Digiqole ad

Kirehe: Koperative COACMU mu bibazo nyuma yo guhomba Miliyoni 60

 Kirehe: Koperative COACMU mu bibazo nyuma yo guhomba Miliyoni 60

Ibiro bya Koperative COACMU bisigayemo usangamo umucungamutungo wenyine, indi miryango irafunze.

Abanyamuryango ba Koperative COACMU ikusanya umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori mu Murenge wa Musaza, Akarere ka Kirehe ntibishimiye uburyo Koperative yabo iyobowe nyuma yo guhomba ngo asaga Miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibiro bya Koperative COACMU bisigayemo usangamo umucungamutungo wenyine, indi miryango irafunze.
Ibiro bya Koperative COACMU bisigayemo usangamo umucungamutungo wenyine, indi miryango irafunze.

Abaturage bibumbiye muri Koperative “COACMU (COOPERATIVE DES AGRICULTEURS DE CEREALES DE MUSAZA)” basaga 700 bavuga ko bahombye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 60, bagashyira mu majwi abari abayobozi babo.

Iyi Koperative ikimara kugira kiriya gihombo, Banki bakorana ngo yahise iza ifatira umutungo wabo urimo imyaka n’imodoka; Abari abayobozi b’iyi Koperative ngo babonye ibyo bimaze kuba, bahise bakuramo akabo karenge baburirwa irengero kugeza magingo aya.

Abanyamuryango bahuye n’iki gihombo bavuga ko kugeza ubu batazi irengero ry’imitungo yabo.

Uwitwa Sibomana Isaac tuganira yagize ati “Twebwe icyo tuzi ni uko twashoraga, kandi imari dushoye ikunguka. Kutubwira rero ngo twarahombye nanubu njye sindabyumwa.”

Naho uwitwa Habaguhirwa Gaspard ati “Miliyoni twahombye ziragera muri 60, mbere impamvu tutahombaga ni uko iyo amafaranga yazaga bageragezaga kuyakwirakwiza mubanyamasite bakayakoresha, ariko kuva mu 2012 ntabwo twamenye ngo barigukora bate.”

Aba nyamuryango ba Koperative COACMU bari mumazi abira, kuko bagomba kwishyura ibyo abayobozi babo banyereje.
Aba nyamuryango ba Koperative COACMU bari mumazi abira, kuko bagomba kwishyura ibyo abayobozi babo banyereje.

Umuyobozi w’Umurenge wa Musaza, Rwabuhihi Pascal nawe aravuga ko igihombo cy’iriya Koperative cyatewe n’abayobozi babi, gusa ngo kuko batorotse ubuyobozi bukaba butazi aho baherereye ubu.

Rwabuhihi akavuga ko bagiye gushaka uburyo bagaruza nibura make mu mafaranga yanyerejwe.

Yagize ati “Batse inguzanyo muri Banki ya Miliyoni 200, baragenda barayigabagabanya,…mu gihe Banki yo ibara inyungu,…Birumvikana abayobozi babigizemo uruhare kuko bahise banatoroka. Uwari Perezida na Manager ntituzi iyo bari, gusa ubu turi kureba uburyo twakwishyuza kuko abenshi baduhaye igihe imyaka yeze.”

Ibibazo mu makoperative ntibihwema kugaragara hirya no hino mu Ntara y’Iburasirazuba, gusa abanyamuryango bikarangira babihombeyemo, abayobozi b’amakoperative nabo bakaburirwa irengero.

Aho Koperative yakirira umusaruro nta kintu kiharangwa.
Aho Koperative yakirira umusaruro nta kintu kiharangwa.
Mu buhunikiro bushya COACMU yari imaze kubaka, Banki yaraje ipakira imyaka yose yari ihunitsemo.
Mu buhunikiro bushya COACMU yari imaze kubaka, Banki yaraje ipakira imyaka yose yari ihunitsemo.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ibibyose ningaruka yinkunga badufungiye kubera M23, hanyuma bakajijisha ngo agaciro found kazazisimbura.Ntabwo nifuriza ibyago igihugu cyanjye ariko abayobozi nabo bajye bareba kure barebe ahazaza heza h’u rwanda rwejo.

    • Butore se mwana waa mama !! guhagarikirwa inkunga ubuhuza ute no kubura ku` ubunyangamugayo nibaduhagarikira inkunga twibe , twice , dusinde , turwane , turoge , dusambane etc ngo kubera ko baduhagarikiye inkunga , ibi rwose mwana wa mama ntaho bi=huriye ahubwo nibaduhagarikira inkunga tujye tuba inyangamugayo ducunge neza duke twacu twigire ETC , iyo wandika nkuko wabikoze uba ubaye Bariyanga kandi ushyigikiye ba RUSAHURIRAMUNDURU . Ikindi nifuza kukumenyasha ni uko inkunga ba rugigana bihutiye kuyifungura ubu ntikikiri ikibazo , gusa unongere wibuke ko tutifuza gutungwa n` inkunga mbi !!!!!!! INZIZA TURAZIKENEYE ARIKO IMBI NO ,

  • Iki ibazo kuki gikunda kugaruka kenshi koko? iyi gahunda yo kwibumbura mu ma koperative n’imwe muri gahunda za leta zimaze gutanga umusanzu mw’iterambere ry’u Rwanda ariko birababaje buri gihe guhora twumva iki kibazo. Ikosa ubu jyewe ndarishyira kuri MINICOM na RCA,nibagerageze kabisa bakemure iki kibazo bitari ibyo birandindiza abaturage.

Comments are closed.

en_USEnglish