Digiqole ad

Ambasaderi w’u Buholandi yishimiye icyerekezo cya ILPD n’uruhare rwayo mu by’amategeko

 Ambasaderi w’u Buholandi yishimiye icyerekezo cya ILPD n’uruhare rwayo mu by’amategeko

Umuyobozi wa ILPD Havugiyaremye Aimable asobanurira Amb Maria De Man imikorere y’ikigo

*ILPD yafunguye imiryango muri 2008, abamaze kuyivomamo ubumenyi basaga 600, ubu barakora mu ‘Ubushinjacyaha’, mu ‘Ubucamanza’, abandi ni Abavoka,

*Ireme ry’amategeko atangirwa muri ILPD ryatumye abanyamahanga bayoboka ku bwinshi, ubu ni bo benshi,

*U Buholandi nk’umuterankunga w’imena… Ambasaderi w’iki gihugu yatunguwe n’ibimaze kugerwaho n’iri shuri,

Mu ruzinduko yagiriye mu ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD); kuri uyu wa 17 Gashyantare, Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Frederique Maria De Man yavuze ko yishimiye icyerekezo iri shuri rifite n’ibyo rimaze kugeraho mu kwigisha no guteza imbere amategeko mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi wa ILPD Havugiyaremye Aimable asobanurira Amb Maria De Man imikorere y'ikigo
Umuyobozi wa ILPD Havugiyaremye Aimable asobanurira Amb Maria De Man imikorere y’ikigo

Mu ruzinduko yagiriye ku cyicaro cy’iri shuri mu karere ka Nyanza, Ambasaderi Frederique Maria De Man yabanje gutambagizwa muri iki kigo nyuma aza kwerekwa ishusho y’imikorere y’iri shuri ryafunguye imiryango muri 2008.

Aimable Havugiyaremye uyobora iri shuri yagaragaje imikorere yaryo kuva ryatangira guhugura no kwigisha abanyamategeko, aho yavuze ko abamaze kurivomamo ubumenyi ubu ari Abanyamategeko bakomeye mu gihugu ndetse ko bamwe bafite imyanya ihanitse mu buyobozi bw’inzego zo hejuru mu butabera.

Umuyobozi w’iri shuri yanagaragaje intego z’iri shuri zirimo gukomeza kwagura ibikorwa byaryo dore ko kugeza ubu rimaze gufungura amashami mu Mujyi wa Kigali no mu karere ka Musanze, hose hatangirwa amahugurwa n’inyigisho ku barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko.

Nyuma yo kugaragarizwa ishusho y’imikorere y’iri shuri n’ibyifuzwa kugerwaho, Amb Frederique, yagize ati “nishimiye cyane icyerekezo cyagutse n’uruhare mu guhuza inzego mpuzamahanga n’izo mu Rwanda mu kugira ngo urwego rw’amategeko rukomeze kwiyubaka.”

Frederique wari umaze gusobanurirwa byinshi bimaze kugerwaho mu rwego rw’Ubutabera nyuma y’aho iri shuri rifunguriye imiryango, yavuze ko uruhare rw’iri shuri ari urwo gushimirwa.

Ati “…na none kandi nishimiye uburyo mukomeje gukoresha kugira ngo igihugu kigire urwego rw’amategeko rukomeye mu nzego zitandukanye nko mu Bushinjacyaha, ubucamanza, urwego rwunganira abandi mu mategeko n’abandi banyamategeko bahavoma ubumenyi, …ni ibintu byiza.”

Mu mpera z’umwaka ushize, Umucamanza w’Urukiko Rukuru rwo mu Buholandi yafashe icyemezo cyo kutohereza Abanyarwanda babiri (Jean Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba) bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.

Uyu mucamanza yavugaga ko aba bagabo bombi baramutse boherejwe mu Rwanda batapfa kubona ababunganira bafite ireme mu by’amategeko, gusa akavuga ko Leta y’u Buholandi yifuza ko bakoherezwa gukurikiranirwa mu Rwanda.

Umuyobozi wa ILPD yamugaragarije ko u Rwanda rufite abanyamategeko bashoboye kunganira abo bantu, ko kandi hari n’imanza zaciwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzanaia (ICTR) zazanywe mu Rwanda, ibyo bikagaragaza ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo gukurikirana abakekwaho ibyaha boherejwe mu Rwanda ngo bakurikiranwe.

Amb. Frederique yaboneyeho kubwira Abanyamategeko bafite imirimo muri ILPD ko igihugu ahagarariye kizakomeza gutera inkunga u Rwanda mu butabera.

Nubwo atagaragaje abo ari bo, Amb. Frederique yavuze ko igihugu ahagarariye gicumbikiye abantu babiri bashakishwa n’inzego z’ubutabera zo mu Rwanda kandi ko inzego zibishinzwe ziri kwiga kuri iki kibazo, yishimira uburyo ILPD ikomeje gushyira imbaraga mu kongerera ubumenyi abanyamategeko b’u Rwanda.

Abiga igihe cyose (full time) mu ishami rya Nyanza (ku cyicaro gikuru cy’iri shuri), abanyamahanga bakubye inshuro eshatu Abanyarwanda, dore ko ari 21 mu gihe abanyamahanga ari 69 biganjemo abaturutse muri Uganda.

Umuyobozi wungirije w’agateganyo mu ishuri rya ILPD, Ndizeye Emmanuel yavuze ko mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda hakunze gutangirwa amasomo ya ‘Common Law’ akoreshwa mu bihugu bikoresha Icyongereza, bityo bigatuma baza kwiyungura ubumenyi no muri ‘Civil Law’ yo akaba ari amategeko akoreshwa mu bihugu bikoresha Igifaransa, ILPD ifite umwihariko wo gutanga ubumenyi muri byombi.

Umuyobozi wa ILPD, Aimable Havugiyaremye yashimiye inkunga u Buholandi bukomeje gutera u Rwanda mu butabera, by’umwihariko uruhare iki gihugu gikomeje kugira mu gutanga inyigisho zifite ireme muri ILPD.

Ubanza ni Vasco Rodriguez, Havugiyaremye Aimable uyobora ILPD na Amb w'U Buholande mu Rwanda
Ubanza ni Vasco Rodriguez, Havugiyaremye Aimable uyobora ILPD na Amb w’U Buholande mu Rwanda
Ambasaderi w'Ubuholande n'Umuyobozi wa ILPD bagenda baganira
Ambasaderi w’Ubuholande n’Umuyobozi wa ILPD bagenda baganira
Aho basuraga salle irimo mudasobwa zikoreshwa n'abanyeshuri
Aho basuraga salle irimo mudasobwa zikoreshwa n’abanyeshuri
Basuraga mu byumba bakareba aho abanyeshuri barara
Basuraga mu byumba bakareba aho abanyeshuri barara
Ambaderi w'U Buholande yasuye abanyeshuri barimo biga areba uko bigishwa
Ambaderi w’U Buholande yasuye abanyeshuri barimo biga areba uko bigishwa
Abenshi mu banyeshuri ubu ni abanyamahanga bavuye muri Uganda
Abenshi mu banyeshuri ubu ni abanyamahanga bavuye muri Uganda
Batambagiye ikigo cyose bagasura ibikorwa bihari U Buholande buteramo inkunga
Batambagiye ikigo cyose bagasura ibikorwa bihari U Buholande buteramo inkunga
Bamweretse kuri mudasobwa gahunda zose za ILPD bakamusobanurira
Bamweretse kuri mudasobwa gahunda zose za ILPD bakamusobanurira
Ambasaderi yagiranye n'inama n'abayobozi n'abakozi ba ILPD
Ambasaderi yagiranye n’inama n’abayobozi n’abakozi ba ILPD
Umuyobozi wungirije w'agateganyo wa ILPD,  Ndizeye Emmanuel
Umuyobozi wungirije w’agateganyo wa ILPD, Ndizeye Emmanuel
Inyubako nini yo mu kigo cya ILPD
Inyubako nini yo mu kigo cya ILPD
Ifoto y'urwibutso ku bayobozi n'abakozi ba ILPD na Ambasaderi w'U Buholande
Ifoto y’urwibutso ku bayobozi n’abakozi ba ILPD na Ambasaderi w’U Buholande

Amafoto/NIYONKURU/UM– USEKE

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Byiza cyane kubona aba basore ari organised! Ubundi ikica ibintu ni politike mbi y’u Rwanda ariko abanyrwanda bazatuzize ibindi, organisation yo twabishaste twayirusha benshi kw’isi.

Comments are closed.

en_USEnglish