Amajyepfo – Ikigo nderabuzima cya Gikonko kimaze imyaka 10 kivura ubu burwayi bwibasira abana bwo kuzana amazi menshi mu mutwe, ku bitaro bya Kibagabaga, CHUK, King Faisal niho bashobora kuyivura, ariko byananirana bakakohereza i Gikonko mu karere Gisagara. Cynthia Kayitesi umwana we niho yakiriye nyuma yo kuzenguruka ibindi bitaro byinshi mu Rwanda, ashima cyane serivisi […]Irambuye
*ILPD yafunguye imiryango muri 2008, abamaze kuyivomamo ubumenyi basaga 600, ubu barakora mu ‘Ubushinjacyaha’, mu ‘Ubucamanza’, abandi ni Abavoka, *Ireme ry’amategeko atangirwa muri ILPD ryatumye abanyamahanga bayoboka ku bwinshi, ubu ni bo benshi, *U Buholandi nk’umuterankunga w’imena… Ambasaderi w’iki gihugu yatunguwe n’ibimaze kugerwaho n’iri shuri, Mu ruzinduko yagiriye mu ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko […]Irambuye
*Ngo nta cyuho kiri mu kwigisha Abanyarwanda amategeko. Buri wese agira inyota yo kumenya itegeko rimureba, *Kwigisha amategeko ngo ni ibintu bigari. Badege avuga ko icya mbere ari ukwigisha amahame y’Ubutabera, *ACP Badege avuga ko inzego z’Ubutabera zasize abaturage ku ireme ry’Ubutabera, *Min. Busingye we ngo buri muntu agirira inyota itegeko runaka bitewe n’ikibazo afite […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe cyatangaje kuri uyu wa kane ko ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere rikubiye mu kiswe El Ninho ziri mu byateje amage menshi, impfu z’abantu, inkangu, gusenya amazu ndetse bigera no ku kwiyongera kw’indwara harimo na Malaria. Hari mu kiganiro cyavugaga ku nama mpuzamahanga izatanga iteganyagihe ry’amezi atatu ari imbere uhereye mu kwezi gutaha, inama izabera […]Irambuye
*Abacungagereza ngo ntibakwiye kwizerana mu gihe barinze abafunze *Abafunze bitwara neza muri gereza bakoze 2/3 by’igihano bazajya barekurwa *Gereza 13 ziri mu Rwanda zifunze abantu ibihumbi 53 Ubwo yasuraga gereza ya Rubavu mu cyumweru gishize Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fadhil Harerimana agaruka ku bibazo by’abagororwa batoroka yavuze ko imibare y’abacungagereza ari micye ugereranyije […]Irambuye
Ibi ni ibyemezwa n’abaganga bo ku bitaro bya Caraes-Butare bavuga ko imibare y’abanyarwanda baza kwa muganga kwivuza indwara zo mu mutwe yazamutse cyane muri iyi myaka, ibi ngo bigaragaza ko imyumvire yahindutse, ibyo gufungirana, guheza no gusengera abarwayi bo mu mutwe ngo bigenda bicika mu miryango. Gonzague Kayitare umuyobozi w’Ibitaro bya Caraes-Butare avuga ko bishimishije […]Irambuye
Buri taliki ya 21, Gashyantare ibihugu byose biri mu muryango w’abibumbye byizihiza umunsi wahariwe kwibuka akamaro k’indimi kavukire mu mibereho y’abanyagihugu, haba mu burezi, ubukungu no mu zindi nzego zifitiye ibihugu akamaro. Uyu munsi mpuzamahanga washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo ibihugu birusheho gushyira ingufu mu kwigisha urubyiruko rwabyo rubashe kumenya uko indimi zarwo zubatse, uko […]Irambuye
Espoir Mugenzi w’imyaka 32 n’umukobwa mugenzi we witwa Flora bafungiye kuri station ya Police i Rubengera bazira gusaba urubyiruko mu tugali dutandukanye amafaranga ibihumbi bitanu barubwira ko ari amafaranga ya Minerval yo kubigisha imyuga bakayimenya. Police ubu ibakurikiranye ku cyaha cy’ubwambuzi bushukana. Aba bombi ngo bageze i Karongi mu ntangiriro z’iki cyumweru bavuga ko bahagarariye […]Irambuye
Abaturage bo mu kagali ka Cyasemakamba mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma baturiye ahubakwa agakiriro k’Akarere, bahangayikishijwe n’imyaka yabo yangijwe n’itaka ryavuye ahubakwa aka gakiriro. Imitungo yangiritse y’abaturage irimo imyaka mu mirima, imirima ubwayo n’inzu ziri hafi y’ahari kubakwa agakiriro k’akarere ka Ngoma. Ni mu kagari ka Cyasemakamba hepfo gato ya Stade Cyasemakamba. […]Irambuye
Umuyobozi w’umudugudu wa Gitwa mu kagari ka Mataba mu murenge wa Rubengera, avuga ko we n’abandi babiri batowe tariki 8 Gashyantare 2016 ngo bayobore imidugudu, ubu bahozwa ku gitutu n’abayobozi b’Umuryango FPR Inkotanyi mu kagari no ku murenge babasaba kwegura, bamwe ngo bareguye. Uyu muturage avuga ko tariki ya 8 Gashyantare, yitabiriye amatora nk’abandi baturage, […]Irambuye