Digiqole ad

Imyumvire yarahindutse, Abanyarwanda bivuza indwara zo mu mutwe bariyongereye – Caraes

 Imyumvire yarahindutse, Abanyarwanda bivuza indwara zo mu mutwe bariyongereye – Caraes

Ibi ni ibyemezwa n’abaganga bo ku bitaro bya Caraes-Butare bavuga ko imibare y’abanyarwanda baza kwa muganga kwivuza indwara zo mu mutwe yazamutse cyane muri iyi myaka, ibi ngo bigaragaza ko imyumvire yahindutse, ibyo gufungirana, guheza no gusengera abarwayi bo mu mutwe ngo bigenda bicika mu miryango.

Gonzage Kayitare (hagati) umuyobozi w'ibitaro bya Caraes Butare hamwe n'abandi bakozi b'ibi bitaro baganira n'abanyamakuru
Gonzage Kayitare (hagati) umuyobozi w’ibitaro bya Caraes Butare hamwe n’abandi bakozi b’ibi bitaro baganira n’abanyamakuru

Gonzague Kayitare umuyobozi w’Ibitaro bya Caraes-Butare avuga ko bishimishije kuba imibare y’abafite indwara zo mu mutwe baza kwa muganga. Ngo hari ushobora kubibonamo ikibazo yibaza ko izo ndwara ziyongereye ariko ngo siko bimeze ahubwo Abanyarwanda ntibakundaga kwitabira kuvuza izi ndwara.

Ati “Mu bihe bishize aba barwayi bahishwaga mu nzu, abandi imiryango yabo ikabafungira ahantu runaka, abandi bakiruka ku misozi, abandi bakabajyana mu masengesho ngo ni amadayimoni. Ariko kubera ubukangurambaga bwagiye bukorwa tubona ko imibare y’abaza kwivuza izi ndwara yiyongereye.”

Muri ibi bitaro biri ku Kabutare mu mujyi wa Huye, kuva mu 1994 ngo bamaze kwakira abarwayi 8 708. Mu 2014 gusa bakiriye abarwayi 900 naho mu 2015 bakira abarwayi 1 215. Ibi ngo ni ibigaragaza ko imyumvire ku burwayi bwo mu mutweyahindutse mu banyarwanda.

Kayitare avuga ko kuba ubu abantu bivuriza kuri mutuel de sante byorohereje imiryango myinshi, imyumvire y’abantu uko yagiye ihinduka niko Abanyarwanda bagiye bumva ko abafite kiriya kibazo atari “Abasazi” nk’uko babitaga kera, ahubwo ari abafite uburwayi busanzwe nk’uko n’abandi barwara izindi ndwara.

Uburwayi bwo mu mutwe ngo buturuka ku mpamvu z’umubiri (biology), ku mpamvu z’imitekerereze(Psychology) ndetse no ku mpamvu z’umuryango rusange (causes sociales).

Aka ni kamwe mu dushusho kari muri ibi bitaro
Aka ni kamwe mu dushusho kari muri ibi bitaro

Impamvu z’umubiri ngo zishobora kuba ikibazo cy’ubwonko cyangwa imisemburo bitameze neza cyangwa se karande yo mu miryango (heredity). Impamvu zishingiye ku miterere n’imitekerereze nazo ngo zitera uburwayi bwo mu mutwe, hamwe n’impamvu ziterwa n’umuryango rusange nk’imibereho ya buri munsi n’ibibazo biyibamo nabyo ngo bitera ubu burwayi.

Dr. Innocent Nsengiyumva umuganga w’indwara zishingiye ku mitekerereze mu bitaro bya Caraes avuga ko kwirinda indwara zo mu mutwe bigendanye no kureba kuri ziriya mpamvu eshatu, ngo niyo mpamvu buri rwego rugomba gukora ibyo rukwiye ngo nibura ibigendanye n’imibereho y’abantu ntibibe intandaro y’indwara zo mu mutwe.

Dr Nsengiyumva ati “ Iyo Leta ishyiraho gahunda yo gusuzuma ibintu byujuje ubuziranenge, nko guca inzoga za suruduwiri baba barimo gukumira uburwayi bwo mu mutwe, buri mu nyarwanda ashobora kugira umuganda atanga mu gukumira uburwayi bwo mu mutwe, yuzuza inshingano ze.”

Caraes – Butare ubu ifite abarwayi 85, abagabo 26 , abagore 33, abandi baza kwivuza bataha. Ibi bitaro bifite abakozi 38.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish