Digiqole ad

MINISANTE iraburira Abagore kwitondera kujya mu bihugu birimo Zika

 MINISANTE iraburira Abagore kwitondera kujya mu bihugu birimo Zika

Ikarita yo mu kwezi kwa mbere igaragaza ibihugu byagaragayemo Zika mu bice bitandukanye mu bihe bitandukanye kuva yagaragara mu myaka irenga 50 ishize

Mu Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko yashyize imbaraga mu gucungira hafi indwara iterwa na virus yitwa Zika ndetse ko hamaze gushyirwaho itsinda ryo gukurikirana ko iyi ndwara yagaragara mu Rwanda. Mu nama iyi minisiteri itanga harimo kuburira abanayrwandakazi kuba bitondeye gukorera ingendo mu bihugu byagaragayemo iyi ndwara.

Ikarita yo mu kwezi kwa mbere igaragaza ibihugu byagaragayemo Zika mu bice bitandukanye mu bihe bitandukanye kuva yagaragara mu myaka irenga 50 ishize
Ikarita yo mu kwezi kwa mbere igaragaza ibihugu byagaragayemo Zika mu bice bitandukanye mu bihe bitandukanye kuva yagaragara mu myaka irenga 50 ishize

Mu ntangiro z’iki cyumweru Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku buzima OMS ryatangaje ko indwara iterwa n’agakoko kitwa Zika ikwiye gufatwa nk’ikintu gihangayikishije isi bityo ko ikwiye guhagurukirwa ikarwanywa.

Iyi ndwara ikwirakwizwa n’umubu witwa ‘Aedes mosquito’ yibasiye cyane abatuye mu bihugu byo mu magepfo y’umugabane wa Amerika nka Brazil aho habarwa abana ibihumbi bitatu bamaze kuvukana ibimenyetso by’iyi ndwara nko kugira ubwonko butuzuye no kuvukana imwitwe mito.

Iyi ndwara yagaragaye bwa mbere mu mwaka wa 1947 ntirabasha kubonerwa umuti cyangwa urukingo irangwa no guhinda umuriro  kugera kuri 38.5 C, kuribwa n’umutwe no gucika intege n’ibindi bimenyetso bigaragara ku ruhu.

Iyi ndwara yigaragaza bitinze kuko uwayanduye ashobora kugaragaza ibimenyesto nyuma y’icyumweru cyangwa nyuma yacyo.

Ministeri y’Ubuzima igaragaza bimwe mu byo umuntu akwiye kwitaho birimo kurara mu nzitiramibu, gukoresha imiti yirukana udusimba duto, kurarana imyenda miremire, kwambika umwana imyenda ihisha amaboko n’amaguru.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko mu gihe hari ugaragaje ikimenyetso cyose gikekwa ko ari icy’iyi ndwara akwiye kwihutira kugana no kubimenyesha ibitaro bimwegereye.

Iyi minisiteri kandi iburira Abagore kuba bitondeye gukora ingendo mu bihugu byagaragayemo iyi ndwara iterwa na virus ya Zika.

MINISANTE iherutse gutangiza ubukanguramabaga bwo kurwanya Malaria yongeye gukangurira Abaturwanda kwita ku isuku no gukuraho ibintu byose bishobora kuba indiri y’imibu ikwirakwiza iyi ndwara iterwa na virus ya Zika.

N’ubwo nta ngamba zihariye nk’izashyizweho ubwo icyorezo cya Ebola cyacaga ibintu, Minisiteri y’Ubuzima yizeza Abanyarwanda ko iri gucungira hafi iyi ndwara.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish