereze ubumuntu ufite kandi iguhe inzira zo kubutoza abandi.

Comments are closed.

en_USEnglish